00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Kigali Logistics Platform, icyambu cyahinduye ishusho y’ubwikorezi mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 April 2024 saa 02:44
Yasuwe :

Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko igihugu kidakora ku nyanja nk’u Rwanda gishobora kugira icyambu, gusa ibyo byaje guhinduka mu myaka itanu ishize ubwo Ikigo cy’Abarabu cya Dubai Ports World (DP World) cyari gisanganywe imikoranire n’u Rwanda, cyubatse icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KLP).

Mu masezerano y’imikoranire amaze imyaka 35, DP World ifitanye na Leta y’u Rwanda, harimo kubaka icyambu cya KLP no gukurikirana imikorere yacyo umunsi ku munsi.

Iki cyambu cyatangiye gukora mu 2018, gifasha mu kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

Bijyanye no kuba kiri mu gihugu gihana imbibi na Uganda, u Burundi, Tanzania na RDC, Icyambu cya KLP kiri i Kigali, gifite intego yo kuba igicumbi cyo guhererekanya ibicuruzwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa DP World Rwanda, Sumeet Bhardwaj, avuga ko bishimira ibimaze kugerwaho mu gihe iki cyambu kimaze gitangiye gukora, kuko cyahinduye ishusho y’ubwikorezi ndetse kikoroshya imihahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu byaba ibikora ku nyanja cyangwa ibidakoraho.

atti “Tunyotewe n’icyo ahazaza hatubikiye kuko dukomeye ku ntego yacu yo kuba ikiraro mu mutima wa Afurika, n’igicumbi cya serivisi zo gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ndetse no kubikwirakwiza mu Rwanda mu bihugu bituranyi.”

Ubuyobozi bwa DP World buvuga ko imvano yo gushyiraho icyambu cya KLP yashibutse mu kuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uvuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 13% gusa, kuko ibikorwaremezo by’imihanda ari bike, ibyambu, n’ibindi bikorwaremezo ari byo bituma bigorana guhererekanya ibicuruzwa na serivisi muri Afurika.

Kubaka ibyambu bifatika n’ibindi bikorwa remezo muri Afurika byagaragajwe nk’umuti w’icyo kibazo ku mugabane no mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu.

U Rwanda na rwo rufite intego yo kuba Igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze mu 2035 no kugera ku iterambere mu 2050 hifashishijwe ishoramari mu bucuruzi n’ibindi bihugu.

Ikindi kandi u Rwanda rushyigikiye gahunda y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), igamije gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi bityo ibicuruzwa na serivisi bikabasha gutangwa byoroshye hagati y’ibihugu bigize umugabane, ibyo byashyigikiye igitekerezo cyo kubaka icyambu cya KLP i Kigali.

Kuva icyambu cya KLP cyatangira gukora, cyakemuye byinshi muri ibyo bibazo kuko kibanda ku gutanga serivisi inoze mu bijyanye mu guhererekanaya ibicuruzwa mu karere ikoranye n’ibyambu bibiri bikora ku nyanaja icya Mombasa muri Kenya n’icya Dar es Salaam muri Tanzania.

Iki kigo gitanga serivisi zinyuranye zo koroshya ubucuruzi zirimo kugeza ibicuruzwa mu gihugu, kubibika, kubikorera igenzura no kubigeza kuri ba nyirabyo n’ibindi byinshi.

Uretse ibyo, ubuyobozi butangaza ko cyanashoye amafaranga menshi yo kwagura serivise gitanga ngo zirusheho kuba nziza mu Rwanda. Harimo n’ububiko bushya bw’ibicuruzwa buherutse kubakwa, ibiro bishya bya gasutamo n’ibindi binyuranye giteganya mu rwego rwo kwagura kurushaho ibyo gikora.

Mu gukomeza kunoza ubufatanye n’u Rwanda DP World igaragaza ko abenshi mu bakozi ikoresha ari Abanyarwanda, aho nibura ifasha imiryango igera ku 2,000 kubona imibereho, ikaba kandi itaranasigaye inyuma mu guteza imbere ihame ry’uburinganire aho yibanda no guha akazi abagore.

Ni ikigo kandi kinatanga umusanzu mu zindi gahunda zitandukanye nko gutera inkunga imishinga ihanga imirimo, gushyigikira uburezi n’ubuzima no mu guteza imbere abana n’abagore.

Sumeet Bhardwaj, Umuyobozi Mukuru wa DP World Rwanda, avuga ko bishimira urwego bamaze kugeraho mu gihe gito.
Kigali Logistics Platform ifite ububiko bugari bunyuzwamo ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga.
Umubare munini w'abakozi DP World ikoresha ni Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .