00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashimwe y’abaturage b’ i Gahanga bahawe ubuvuzi bw’amenyo ku buntu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 November 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Gahanga bari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’amenyo ku buntu n’Umuryango HOPEthiopia-Rwanda.

Abaturage baturutse hirya no hino muri uyu murenge bafite ibibazo by’uburwayi bw’amenyo, bahuriye ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga, bahabwa ubuvuzi n’abaganga b’inzobere baturutse muri Canada, bazanywe n’uyu muryango HOPEthiopia-Rwanda.

Indwara z’amenyo ni kimwe mu bibazo bihangayikisha abaturage cyane cyane ko usanga ku bigo nderabuzima nta buvuzi buhagije bahabona kandi benshi badafite ubumenyi buhagije mu kuyitaho.

Mu 2018 mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku ndwara zo mu kanwa, cyane ku ndwara z’amenyo.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bantu babajijwe, 64,9% bari bafite ibibazo byo gushirira kw’amenyo, ikibazo kigaragara kuri 60% by’abana bose mu Rwanda.

Uretse gushirira kw’amenyo, hagaragajwe ko hari n’abandi bantu benshi bafite izindi ndwara zo mu kanwa, zirimo gucika kw’amenyo, kwangirika kw’ishinya n’ubundi burwayi bwibasira amenyo.

Nyamara nubwo imibare y’abafite ubu burwayi iri hejuru gusa 70,6% by’abafite uburwayi bw’amenyo, batigeze bajya kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukwiriye.

Abaturage bahawe ubu buvuzi bavuze ko banejejwe no kuba aba baganga baje kubavura ku buntu.

Muhawenayo Valentin yari afite ikibazo cy’iryinyo ryangiritse ashaka kuzajya ku bitaro bikuru kurivuza, yavuze ko anejejwe no kuba yahawe ubuvuzi bwiza kandi ku buntu.

Ati “Maze iminsi ndwaye nashakaga kuzajya i Masaka kurikuzamo urumva byari kuzantwara amafaranga n’amatike, none dore baramfashije nta giye muri izo nzira zose. Bakoze cyane ndabashimiye.”

Mukakalisa Martine nawe yavuze ko anejejwe no kuba yabonye abantu bamwogereza amenyo.

Ati “Nari mfite amenyo yanduye ariko nkabona nta bushobozi bwo kujya kuyogesha kandi byanteraga isoni kuba naseka, ubu bayogeje natangiye kubona impinduka.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gahanga, Barinzi Jean Marie Vianney, yavuze ko banejejwe no kuba abaturage bahawe ubuvuzi bw’amenya ku buntu kuko bo basanzwe batabaha ubuhagije.

Ati “Nta muganga w’amenyo n’ibikoresho dufite bivuze ko iyo twakiriye abaje kuyivuza tubohereza ku bitaro cyangwa mu Gatenga, iyo urebye urugendo ruva hano rujyayo ni runini, bityo rukababera imbogamizi.”

Yakomeje ati “Haje abantu benshi batabona uko bajya kwivuza ahandi, hari n’abativuzaga abantu baje bayigana kuko yabegerejwe kandi hari n’abaganga benshi.”

Umuyobozi wa HOPEthiopia-Rwanda, Bwana Asiimwe Ronald, yavuze ko bategura iki gikorwa buri mwaka kugira ngo bafashe abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Ati “Twateguye iki gikorwa kuko dusanzwe dufite abaganga b’inzobere mu menyo, twahisemo ko abaturage bo muri aka gace twabegereza iyi serivisi kugira ngo bahabwe ubuvuzi barusheho kugira ubuzima bwiza.”

HOPEthiopia-Rwanda isanzwe ikora iki gikorwa buri mwaka, ubu kizabera i Gahanga na Gahini biteganyijwe ko kizagera ku baturage barenga 600 mugihe cy’iminsi ine kizamara.

Abaturage b'i Gahanga bitabiriye iyi gahunda yo kwivuza amenyo ku bwinshi
Buri muturage wageraga kuri iki kigo yarakirwaga kandi akerekwa abaramufasha
Abaturage basanganywe ibibazo by'amenyo bahise bahabwa ubuvuzi
Mu bahawe ubuvuzi harimo n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .