00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa ‘diamant’ muri RDC ukomeje gukendera

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 March 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Umusaruro w’ibuye ry’agaciro rya ‘Diamant’ ukomeje kugabanyuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; igihugu kiri mu 10 bya mbere byohereza nyinshi mu mahanga.

Minisiteri y’amabuye y’agaciro muri RDC yagaragaje ko Diamant iki gihugu cyohereje mu mahanga mu 2023 yagabanyutse ku gipimo cya 25.5 % ugereranyije n’iyoherejwe mu 2019.

Mu 2019, Diamant yoherejwe yanganaga na ‘carats’ miliyoni 14, mu 2020 ziramuka zigera kuri miliyoni 12,2, mu 2021 zizamuka kuri miliyoni 12,4, mu 2022 zigera kuri 11,7. Mu 2023 zaramanutse kugeza kuri miliyoni 8,3 zari zifite agaciro ka miliyoni 85,6 z’Amadolari.

Jeune Afrique isobanura ko umusaruro wa Diamant muri RDC wagabanyutse cyane kuva mu 2022 kugeza mu 2023 bitewe ahanini n’uko ingano y’ikenerwa ku rwego mpuzamahanga yagabanyutse ku gipimo cya 25%.

Imibare y’urubuga OEC (Observatory of Economic Complexity) rwa kaminuza ya Massachusetts yigisha ikoranabuhanga (MIT) igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2020, agaciro ka Diamant zoherejwe mu mahanga kavuye kuri miliyari hafi 3 z’Amadolari, kagera kuri miliyari 1,5.

Mu 2021, agaciro ka Diamant zoherejwe mu mahanga kongeye kuzamuka, kagera kuri miliyari 2 z’Amadolari, kagera kuri miliyari zirenga gato 1.5.

Uretse kuba hari abaguzi b’iri buye ry’agaciro bahisemo kugura iritunganyije kurusha iry’umwimerere, hari izindi mpamvu zateye iki kibazo ku rwego mpuzamahanga zirimo igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga mu bihugu bimwe na bimwe.

Hari impamvu zihariye zatumye umusaruro wa Diamant muri RDC ugabanyuka zirimo imbogamizi ikigo SACIM (Socièté Anhui Congo d’Investissement Minier) cy’Abashinwa cyahuye na zo, zatumye kigabanya imikorere yacyo.

Iki kigo cyasimbuye MIBA (Miniere de Bakwanga) yakoreraga mu burasirazuba bwa Kasaï. Cyatunganyaga Diamant igera kuri 98% yose yo muri RDC, ariko mu 2023 cyohereje mu mahanga igera kuri 20%, bitewe n’imbogamizi cyahuye na zo mu mikorere.

Ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli ryatumye SACIM ihagarika by’agateganyo ibikorwa byayo muri Gicurasi 2023. Ni icyemezo yamenyesheje guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umusaruro wa Diamant muri RDC n’andi mabuye y’agaciro wagabanyutse kurushaho ubwo muri Gashyantare 2023 Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Antoinette N’Samba Kalambayi, yahaga ikigo CEEC (Centre d’Expertise, Evaluation et de Certification) ububasha bwo kugenzura amabuye y’agaciro no gutanga impushya zo kuyacukura.

Perezida wa Sena, Bahati Modeste, muri Kamena 2023 yamenyesheje Minisitiri Kalambayi ko guha CEEC yonyine ubu bubasha bihombya ibigo bitunganya amabuye y’agaciro kuko bibangamira imikorere yabyo. Yagaragaje kandi ko n’igihugu gihomba kuko umusoro gikusanyamo ugabanyuka.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni we mukiliya w’imena wa Diamant yo muri RDC. Mu mwaka ushize, zaguzeyo ‘carats’ miliyoni 4,6 zifite agaciro ka miliyoni 45,3 z’amadolari. Ku mwanya wa kabiri, hari u Bubiligi bwaguzeyo ‘carats’ miliyoni 3,4 zifite agaciro ka miliyoni 37,8 z’amadolari. Ibi bihugu byaguze 97% bya Diamant yose yo muri RDC.

SACIM yihariye uruhare runini mu bucukuzi bwa Diamant muri RDC
SACIM yari yarahagaritse ibikorwa byayo bitewe n'ihenda ry'ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .