00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 31 babazwe umutima babifashijwemo na Rotary Club Kigali Doyen

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 December 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Abana 31 bo hirya no hino mu gihugu babazwe umutima n’inzobere z’abaganga baturuka mu Bubiligi binyuze mu Muryango ufasha abababaye Rotary Club Kigali Doyen.

Iki ni igikorwa kimaze iminsi itanu kibera ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho aba bana bamaze iminsi bitabwaho n’abaganga kandi kugeza ubu bose bameze neza.

Buri mwaka itsinda ry’inzobere mu kubaga umutima rizwi ku izina rya Chaîne de l’Espoir ( Chain of Hope ), riza mu Rwanda hagatoranywa abana bagomba kubagwa bitewe n’ubushobozi buhari.

Abana bahabwa ubuvuzi ku buntu kandi ubusanzwe ikiguzi cyo kubaga umwana umwe kiri hagati ya miliyoni eshanu n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburwayi umutima we ufite.

Umuganga w’umutima muri CHUK, Rusingiza Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihari gusa hakiri imbogamizi y’abaganga babitaho uko bikwiye.

Ati “Nubwo ntafite imibare ariko indwara z’umutima mu bana zirahari, hari ubwoko bubiri hari iyo bavukana ari nayo nini cyane, hakaza niyo bandura bakuze ituruka kuri gapfura n’izifata inyama y’umutima n’izindi.”

“Izi ndwara ntabwo zishobora kuvurwa zitamenyekane ibyo twe abaganga turabikora, hari ikibazo cy’uko tutaraba benshi kuko turi batatu gusa mu gihugu ntabwo turaba benshi ku buryo twagera ku bana bose.”

Rusingiza yaboneyeho umwanya wo gushimira abagize uruhare bose kugira ngo aba bana bavurwe.

Ati “Turabashima cyane kuko nta gikorwa cy’ubuvuzi ushobora gukora wenyine, uba ukeneye abaterankunga cyane kuko kuvura indwara z’umutima birahenda cyane. Nkatwe tuvura aba bana duhorana naho turabashima cyane.”

Aba bana bahawe ubuvuzi Rotary Club Kigali Doyen ibigiramo uruhare rukomeye rwo gucumbikira no gutunga iri tsinda mu gihe rimara mu Rwanda.

Umubitsi Mukuru wa Rotary Club Kigali Doyen, Kaburame Julien, wari uhagarariye umyobozi mukuru, yavuze ko bakora iki gikorwa kugira ngo abana barwaye bahabwe ubuvuzi bakwiye.

Ati “Iki ni igikorwa tugiramo uruhare dufasha bariya baganga mu gihe bari mu Rwanda kuko baba bigomwe byinshi kugira ngo aba bana bagire ubuzima bwiza.”

Ku ruhande rw’ababyeyi b’aba bana bahawe ubuvuzi bavuze ko banejejwe no kuba bavuwe ku buntu kuko batari kuzabona ubushobozi bwo kubivuriza.

Nizeyima Valens wo mu Karere ka Ngororero, umwana we yari amaze imyaka itatu arwaye umutima, ubu ari mu byishimo ko yahawe ubuvuzi bwiza kandi ku buntu.

Ati “Umwana yatangiye kugira uburwayi tutazi kuva akivuka baza kutubwira ko ari umutima, ubu baduhuje n’abaganga bo hanze none arimo akira. Turabashima cyane ku bwitange n’ubufasha badukoreye kuko ubwacu ntitwari kubasha kugera hano.”

Nzabahimana Cyprien yagize ati “Umwana yavukanye umutima tugenda tumuvuza bamuha imiti yoroheje baza kutubwira ko bazamubanga ubu ameze neza. Turabyishimiye kandi n’ababigizemo uruhare Imana ibahe umugisha.”

Rotary Club Kigali-Doyen yashinzwe mu 1966, kugeza ubu ifite abanyamuryango 42. Ni imwe muri Rotary clubs 10 zo mu Rwanda zirimo abanyamuryango barenga 200 Rotary y’u Rwanda ikorera munsi ya Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n’abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi.

Uyu muryango wita ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y’amazi meza, guhangana n’ibyorezo, guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Iri tsinda rikora ibishoboka ngo abana bavurwe neza
Abana bavuwe bose bameze neza
Aba bana bahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru
Umubitsi Mukuru wa Rotary Club Kigali Doyen Kaburame Julien, wari uhagarariye umyobozi mukuru, yavuze ko bakora iki gikorwa kugira ngo abana barwaye bahabwe ubuvuzi bakwiye
Nizeyima Valens wo mu Karere ka Ngororero umwana we yari amaze imyaka itatu arwaye umutima, ubu ari mu byishimo ko yahawe ubuvuzi bwiza kandi ku buntu
Umuganga w’umutima kuri CHUK, Rusingiza Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihari gusa hakiri imbogamizi y’abaganga babitaho uko bikwiye
Nzabahimana Cyprien yashimye abateguye iki gikorwa
Iri tsinda ryashimwe na Rotary Club Rwanda
Ni ibyishimo bikomeye ko aba bana bavuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .