00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwinjije miliyari zisaga 38 Frw binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku nama mu 2021/2022

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 August 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Ikigereranyo cy’ibikorwa by’inama n’amahuriro u Rwanda rwakiriye mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2022, kigaragaza ko rwakuyemo asaga miliyari 38,5 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 38,5 z’amadolari ya Amerika).

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Nelly Mukazayire, ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije Inama Mpuzamahanga ‘Kigali Global Dialogue’ izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri ihuza abashakashatsi, abashyiraho za politiki, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, abikorera n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye bibangamiye iterambere ry’uyu mubumbe.

Uyu mwaka hazabaho kuganira cyane cyane ku mihindagurikire y’ibihe no gusangira uburyo abantu bagenda bakoresha mu kwivana mu bibazo bitandukanye nka Covid-19.

Uretse inyungu ishingiye ku biganiro byubaka, Mukazayire yavuze ko iyi nama ari andi mahirwe ku Rwanda kuko izatuma rugira n’amafaranga rwinjiza aturutse mu bayitabiriye.

Ati “Harimo abantu bagera ku 160 baturutse mu mahanga bayitabiriye. Abenshi bavuye mu Buhinde baza na RwandAir; amahoteli bararamo na restaurant bakoresha baba barimo kwinjiza imari mu gihugu tukaka tubibonamo inyungu, tunareba imbere hazaza kandi hazaba hagari kurushaho.”

Mukazayire yakomeje avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari u Rwanda rwakiriye inama n’amahuriro 86 yitabiriwe n’abagera kuri 18.446 baturutse mu mahanga.

Ikigereranyo kimaze gukorwa [kuko nk’amafaranga yose CHOGM yinjije ataramara gushyirwa hamwe] kigaragaza ko amafaranga yavuye muri ubu bukerarugendo bushingiye ku nama ari miliyoni 38,5 z’amadolari ya Amerika.

Ati “Uko twari tumeze mu 2020/2021 kubera icyorezo cya Covid-19 twumvaga tutazabasha kurenza miliyoni 12 z’amadolari ariko ukurikije ingamba igihugu cyacu cyagiye gifata zituma abantu bashobora kwizera kuhateranira, ni byo byatumye icyo cyizere kigaruka tugenda twakira izindi nama nyinshi.”

Rwanda Convention Bureau ifite intego y’uko mu 2022/2023, u Rwanda ruzakira inama zigera kuri 72 zizitabirwa n’abagera ku bihumbi 35 aho biteganyijwe ko miliyoni 43 z’amadolari ari yo azinjizwa. Kugeza ubu inama zamaze kwemezwa ko zizabera mu Rwanda zigera kuri 68 nk’uko Mukazayire yakomeje abisobanura.

Ati “Ni benshi bari gukomeza kwemeza ko inama zabo zizaza, ukurikije umubare bagenda batwereka tubona tuzageza ku bantu 40.171 ukabona ko dufitemo miliyoni 40 z’amadolari ugendeye ku nama zimaze kwemezwa. Inama nk’iyi [Kigali Global Dialogue] na zo ziba zirimo muri izo tuba turimo tubara.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RBG), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro dore ko ibikorwa byinshi by’u Rwanda byubakiye ku biganiro.

Ati "Si ngombwa ko buri gihe ibiganiro biba bigamije gukemura ibibazo. Ibitekerezo bishya biboneka binyuze mu biganiro. Mu Rwanda ibibazo twahuye na byo byashakiwe ibisubizo binyuze mu biganiro. Iyo tuvuga Inkiko Gacaca zavuye mu biganiro, Icyerekezo 2020 cyasojwe n’Icyerekezo 2050 turangaje imbere cyavuye mu Nama y’Umushyikirano."

"Ni amahirwe tubonye arenze Inama y’Umushyikirano ibera imbere mu gihugu. Ni amahirwe kandi ko n’abantu bafite udushya bahanze bishakamo ibisubizo bashobora kubisangiza abandi kugira ngo ibitekerezo biva aha bishobore kuzubakirwaho mu gushyira mu bikorwa ibyo twifuza gukora bituma dukomeza gukataza mu nzira y’iterambere rirambye.”

Kigali Global Dialogue ni inama itegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation, America uyoborwa na Dr Samir Saran. Biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo ku wa 12 Kanama 2022.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Nelly Mukazayire
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi yavuze ko iyi nama ari andi mahirwe yo kungurana ibitekerezo bishobora kubakirwaho mu rugendo rw'iterambere rirambye
Perezida wa Observer Research Foundation, America, Dr Samir Saran wateguye 'Kigali Global Dialogue
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, Perezida wa Observer Research Foundation, America, Dr Samir Saran na Nelly Mukazayire nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .