Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021 mu Karere ka Kirehe ahubatswe uru rugomero hagati y’u Rwanda na Tanzania. Mu baminisiti basuye uru rugomero barimo Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’Ingufu muri Tanzania, Dr Medard Kalemani na Minisitiri w’Ingufu mu Burundi Eng Ibrahim Uwizeye.
Urugomero rwa Rusumo rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2017 ku nkunga ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 340, byari biteganyijwe ko ruzuzura muri Nyakanga 2020, ruza kongerwaho amezi atandatu hahita haduka icyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo yo gusoza idindira.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyaje mu ntangiriro za 2020 cyatumye imirimo yo kubaka uru rugomero itihuta nkuko bari babyemeranyijwe, nyuma ngo ariko bakomeje gukora ku buryo ubu aho imirimo igeze hashimishije cyane.
Ati “Ahantu bakusanyiriza amazi ayo tugomba kuzakoresha kugira ngo tuyabyaze amashanyarazi hari hatararangira neza ariko ubu urabona ko akazi kose karangiye kari hejuru ya 90% ndetse n’uburyo bwo kuyavana muri damu tuyanyuza mu muyoboro byarangiye.”
Gatete yakomeje avuga ko kuri ubu aho amazi azabyazwa amashanyarazi azanyura naho bari gukora neza cyane ngo kuburyo akazi kari gukorwa kageze kure ugereranyije n’imyaka yashize.
Ati “Twanageze n’aho amashanyarazi azasohokera kugira ngo ajye mu bihugu bitatu kuko ari ho azinjirira noneho akajya nko mu Rwanda mu Bugesera, Shango, Nyakanazi muri Tanzania noneho akajya na Muyinga na Gitega mu Burundi na ho imirimo igeze kure.”
Minisitiri Gatete yavuze ko bateganya guha buri gihugu 1/3 cy’amashanyarazi yose azaboneka kikayajyana aho agomba kujya, byose bikaba biri gukora iyo miyoboro ikaba ari na yo mpamvu Abaminisitiri bose biyemeje gufatanya mu kwezi kwa cyenda cyangwa ukwa cumi bakazongera guhura bareba aho akazi kageze.
Gatete yavuze ko kandi zimwe muri Megawati zizaturuka kuri uru rugomero u Rwanda ruzazijyana ku kibuga cy’indege cya Bugesera.
Minisitiri w’ingufu muri Tanzania, Dr Medard Kalemani, we yavuze ko ikindi kintu bishimiye ku mushinga wo kubaka uru rugomero ari uko mu mafaranga yari yateganyijwe kurwubaka hazasaguka miliyoni 25$, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana ibikorwa byo kubaka ku buryo nibura mu mpera z’uyu mwaka ibikorwa byose bizaba byarangiye.
Inyungu abanyarwanda bamaze gukura kuri uru rugomero
Kimwe n’abandi baturage bo mu bindi bihugu baturiye uru rugomero, abenshi bamaze kurubonaho inyungu, hari abahabonye akazi, abubakiwe imihanda, amashuri ndetse n’ibigo nderabuzima.
Bamwe mu bahabonye akazi baganiriye na IGIHE bavuze ko bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Habyarimana Jean Claude uturuka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugari, yavuze ko amaze umwaka ahawe akazi k’ubufundi. Ati “Muri uwo mwaka maze nkora naguzemo ubutaka n’inka ku buryo nanatangiye kwizigamira, aka kazi nikarangira nzashaka ikindi kintu nkora nifashishije igishoro nzakura hano.”
Musabyimana Augustin uturuka mu Karere ka Karongi, yavuze ko amaze imyaka ibiri akora kuri uru rugomero bikaba byaratumye yiyubakira inzu mu mafaranga yahakoreye ndetse binamufasha kwishyurira abana be batanu amashuri.
Binyuze muri uyu mushinga wo kubaka urugomero hanakozwe indi porogaramu ifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari igamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero (Local Area Development Plan, LADP).
Hubatswe imihanda, hagurwa imiyoboro y’amazi, hanongerwa umusaruro w’ibikomoka ku bworozi mu bihugu byose.
Mu gihe urugomero rwa Rusumo ruzaba rumaze kuzura, ibihugu byose bizagabana amashanyarazi mu buryo bungana, buri gihugu kikazahabwa Megawatt 26.6.
Uyu muriro uzacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo abarundi ibihumbi 520, abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.
Ibigo bibiri by’Abashinwa, CGCOC Group Limited na Jiangxi Water & Hydropower Construction Company Limited Joint Venture (CGCOC - JWHC JV) ni byo biri gufatanya kubaka uru rugomero, mu gihe ibigo Andritz Hydro GmbH cyo mu Budage na Andritz Hydro PVT Limited cyo mu Buhinde bizafatanya mu gukwirakwiza uyu muriro uzahurizwa ku ruhande rw’u Rwanda mbere yuko ukwirakwizwa mu bindi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!