00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyanama b’ubuzima bagiye kwifashishwa mu guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 July 2022 saa 03:34
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, yavuze ko abajyanama b’ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara zitandura by’umwihariko umuvuduko w’amaraso.

Kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi harimo uburyo indwara zitandura zikomeje gufata umwanya w’imbere mu guhitana abantu benshi, nk’aho imibare igaragaza ko nibura miliyari 1,28 by’abatuye Isi bari hagati y’imyaka 30-79 bafite umuvuduko w’amaraso.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko nibura 15% bayirwaye mu gihe yibasira nibura 16,2% by’abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 65 naho mu bafite imyaka iri hejuru ya 35, abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije ni 29%.

Dr. Uwinkindi, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abajyanama b’ubuzima bagahabwa amahugurwa n’ubumenyi bw’ibanze mu kwita ku bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Yakomeje agira ati “Turi gukorana n’abajyanama b’ubuzima ku buryo tubigisha bakagira ubumenyi kuri izi ndwara, bakazisuzuma bakabasha no kudufasha kuzikurikirana ku buryo bazajya banagusanga mu rugo bakagusuzuma basanga ufite ikibazo bakakohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo ubashe gukurikiranwa utararemba.”

Uyu muyobozi yavuze ko imwe mu mpamvu hakenewe ubukangurambaga cyane mu kurwanya indwara zitandura ari uko abantu bakizitiranya n’amarozi.

Ati “Abantu baracyazitiranya n’amarozi, cyangwa n’ibindi bibazo bindi mu mibiri bitagenda neza mu mibiri yabo. Ikindi ni uko abantu bakiza kwivuza batinze kuko usanga bafite ubumenyi bukeya cyangwa ugasanga no ku bigo nderabuzima ugasanga ibikoresho bidahagije.”

U Rwanda rufite gahunda yo kugabanya indwara y’umuvuduko w’amaraso nibura ku kigero cya 25% kugeza mu 2025, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryifuza ko iyi ndwara yagabanywa ku kigero cya 33% mu 2030.

Mu kubigeraho u Rwanda rwatangiye kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuvuzi aho serivisi z’ibanze zijyanye no gusuzuma umuvuduko w’amaraso no gukurikirana abafite iyi ndwara zigiye kwegerezwa abaturage mu mavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima no ku bajyanama b’ubuzima.

U Rwanda rufite imidugudu 14.837 kandi buri mudugudu usanzwe utora nibura abajyanama bane, babiri bashinzwe kuvura, ukurikirana abana n’ukurikirana inama zibera mu midugudu. Mu gihugu habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku 59.348.

Umuvuduko w’amaraso utavuwe hakiri kare ushobora guteza izindi ndwara nk’umutima, uguturika ku dutsi tw’ubwonko ‘Stroke’ n’izindi ndwara zikomeye ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakangurirwa kwisuzumisha hakiri kare ngo bamenye uko bahagaze.

Kuri ubu u Rwanda na AstraZeneca byatangije umushinga ’Healthy Heart Africa’ uzakorera mu turere dutatu twa Gastibo, Gakenke na Nyarugenge turimo amavuriro 56, hagamijwe gukumira indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Mu minsi ya vuba abajyanama b'ubuzima bazahabwa n'ibikoresho
Abajyanama b'ubuzima bagiye gutangira kwifashishwa mu kurwanya umuvuduko w'amaraso
U Rwanda na AstraZeneca byinjiye mu bufatanye bwitezweho guhashya ubwiyongere bw'indwara y'umuvuduko w'amaraso
Dr Uwinkindi yavuze ko abajyanama b'ubuzima bagiye guhabwa ubushobozi bifashishwe mu kurwanya umuvuduko w'amaraso

Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .