00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigiye gukorwa ngo u Rwanda rube igicumbi cy’ubukungu bushingiye kuri siporo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 August 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Icyerekezo u Rwanda rufite ni ukugira ahantu h’icyitegererezo mu bintu bitandukanye ku rwego mpuzamahanga kugira ngo rukomeze guhamya igitinyiro.

Kuri ubu u Rwanda rurajwe ishinga no kuba icyitegererezo muri Afurika ku birebana n’ikoranabuhanga ndetse no kuba igicumbi cyaryo kandi iyo ni intambwe imaze guterwa.

Uretse mu ikoranabuhanga ariko rwifuza no kuba igicumbi cy’imikino itandukanye muri Afurika no ku rwego rw’Isi. Ibi bizateza imbere n’ubukerarugendo bushingiye ku mikino mu gihugu.

Birumvikana ko ari urugendo rutoroshye kugerwaho n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa ariko haracyakeneye kuba igihugu gifite ibikorwaremezo bihagije ku birebana n’imikino itandukanye ku buryo gishobora kwakira iyo mu bwoko bwose.

Minisiteri ya Siporo igaragaza ko ibimaze gukorwa bishimangira ko nta kabuza mu gihe cya vuba u Rwanda ruzaba ari igicumbi cy’imikino itandukanye ‘sports hub’ nk’uko biri mu cyerekezo cy’igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kanama 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko imikino mpuzamahanga u Rwanda rwakira kandi bikagenda neza ishimangira intego y’icyererekezo rufite.

Ati “Amarushanwa menshi twakiriye byari ku busabe bw’amashyirahamwe mpuzamahanga, aho yavugaga ati turabona ko mu Rwanda mufite ibikorwaremezo bihagije. Twagiye tubisabwa rero kenshi kwakira amarushanwa kandi akagenda neza.”

Amwe mu marushanwa u Rwanda rwakiriye nyuma y’uko Covid-19 igenjeje make harimo arebana n’imikino ya Basketball, imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Afrobasket, mu mikino ya Cricket hakiriwe amarushanwa ane yikurikiranya.

Hari kandi amarushanwa rwakiriye kubera inyubako ya BK Arena iri ku rwego mpuzamahanga, aho rwakiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball, FIBA Qualifiers, Shampiyona Nyafurika ya Volleyball n’Irushanwa rya Taekwondo ryitabiriwe n’abasaga 500 n’andi.

Shema Maboko yavuze ko ibirebana n’inama n’ibikorwa bya siporo u Rwanda rwakira ari ibihamya icyerekezo cyo kuba ’sport hub’.

Ati “Ni ibigaragaza ko turi kugenda dutera imbere kandi bijyanye n’imiterere y’igihugu cyacu cyangwa n’ibikorwaremezo tubona abaduha icyizere cy’uko twakwakira ibikorwa binyuranye.”

Kuba u Rwanda rufite icyicaro cya FIFA muri Afurika y’Iburasirazuba nabyo bishimangira kuba Sports Hub, kimwe n’amasezerano y’ubufatanye rugirana n’ibigo bitandukanye mpuzamahanga.

Ibikorwaremezo biracyari iyanga mu mikino imwe n’imwe

Imwe mu mikino ikinirwa mu nzu nka Basketball, VolleyBall, Handball, Taekwondo n’indi ishobora kubera muri BK Arena n’ibindi bibuga bigezweho, imikino ya Cricket yabera i Gahanga na Golf yabera ku kibuga mpuzamahanga cya Golf ariko umupira w’amaguru uracyasigara inyuma.

Kuba igicumbi cy’imikino itandukanye ntibikwiye gusigana n’umupira w’amaguru dore ko isa naho ari yo siporo ihatse izindi ku rwego rukomeye.

Magingo aya mu Rwanda nta kibuga na kimwe gihari gishobora kwakira imikino mpuzamahanga y’umupira w’amaguru, ibintu bishobora gukoma mu nkokora gahunda yo kuba igicumbi cy’imikino muri Afurika.

Byagaragaye mu minsi yashize ubwo u Rwanda rwakinanaga na Sénégal ariko bigasaba ko umukino rwari kwakira ubera muri iki gihugu bijyanye n’uko nta kibuga rufite cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

U Rwanda rwahise rwihutira kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo izajye ikoreshwa mu kwakira imikino mpuzamahanga kuko hasabwaga gukosora ibintu bike ugereranyije n’izindi.

Hari gahunda yo kuvugurura Stade Amahoro, kuri ubu yamaze no gusenywa aho biteganyijwe ko nibura mu myaka ibiri imirimo yo kuyubaka izaba igeze ku musozo bityo rugashimangira ko rwaba igicumbi cy’imikino itandukanye.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abafatanyabikorwa gushora imari muri siporo

Igishushanyombonera cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu myaka isaga 30 iri imbere kigaragaza ko bimwe mu bikorwa bizaba bibugize harimo n’ibikorwa bitandukanye n’imikino yo ku rwego mpuzamahaga.

Birumvikana ko kubona ibikorwaremezo bihagije ku mikino yose, bizafasha u Rwanda kuba igicumbi nk’uko byifuzwa dore ko mu yindi mikino rumaze kugaragaza ubudasa.

Imishinga ihanzwe amaso mu kongera ibikorwaremezo

Muri rusange hari imishinga itandukanye iri gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibikorwa bya siporo bitezwe imbere. Minisiteri ya Siporo yamaze gusinyana n’abafatanyabikorwa bagera kuri batatu kandi buri umwe afite aho azubaka.

Nk’Imbuto Foundation na Basketball Africa League (BAL) bafatanije kubaka Kimironko Community Playground, Uruganda rwa Master Steel rwemeye kubaka indi Community Playground i Gahanga, mu gihe Uruganda rwa Markcables/Africeramics rwo ruzayubaka mu Karere ka Nyanza.

Mu mishinga ihanzwe amaso harimo uwo kuvugurura Stade Amahoro biteganyijwe ko izajya yakira abantu 45.000 kandi isakaye mu muzenguruko wayo ndetse n’imirimo yo kuyivugurura yaratangiye.

Hari uwo kubaka Stade Olympique ya Nyanza uzanaterwa inkunga na Markcables/Africeramics biteganyijwe ko izatwara hafi miliyari 146 Frw. Inyigo yerekanye ko Stade ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28 ikazaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Undi mushinga uhanzwe amaso ni uwo kubaka ikigo cy’icyitegerezo cy’umukino w’amagare mu Karere ka Bugesera, uzaterwamo inkunga n’Ikipe yo muri Israel, Premier Tech. Uyu mushinga uteganyijwe kuzaba ufitemo ishuri ryigisha umukino w’amagare, ibibuga n’ibindi bizatwara asaga miliyoni 320 Frw.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga (RSF) na ryo riri mu biganiro n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino, FINA, kugira ngo harebwe uburyo mu Rwanda uyu muryango wafasha kubona inkunga yo kubaka piscine yo ku rwego Olympike ‘Olympic swimming Pool’.

Ikindi cyagarutsweho ni uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Uburezi n’iya Siporo zemeje ko ibigo by’amashuri bizajya bitanga uburenganzira ku baturage bwo gukoresha ibikorwaremezo bya siporo mu bihe by’ibiruhuko ngo bifashe abana mu mikino n’imyidagaduro.

Biteganyijwe ko i Remera hazubakwa ibikorwaremezo bya siporo bitandukanye

Hakenewe abafatanyabikorwa

Bigendanye n’ibikorwa by’igihugu n’icyerekezo gihari hakenewe imbaraga nyinshi z’abikorera nk’urwego rwatera ingabo mu bitugu Leta mu guteza imbere imikino itandukanye.

Minisiteri ya Siporo igaragaza ko mu mwaka ushize w’imikino, abikorera bagize uruhare mu bikorwa bya siporo kuko batanze hafi miliyari 14 Frw ariko haracyakenewe imbaraga nyinshi mu rwego rwo guharanira iterambere ry’imikino itandukanye.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hakenewe andi maboko y’abaterankunga mu nzego zitandukanye kugira ngo iyi mishinga n’ibindi birebana n’iterambere ry’ibikorwa remezo bya Siporo mu gihugu.

Yavuze ko siporo ikenera ingengo y’imari itari nto kandi icyerekezo kigezweho ari ukubaka no guteza imbere siporo ya kinyamwuga ishingiye ku ishoramari ribyara inyungu.

Bamwe mu bashobora kugira uruhare ku mpinduka nziza ku iterambere ry’imikino itandukanye ni abikorera mu gihe babashije gutinyuka bagashora imari muri byo.

Birumvikana ko niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga inyuranye bizagira n’ingaruka nziza ku bukerarugendo bw’igihugu kuko abazayitabira bazarusigira ku madovize.

Ese bizajyana no kuzamura ubukaka no guhangana?

Kimwe mu kibazo kigarukwaho ni ukwibaza niba u Rwanda kuba igicumbi cy’imikino itandukanye, bizajyana no guhangana mu marushanwa no kwegukana imidali n’ibikombe.

Shema Maboko yavuze ko kwitabira amarushanwa atandukanye bigomba kujyana no guharanira intsinzi na cyane ko kuri ubu n’ayo u Rwanda rwitabira rugerageza kwitwara neza.

Hatanzwe urugero kuri Taekwondo iherutse kubera mu Rwanda aho rwegukanye imidali umunani, amarushanwa Nyafurika u Rwanda rwitabiriye mu mukino w’amagare rukanayegukana nka Tour du Cameroun, Tour du Rwanda kuri ubu Abanyarwanda babasha gutwara etape nabyo byerekana intambwe nziza bigendanye n’urwego iriho n’andi.

Nk’imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya Basketball u Rwanda ntirwahiriwe, imikino ya Volleyball na yo byabaye uko ari naho Abanyarwanda bahera basaba ko hakwiye gushakwa uburyo bwo kuzamura urwego rw’ihangana mu mikino inyuranye.

Mu isesengura riheruka gukorwa na Minisiteri ya Siporo, ryagaragaje ko impamvu u Rwanda rukunze kubatwa n’umusaruro mubi mu mikino bigendana n’itegurwa ry’abakiri bato ridafututse, ibikorwaremezo ndetse n’ubumenyi bw’abatoza.

Hasabwe uruhare rwa buri wese ndetse no gushyiraho nibura amarushanwa y’abakiri bato agamije kuzamura impano zabo no guherekeza aba bana mu guharanira iterambere rw’imikino muri rusange.

Abanyamakuru batandukanye bateze amatwi ubuyobozi bwa MINISPORTS ku mishinga izagira u Rwanda igicumbi cya siporo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kugira u Rwanda igicumbi cya siporo bishimangirwa n'imikino mpuzamahanga rwakira
Umushinga wo kubaka Stade ya Nyanza uri mu ihanzwe amaso. Izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza
Stade ya Nyanza yitezweho impinduka zidasanzwe
Ikigo cy'icyitegererezo kizubakwa mu Bugesera kizahindura byinshi
Kuvugurura Stade amahoro ni umushinga uhanzwe amaso. Nimara kuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45
BK Arena ikomeje kubaka izina mu kwakira imikino mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .