Abagore bo mu karere ka Karongi bavuga ko gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kubyarira kwa muganga no kwipimisha inshuro enye ku mugore utwite biri mu bigabanya ibyago byo gupfa babyara.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana gifite insanganyamatsiko igira iti "Nta mugore ukwiye gupfa abyara" abagore batwite bagiriwe inama yo kongera inshuro bipimisha batwite zikagera ku munani zivuye kuri enye kandi bakitabira ku byarira kwa muganga.
Mukamurara Venantie ufite abana barindwi yavuze ko aho atuye nta bagore bagipfa babyara kubera ko bisuzumisha iyo batwite kandi bakabyarira kwa muganga.
Ati "Hari igihe umugore yagiraga ikibazo nk’umwana akitambika mu nda, kubera gutinda kujya kwa muganga ngo ikibazo kimenyekanye hakiri kare abaganga bamufashe bikazarangira inda imuhitanye. Iyi gahunda yo kwisuzumisha inshuro 8 tuyitezeho kugabanya mu buryo bugaragara umubare w’abagore bapfa babyara".
Mukamashyaka Xaver ufite abana babiri ku myaka 30 avuga ko azi ababyeyi babiri ku kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Gitesi babyaye abana bagahita bapfa.
Ati "Njye icyo nkora nirinda ko byambaho ni uko iyo mbonye ibimenyetso byo kubyara mpita njya kwa muganga".
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye Dr Ayingeneye Viollette yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abagore bapfa babyara kigihari nubwo kidakabije agereranyije n’uko mbere byari bimeze.
Ati "Niyo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS batangiye gahunda yo kugira ngo umugore age aza kwisumisha inshuro 8 igihe atwite".
Dr Ayingeneye yavuze ko muri izi nshuro 8 harimo izo umubyeyi utwite azajya yisuzumusha kwa muganga izindi agasuzumwa n’umujyanama w’ubuzima ubishinzwe.
Ati "Ikindi dushishikariza ababyeyi ni ukubyarira kwa muganga kuko byagaragaye ko ababyeyi batinda babyarira mu rugo bakahaburira ubuzima, abandi bakatugeraho bakerewe ntacyo tugishoboye kubamarira bagahita bahabura ubuzima.”
Yasabye abagore batwite n’abagabo babo kujya bubahiriza inama zose bagirwa n’abaganga igihe bagiye kwisuzumusha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!