00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamurika 500, ubwiyongere bw’abanyamahanga, ikoranabuhanga,... Ibyihariye kuri #Expo2022 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 August 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera, PSF, rwatangaje ko ku nshuro ya mbere imibare y’abamurika ibikorwa byabo mu Imirukagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribera i Kigali [Expo2022] bageze kuri 500 barimo ab’imbere mu gihugu n’abanyamahanga.

Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikaba rizarangira kuri 16 Kanama 2022.

Ryongeye kuba mu buryo busesuye aho serivisi zirimo utubari, aho abana bidagadurira, amasaha yo gufunga [rifungura Saa Mbili za Mugitondo rigafunga Saa Yine z’Ijoro mu minsi isanzwe naho muri Weekend rigafunga Saa Sita z’Ijoro] n’izindi serivisi zari zarakomwe mu nkokora mu myaka ibiri ishize kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa PSF, Robert Bafakulera, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera n’abandi bagarutse ku mwihariko w’iri murikagurisha.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga ribaho kugira ngo bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye aho bigeze.

Ati “Imurikagurisha ribaho kugira ngo abantu bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye. Harimo ibijyanye n’ubucuruzi muri rusange ndetse n’inganda noneho hakazamo n’abanyamahanga kugira ngo na rya shoramari dukurura rigere ahangaha.”

Bafakulera yavuze ko iri murikagurisha rifite umwihariko wo kuba ryaritabiriwe n’abamurika benshi kuko bageze kuri 480.

Yakomeje avuga ko rizasoza abamurika bamaze kurenga 500, mu gihe ubusanzwe babaga bagera kuri 420.

Ati “Bagera kuri 480 kandi biragaragara ko bazarenga 500, ni ibintu byo kwishimira kuko mu myaka yashize ntabwo bageraga kuri uwo mubare. Ibi biragaragaza intambwe imaze guterwa.”

Dr Ngabitsinze, avuga ko imurikagurisha rigira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi no kubaka icyizere cy’ishoramari ry’ejo hazaza ku baryitabira.

Ikoranabuhanga…

Perezida wa PSF, Bafakulera Robert, asobanura ko imurikagurisha ari urubuga ruhuza abashoramari batandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ni ibintu ahurizaho na Minisitiri Dr Ngabitsinze uvuga ko aya aba ari amahirwe y’abikorera bo mu Rwanda cyangwa abaturutse mu bihugu bitandukanye yo kuba bamenyekanisha ibyo bakora.

Ati “Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazanye ibicuruzwa binyuranye. Aya ni amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi nk’uko byagiye bigaragara mu mamurikagurisha yabanjirije iri ry’uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko kuva hatangizwa imurikagurisha mu myaka 25 ishize, hagiye habaho impinduka cyane cyane mu ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi ku bamurikabikorwa.

Ati “Ubu nta wukigura tike imwe bagomba guca ageze aho binjirira, ukoresha telefone wishyura wagera ku muryango ukererekana ubutumwa cyangwa bagakoresha ikoranabuhanga rya ‘Scan’, ibi ni ibintu byo kwishimira.”

Ibi ni bimwe mu bituma bamwe mu banyamahanga bitabira iri murikagurisha baje kumurika ibikorwa byabo biyongera ndetse bagashimangira ko bazaba abaranga beza.

Graham Howe ukomoka muri Danmark, yaje mu Rwanda kumurika amatara akoresha imirasire y’izuba, avuga ko uruganda ahagarariye rwifuza gufungura ishami ryarwo mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza twakunze, uburyo ikoranabuhanga ryatejwe imbere, kwiyandikisha hano ntabwo byansabye kuza i Kigali nabikoreye kuri Internet.”

Umutekano w’abantu n’ibyawo

Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribaye ku nshuro ya 25, rikaba rimaze kuba urubuga ruhuza abamurika n’abaguzi. Abaryitabira bagaragaza ko ari amahirwe adasanzwe bashyiriweho n’igihugu.

Rwiyemezamirimo Sina Gérard [Entreprise Urwibutso/Nyirangarama] uri mu batangiranye n’iri murika mu 1998, ubwo ryaberaga muri Collège Saint André, i Nyamirambo avuga ko yungukiyemo byinshi kandi yifuriza abikorera bo mu Rwanda na bo kugera muri iri murika bakibonera ayo mahirwe.

Ati “Kwitabira imurikagurisha harimo ubwenge bwinshi kuko ngo ari ahantu hahurira abashoramari banyuranye bakungurana inama, uretse kunguka abakiliya. Ni ibintu nashishikariza buri wese kujya aryitabira.”

PSF itangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga ryitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 8 na 10 ku munsi mu minsi y’impera z’icyumweru ho iyi mibare ngo irarenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko umutekano waba uw’umuntu ku giti cye ndetse n’uw’ibicuruzwa bye wizewe.

Ati “Iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza kubungabungwa.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zishobora gutera inkongi ku buryo bwihuse, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryateganyije ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.

Abamurika bamaze kuba benshi kuko bageze muri 500
Abana bashyiriweho ahantu ho kwidagadurira, ibikinisho bibafasha birahari
Abanyamahanga nabo ntibatanzwe muri iri murika
Aha Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yari arimo gusobanurira abitabiriye imurika serivisi urwego avugira rutanga
Banki ya Kigali nayo iba yitabiriye iri murika yaje gusobanurira abitabira serivisi itanga
Buri wese aboneraho umwanya wo kwerekana ibyo yaje kumurika akanasobanura byinshi kuri byo
Igihugu cya Djibouti gihagarariwe n'Icyambu cyacyo muri iri murikagurisha
Mozambique na yo irahagarariwe muri iri murikagurisha
Imikandara ikorerwa mu Rwanda na yo irimo kumurikirwa i Gikondo
Inkweto, imyenda, ibikapu n'ibindi muri Expo2022 ni byinshi
Inzego za Leta na zo ziba zamanutse zigasanga abitabira Expo2022, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda nayo iba yitabiriye
Ni umwanya mwiza wo kwereka ubuyobozi bw'igihugu ibikorwa byawe
Muri Expo2022 haba harimo imikino itandukanye irangaza abagenzi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bari gutekereza uko iri murika ryajya ribanda ku kumurika ibikorwa na serivisi aho kugira ngo bajya bagurisha
Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bafakulera asanga uko imyaka ishira ariko Expo igenda yaguka
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yijeje umutekano abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Gikondo
Rwiyemezamirimo Sina Gérard (hagati) yarimo aganira na Minisitiri Dr Ngabitsinze ndetse na Bafakulera abasobanurira udushya yazanye muri iri murika
Sosiyete y'Itumanaho ya Airtel Rwanda na yo ntijya isiba muri Expo
Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda na yo yitabiriye Expo2022
Umwe mu baje kumurika ibikorwa yarimo asobanurira Minisitiri Dr Ngabitsinze
Uruganda rwa Inyange narwo ruba rwitabiriye iri murikagurisha ribera i Gikondo
Uyu yazanye utwumva dukoreshwa mu gukata imboga zo guteka

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mugisha Lucien


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .