Ibijyanye n’iri zamuka ry’abakiliya ba MTN Rwanda bikubiye mu nyandiko iki kigo cyashyize hanze igaragaza uko ubukungu bwacyo bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2022 yarangiye kuwa 30 Kamena 2022.
MTN Rwanda kandi yagaragaje ko umubare w’abakiliya bayo bakoresha serivisi za MTN Mobile Money nawo wazamutseho 9,1% mu gihe abakoresha internet bo biyongereyeho 23,9%.
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka umubare w’ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe MTN Mobile Money wiyongereyeho 38,3% mu gihe ingano y’amafaranga yahererekanyijwe muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga nayo yazamutseho 22,8%.
Mu bijyanye n’ubukungu, iki kigo cy’itumanaho cyatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022 amafaranga cyinjije yazamutseho 20,4% ugereranyije n’ayo cyari cyinjije mu gihe nk’iki mu 2022.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko babashize kugeza kuri iri zamuka ry’ubukungu bitewe n’ishoramari bakoze mu by’ikoranabuhanga ry’asaga miliyari 28,8Frw.
Ati “Tunejejwe no kwereka abanyamigabane bacu ibyo twagezeho mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, twakomeje guharanira gushyira mu bikorwa gahunda y’intego zacu za 2025 ari nabyo byatugejeje kuri uyu musaruro.”
“Kuba ku isonga mu gutanga serivisi z’itumanaho nibyo twibanzeho cyane mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, aho twashoye miliyari 28.8Frw mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko zimwe muri serivisi zazamutse cyane muri MTN Rwanda harimo izijyanye no guhamagarana, internet ndetse n’iza Mobile Money.
Mitwa Ng’ambi witegura kujya kuyobora MTN Cameroon yavuze ko mu gihe yamaze ari umuyobozi wa MTN Rwanda yishimiye gukorana na Guverinoma y’iki gihugu muri gahunda zitandukanye.
Yavuze ko ashimira buri wese wagize uruhare mu iterambere rya MTN Rwanda, yemeza ko nta gushidikanya ko Bodibe wamusimbuye muri uwo mwanya azakomereza muri uwo murongo.
Muri aya mezi atandatu MTN Rwanda kandi yagaragaje ko yagize uruhare muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, aho amafaranga yatanze muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yavuye kuri 2,5% by’inyungu iki kigo cyabonye agera kuri 3%.
MTN Rwanda kandi yatanze imirasire ku miryango 700 binyuze muri gahunda ya Cana Challenge igamije kugeza ku miryango itishoboye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
MTN Rwanda yagaragaje ko ikomeje gutera imbere nubwo yagiye igira imbogamizi mu bijyanye n’ubukungu ahanini zishingiye ku ntambara yo muri Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!