00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gusubiza ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 10 Frw

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 3 April 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu igiye kugarura ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka 15 zifite agaciro ka miliyari 10 Frw n’inyungu ya 13.0% ku mwaka.

Izi mpapuro Leta yari yarazishyize ku isoko bwa mbere ku itariki ya 17 Kanama 2023, kuri ubu abashaka gushora imari binyuze muri izo mpapuro mpeshamwenda bazatangira kuzigura kuva ku itariki ya 22 kugeza ku wa 24 Mata 2024.

Impapuro mpeshamwenda za Leta ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu runaka ishaka kugurizwa amafaranga, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro.

Mu Rwanda izo mpapuro zishyirwa ku isoko binyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishyira ku isoko impapuro mpeshamwenda kugira ngo haboneke amafaranga yunganira ingengo y’imari, bikaba bifasha Leta kugeza ku baturage ibikorwa bitandukanye nk’uko biba byarateganyijwe mu igenamigambi ry’igihugu, harimo ibikorwa remezo, kubona ibikenerwa mu burezi n’ubuvuzi n’ibindi.

Kugira ngo umuntu agure impapuro mpeshamwenda bisaba ko BNR ibanza gusohora urwandiko rwitwa “T-Bond Prospectus” ruba rukubiyemo amakuru yose akenewe, runagaragaza igihe abashoramari bazatangira kugurira izo mpapuro mpeshamwenda.

Nyuma y’ibyo, abashoramari babyifuza nibwo buzuza urupapuro rwerekana amafaranga bashaka gushora ndetse n’andi makuru y’ingenzi.

Iyo gushyira ku isoko izo mpapuro birangiye, BNR imenyesha abitabiriye icyo gikorwa ingano y’amafaranga.

Abasesenguzi bagaragaza ko ubu buryo bwo kugurisha impapuro mpeshamwenda bufasha cyane mu gukusanya amafaraga, byongeye akaboneka mu Mafaranga y’u Rwanda, ku buryo bitaba umuzigo mu kwishyura mu buryo bw’igihe kirekire nko mu gihe yaba yarafashwe mu Madolari usanga azamura agaciro buri munsi, uyagereranyje n’amafaranga y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishyira ku isoko impapuro mpeshamwenda kugira ngo haboneke amafaranga yunganira ingengo y’imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .