00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya NCBA Rwanda Plc yazamutseho 70% mu mwaka wa 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 April 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa NCBA Rwanda Plc bwatangaje iyi banki yungutse miliyari 6 Frw nyuma yo kwishyura imisoro mu mwaka wa 2023, avuye kuri miliyari 3,5 Frw mu 2022, bigaragaza izamuka rya 70%. Ibi byatumye iba iya mbere mu kugera ku bikorwa by’indashyikirwa muri banki zigize NCBA Group mu bihugu byose ikoreramo.

NCBA Rwanda Plc yagaragaje izamuka ridasanzwe ry’umusaruro mu 2023, bijyana n’uko NCBA Group yahize amabanki yose yo muri Kenya mu byerekeye iterambere ry’ubukungu mu 2023.

NCBA Rwanda Plc yungutse miliyari 8,6 Frw mu 2023 mbere yo kwishyura imisoro, avuye kuri miliyari 4,9 Frw mu 2022, bigaragaza izamuka rya 78%.

Iri terambere ryavuye ku izamuka ry’ubwizigame bw’abakiliya bwiyongereye ku ijanisha rya 46%, bugera kuri miliyari 140 Frw mu 2022, avuye kuri miliyari 96 Frw.

Inguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyari 103 Frw zivuye kuri miliyari 87 Frw, bigaragaza izamuka rya 19%.

Iri zamuka risobanurwa ko ryaturutse ku nguzanyo zahawe ibigo by’ubucuruzi, ibigaragaza ko iyi banki igira uruhare mu gufasha abantu kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko.

Ibikorwa byo kugurisha amadovize byazamutse ku ijanisha rya 28% mu 2023, ugereranyije n’umwaka ushize bitewe n’abakiliya banini bagurishije cyangwa baguze amadovize muri iyi banki, bituma ikomeza guha serivisi abantu bo mu ngeri zose.

Umutungo mbumbe wa NCBA Rwanda Plc wavuye kuri miliyari 150 Frw ugera kuri miliyari 205 rw, bigaragaza izamuka rya 36%.

Ikoranabuhanga riri ku isonga

Serivisi z’ikoranabuhanga zakomeje kuba ku isonga mu bituma iyi banki igera ku musaruro ushimishije, ndetse abakoresha serivisi ya MoKash biyongereyeho 103%, amfaranga yahanyuze ava kuri miliyari 61 Frw mu 2022, agera kuri miliyari 124 Frw mu 2023.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda Lina Higiro yagaragaje ko iri terambere ryihuse ryakomotse ku kubaka ubukungu budaheza.

Ati”Izamuka mu bukungu ryagizwemo uruhare no guteza imbere ubukungu budaheza no gushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye. Banki kandi yazanye impinduramatwara mu gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ku Banyarwana barenga miliyoni 4.2, umubare munini w’abakiliya utaragerwaho na banki iyo ariyo yose mu gihugu, muri bo 60% ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, na ho 40% ni abagore.”

Higiro yatangaje ko ikoranabuhanga ryabaye impamvu nyamukuru yagejeje ku musaruro ukomeye.

Ati “Ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga bikomeje kuba ku isonga mu kwihutisha iterambere rya NCBA Rwanda Plc, kuko inguzanyo zatanzwe binyuze muri MoKash ziyongereye mu buryo butangaje cyane ku rugero rwa 276%.”

Yateye imbere no mu karere

Izamuka ry’umusaruro wa NCBA Group ntiryabayeho mu Rwanda gusa kuko no mu karere yakomeje gutera imbere.

NCBA Goup yabaye banki ifite abakiliya benshi binyuze mu ikiranabuhanga rigenda ritera imbere muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, Côte d’Ivoire na Ghana.

Umwaka wa 2023 wasojwe ubwizigame bw’abakiliya bugeze kuri miliyari 5.3$, bigaragaza ubwiyongere bwa 15% ugereranyije n’umwaka ushize.

NCBA Group yatanze inguzanyo ya miliyari 8.6$ binyuze mu ikoranabuhanga, zigera ku bakiliya miliyoni 60, mu gihe ibikorwa byakoreshejwe telefone byazamutseho 37%.

Ubuyobozi bw’iyi banki bugaragaza ko kuba abantu bakoresha ikoranabuhanga basaba inguzanyo cyangwa bakora ibindi bikorwa byatumye NCBA ibasha kuziba icyuho cy’abatagera kuri serivisi z’imari.

Umutungo rusange w’ikigo cyose wageze kuri miliyari 6.8$, bigaragaza izamuka rya 18.6% ugereranyije n’umwaka ushize. Inguzanyo NCBA Group yatanze binyuze ku ikoranabuhanga zageze kuri miliyari 8.6$, bingana n’izamuka rya 27.5% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Ubuyobozi bwa NCBA Group kandi bugaragaza ko gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Change the Story’ bafatanyije n’ibigo bitandukanye yatumye bagera ku nkingi z’iki kigo 15 zigamije iterambere rirambye.

Muri izi gahunda harimo iz’uburezi zitaye ku banyeshuri n’abarimu barenga 3000, gutera ibiti birenga miliyoni 30 no guteza imbere umukino wa Golf mu karere binyuze mu marushanwa yahuje abo mu karere.

NCBA Rwanda yabimburiye izindi banki gushyiraho sitasiyo abakiliya bashobora gukoresha bongera amashanyarazi mu modoka, ndetse muri Nyakanga 2024 bazatangiza imikino ya Golf mu gihugu, ibizaba bibaye ku nshuro ya mbere.

Iri terambere ryihuse ku mugabane wose rishingiye cyane ku kuba ari banki ishyira imbere umukiliya, bikagira uruhare mu iterambere ry’abaturage, ikoranabuhanga rikaba ku isonga mu kubaka ubukungu budaheza.

Iyi nzira igira uruhare mu iterambere ry’umuntu ku giti cye, ibigo by’ubucuruzi, iterambere rusange ry’abatutrage, n’ibihugu byose by’umugabane wa Afurika.

Inyungu ya NCBA Rwanda Plc yazamutseho 70%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .