00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburayi bashoye arenga miliyari 410 Frw mu Rwanda mu myaka itanu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 March 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) ryagaragaje ko ishoramari ryakozwe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ringana na miliyoni 302 z’amayero ni ukuvuga arenga miliyari 410 Frw.

Byagaragjwe mu nama y’Ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyaburayi bakorera mu Rwanda (EBMR), yateranye kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, hashimangirwa amahirwe yo kurushoramo imari mu ngeri zitandukanye mu rwego rwo gukomeza gukurura abashoramari.

Yahuje abanyamuryango b’iri huriro n’abandi bifuza gushora imari mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagaragaje inyota yo kuryinjiramo.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko ishoramari bakora rigenda ryiyongera uko bwije n’uko bukeye kandi hari amahirwe yo gukomeza kurizamura.

Ati “Guhura uyu munsi ni urugendo rwo kongera ibyo mukora mu gihugu, kubereka amahirwe, guhura, kungurana ibitekerezo ndetse gusangira n’amahirwe y’ishoramari ahari. Kuri E, urugaga rw’abikorera ni urufunguzo rw’iterambere kandi nibyo dushyize imbere.”

Yagaragaje ko kandi EU yiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda muri gahunda z’iterambere rirambye.

Imibare ya EBCR igaragaza ko nibura mu ishoramari bakora mu Rwanda, binjiza arenga miliyari 1,8 y’amayero buri mwaka.

Igaragaza ko kandi bateganya ko nibura mu myaka itanu iri imbere ibigo by’abanyaburayi bizashora imari y’arenga miliyari 520 Frw.

Iryo shoramari ry’abanyaburayi mu gihugu rimaze gutanga akazi ku bantu 5235, bagizwe n’Abanyarwanda bangana na 95% n’abagore, mu gihe ibigo 3516 by’imbere mu gihugu bibyungukiramo.

Umwe mu bashinze BBOX, Laurent Van Voucke iheruka gushyira icyicaro cyayo gikuru mu Rwanda, yashimangiye ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giha amahirwe buri wese kandi gifite umutekano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abashoramari b’abanyaburayi bakorera mu Rwanda, Johanna Sandberg, yashimangiye ko u Rwanda ari amahitamo meza ku gushoramo imari bityo ko bifuza kuzamura umubare w’abarushoramo imari.

Ati “Ndatekereza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora Imari by’umwihariko kubigo bito. Mu gihe ubona utahaza isoko rya Afurika muri rusange ushobora guhera mu Rwanda. Ni igihugu gitekanye, kigendera ku mategeko, cyorohereza mu gutangiza ishoramari kigatanga urubuga kuri buri wese.”

Yakomeje ati “Ibyo tubona ni uko abashoramari bagenda biyongera buri mwaka, icyo dukora ni ukugira ngo nibagera mu Rwanda banogerwe n’urubuga bakoreramo. Ubu dufite ibigo 100 turifuza ko umwaka utaha byaba 150 bikorera mu Rwanda.”

EBCR igizwe n’ibigo 180, birimo 100 by’abanyaburayi, 40 by’abanyarwanda na za ambasade 17 zo ku mugabane w’u Burayi.

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Plc, Abijuru Christian, yagaragaje ko bishimira gukorana n’abashoramari umunsi ku wundi mu rwego rwo guharanira iterambere, agaragaza ahakiri imbogamizi habyazwa amahirwe y’ishoramari ku babyifuza.

Yagaragaje ko abantu bakunze guhura n’imbogamizi mu kugera kuri serivisi z’imari ari abakora imishinga mito n’iciciriritse bashobora gusabwa ingwate ariko agaragaza ko kuri ubu hari abafatanyabikorwa batangiye gukorana mu kugabanya uwo mutwaro wo gusabwa ingwate.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Philippe Watrin, yagaragaje ko bakomeje kunoza ibijyanye n’ishoramari bakora kugira ngo rirusheho kubyara umusaruro.

Yagaragaje ko nk’ikigo gifite nibura hafi 10% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda gikora ishoramari mu mishinga itandukanye abashoramari bashobora kuyoboka kandi bakagira inyungu.

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Plc, Abijuru Christian, yagaragaje ahakiri amahirwe y'ishoramari
Ibigo bimwe byamuritse ibyo bikora, aha abakozi ba I&M Rwanda bagaragazaga zimwe muri serivisi zayo
Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Philippe Watrin yagaragaje ahakiri amahirwe y'ishoramari
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abashoramari b’abanyaburayi bakorera mu Rwanda, Johanna Sandberg, yashimye uko u Rwanda ruborohereza
Umuyobozi wa IFC mu Rwanda Zano Mataruka yashimangiye ko icyerekezo cy'u Rwanda cyorohereza abashoramari
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra yagaragaje ko EU izakomeza gushyigikira u Rwanda mu nzego zirimo n'ishoramari
Abashoramari b'abanyaburayi basabwe kurushaho gushora imari mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .