00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda azaba abarirwa asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka: Uruhare rw’umuturage mu kugera ku cyerekezo 2050

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 August 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Hambere aha havugwaga icyerekezo 2020, benshi tukumva ari inzozi ndetse tukibaza n’inzira byanyuramo kuko buri wese atiyumvishaga isura y’uwo mwaka. Ibyari nk’inzozi ariko benshi barazisohoje binjira muri uwo mwaka nubwo wazanye na Covid-19.

Nubwo byari bimeze bityo ariko intego igihugu cyari cyarihaye z’icyerekezo 2020, zo guharanira impinduka mu mibereho myiza y’umuturage, iterambere ry’igihugu n’ibindi zagezweho ndetse kuri ubu kirangamiye icyerekezo 2050.

Iyo urungurutse muri gahunda y’icyerekezo 2050, wakwifuza kuzaba muri uru Rwanda ruzaba rwarateye imbere mu ikoranabuhanga, mu bukungu no mu guhanga udushya kuko umuturage azaba abayeho neza kurusha uyu munsi.

Mu buryo bw’imibare mu 2050 umuturage kuri ubu winjiza nibura amadolari 800 buri mwaka ni ukuvuga ibihumbi 800 Frw, azaba yinjiza asaga miliyoni 12 Frw.

Ibi bizanongera icyizere cyo kubaho aho kizava ku myaka 67 kiriho uyu munsi kigere kuri 73 mu 2050.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko nibura muri 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu gihe mu 2050 ruzaba rufite ubukungu buteye imbere.

Umwana uvutse uyu munsi azaba ageze mu myaka 30 aho azaba afite imbaraga zo gukora mu gihe abakuze muri iki gihe bazaba babyina bavamo. Birakwiye ko duharanira gusigira abakibyiruka umusingi mwiza wo kuzaba mu cyerekezo 2050 ubuzima bwarahindutse nta wugishamadukira kwerekeza i Burayi, Amerika n’ahandi.

Umusaruro mbumbe w’umuturage ubarwa ute?

Iyo bavuze ngo umunyarwanda azaba yinjiza miliyoni hafi 12 Frw cyangwa ngo uyu munsi yinjiza ibihumbi bisaga 800 Frw bisobanuye ko habarwa umusaruro mbumbe w’igihugu bagakora impuzandengo y’umubare w’abaturage.

Ntibivuze ko buri muturage aba yinjiza ayo mafaranga ahubwo hakorwa impuzandengo y’umusaruro wose w’igihugu mu rwego rwo kureba igipimo cy’imibereho mu baturage bakagabanya umubare abaturage igihugu gifite muri icyo gihe.

Impuguke mu bukungu Habyarimana Straton yabwiye IGIHE ko umusaruro mbumbe wiyongera bigendanye n’umuvuduko w’iterambere ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Ati “Ubundi GDP ni igiteranyo cy’umusaruro wa buri wese mu gihugu runaka. Kugira ngo bibashe kugerwaho ni uko ubukungu bugomba kwiyongera kurusha ubwiyongere bw’abaturage. Iyo umubare w’abaturage ukomeje kuzamuka biragorana kugira ngo intego igerweho.”

Imiterere ya kimwe mu bice bizaba bigize Umujyi wa Kigali mu 2050

Mu cyerekezo 2050 u Rwanda ruteganya ko ubwiyongere bw’abaturage bwazaba nibura buri ku kigero cya 1,4% bivuze ko umunyarwanda yazaba abyara abana nibura 2,6 bavuye kuri 4,2 % uyu munsi.

Habyarimana yavuze ko intego u Rwanda rwihaye yo kuba umusaruro mbumbe w’umuturage waba ugeze ku 12.476$, bisaba ko intego zose zigamije iterambere ry’ubukungu zigerwaho nk’uko zateganyijwe.

Ati “Hari izindi ntego ziteganyijwe kugerwaho, zigezweho iki cyerekezo cyazakunda, nko kongera umusaruro w’ibikorwa by’ubucuruzi, kugabanya umubare w’imbyaro ku babyeyi, kongera ubumenyi bw’abantu, ishoramari, ikoranabuhanga mu buhinzi n’ibindi.”

Bizajyana n’uruhare rw’umuturage

Kimwe n’Icyerekezo 2020 cyari gishingiye ku nkingi esheshatu, ari zo imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda, urwego rw’abikorera rukomeye, ibikorwaremezo biteye imbere, ubuhinzi n’ubworozi buvuguruye n’ibindi, ni na wo murongo w’icyerekezo 2050.

Muri izi nkingi hakubiyemo intego nibura 46 zigomba kuba zagezweho mu myaka 30 iri imbere zigamije guhindura ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho y’abaturage ariko mu byiciro bibiri. Ni ukuvuga mu 2035 na 2050.

Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mu Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Igihugu, Banamwana Bruno Clement, yavuze ko bigendanye n’ibipimo bigenwa, umuturage na we akwiye kubigiramo uruhare.

Yakomeje agira ati “Umuturage agomba kuzirikana ko icyerekezo ari icye atari icyemezo cya Leta. Icyo abaturage basabwa ni ukuba umusemburo w’ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyerekezo mu nzego zitandukanye buri wese abarizwamo. Ikindi ni uguharanira ko iki cyerekezo kitaba inzozi ahubwo gishyirwa mu bikorwa kandi biturutse ku ruhare rw’abo.”

Ntiwabura gukumbura igihe umuturage wese azaba yaragezweho n’ibikorwa remezo, nk’amashanyarazi 100%, amazi 100% imihanda n’ibindi kandi ibi bigira impinduka mu iterambere ry’igihugu.

Umukozi muri Minecofin mu Ishami rishinzwe igenamigambi, Banamwana Bruno Clement avuga ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu iterambere

Nk’ubwiteganyirize buracyari ku gipimo cyo hasi, ariko biteganyijwe ko muri 2050 buzagira uruhare mu kongera umusaruro mbumbe nibura ku kigero cya 50%.

Abazaba batuye mu mijyi bazaba bari mu midugudu ku gipimo cya 100%. Abatuye mu Mijyi bazaba bagera kuri 70% na 30% mu cyaro.

Mukabaranga Agnes uyobora ishyaka rya PDC yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda bakwiye gusenyera umugozi umwe bashyira imbere ubuvandimwe ikaba nk’intwaro yazafasha mu kugeza ku iterambere u Rwanda rwifuza mu myaka 30 iri imbere.

Abikorera bafite uruhare rukomeye muri iki cyerekezo

Mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050 harasabwa imbaraga zidasanzwe z’inzego zose ariko cyane cyane abikorera bakwiye kuba bafite uburyo buhamye bw’iterambere.

Ubusanzwe urwego rw’abikorera ruteye imbere rugira uruhare mu guhanga akazi by’umwihariko ku bakiri bato, ibyo bikazagabanya ubushomeri kugeza kuri 0,3% mu 2050 buvuye kuri 17,1% bitewe n’uko buri wese azaba afite ubushobozi bwo guhanga umurimo.

Umwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, Niyodushima Dieudonné, uyobora Exodus Farm Ltd ikora ubuhinzi bw’imiteja mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko uruhare rw’abikorera rukwiye kugaragarira mu guhanga udushya.

Ati “Iterambere ry’igihugu rishingira ku muntu ku giti cye kuko ahindura agace atuyemo aganisha kuri rya terambere ry’igihugu. Abikorera turasabwa kongera ingufu no kwagura ibyo dukora kugira ngo na wa mubare w’abantu bashaka ko Leta ibaha akazi ugabanuka.”

Niyodushima yavuze ko abikorera bo mu Rwanda bari bakwiye kubyaza amahirwe ahari umusaruro kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bugerageza gushaka amasoko hirya no hino ku Isi.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Theoneste Ntagengerwa yabwiye IGIHE ko uru rwego rukeneye kugira imbaraga n’ububasha bwo kwigenzura kugira ngo rubashe kubaka ubushobozi bw’abikorera.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Theoneste Ntagengerwa yavuze ko hakenewe kubaka inzego z'abikorera zishobora kwiyobora

Inganda zizaba ziteye imbere

Ku wa 25 Werurwe 2021 ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Mu Mujyi wa Kigali hari icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro kuri ubu kirimo inganda 289 n’izindi hafi 50 ziri kubakwa. Inganda 14 zubatsemo zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, 30 zigakora ibikoresho by’ubwubatsi, 58 zigakora ibindi bikoresho bitandukanye.

Ibindi byanya biteganyijwe kubakwa mu mijyi yunganira Kigali ‘Secondary Cities ‘ndetse n’iyegereye Kigali ‘Satellite Cities’ nko mu Bugesera hateganyijwe ikizubakwa ku buso bwa hegitari 330 kizaba kirimo inganda 19, i Rwamagana hazaba hari ikirimo inganda 11 naho i Musanze cyubakwe kuri hegitari 167.

Mu minsi ishize Akarere ka Huye kagaragaraje ko hakenewe miliyari zisaga 11 Frw kugira ngo hubakwe icyanya cyahariwe inganda aho imirimo yo kubaka igeze kure, Rusizi hazubakwa ikizashyirwamo inganda eshanu, Muhanga cyubakwe kuri hegitare 63, Nyagatare kazubakwamo icyanya kiri ku buso bwa hegitari 50 naho Rubavu hakazubakwa kuri hegitari 50.

Ibi byanya nibitangira gutanga umusaruro bizahanga akazi ku bantu bantu 27.000 ndetse bikongera miliyari 1000 Frw ku musaruro w’inganda muri rusange.

Urebye uru rwego ruri mu zizubakirwaho ubukungu bucirirtse mu 2035 n’ubuteye imbere mu 2050 cyo kimwe n’urwego rw’ubukerarugendo na serivisi rumaze kubaka izina rikomeye mu bukungu bw’u Rwanda.

Mukabaranga Agnes uyobora ishyaka PDC yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gusenyera umugozi umwe kugira ngo bazagere ku cyerekezo 2050

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .