00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigomba kwitabwaho mu gihe ubuzima bw’Abanyarwanda bugiye gukorerwaho ubushakashatsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 October 2021 saa 07:26
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatangiye kwiga umushinga w’itegeko rigenga ubushakashatsi bukorerwa ku kiremwamuntu, rizajya ryifashishwa mu gihe hari umuti uje kugeragerezwa ku banyarwanda cyangwa ubundi bushakashatsi bufite aho buhuriye n’ubuzima bwabo.

Imbanzirizamushinga y’iri tegeko, ivuga ko muri iyi minsi hari ubwiyongere bw’indwara zitandukanye kandi imivurire cyangwa kuzikingira bisaba ko habanza gukorwa ubushakashatsi cyangwa igeragezwa ry’iyo miti ku bantu cyangwa ku binyabuzima bindi habanje gukurikizwa amategeko abigenga.

Ni uburyo kandi bwo kwirinda ibikorwa byose byakorwa ku bitabira ubushakashatsi bidakurikije amategeko cyangwa kubakorerwaho ubushakashatsi mu buryo butemewe.

Mu Rwanda hari hasanzwe amabwiriza ya Minisitiri agenga ibijyanye n’ubushakashatsi ku kiremwamuntu mu Rwanda, gusa inzego zibishinzwe zigaragaza ko adafite uburemere buhagije mu kugena no kubahiriza uburenganzira bw’abitabira ubushakashatsi.

Ibijyanye n’ubushakashatsi ku buzima bukorewe mu Rwanda, bizajya bigengwa na Komite y’igihugu yita ku mategeko agenga imyitwarire iboneye mu bushakashatsi. Ni yo izajya isuzumira hamwe no gutanga uburenganzira ku bifuza gukora ubushakashatsi mbere y’uko butangira.

Iyi komite izaba ishinzwe no kugenzura ko uburenganzira bw’abitabira ubushakashatsi bubungabungwa hakurikije amategeko abigenga.

Iri tegeko rizajya ryibanda ku bushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo; ubushakashatsi ku buzima bw’umuntu; ubushakashatsi ku buvuzi gakondo; ubushakashatsi ku miti mishya; ubushakashatsi ku nzego z’ubuzima; ubushakashatsi ku mibanire y’abantu, uburezi, ibidukikije n’ubumenyi nyamuntu

Ntawe uzakorerwaho ubushakashatsi atabishaka n’iyo yaba uwapfuye

Rimwe mu mahame ya mbere ari muri uyu mushinga mushya w’itegeko, rivuga ko inyungu n’imibereho myiza by’ikiremwamuntu biza mbere y’inyungu zisanzwe z’umuryango cyangwa iz’ubumenyi.

Nta kugendera mu kigare, ukorerwaho ubushakashatsi azajya abanza kubisabwa. No mu gihe ari ubushakashatsi ku mubiri w’umuntu wapfuye, agomba kuba yarabyiyemereye mu nyandiko mbere y’uko apfa cyangwa byemewe n’umwe mu bo mu muryango we ba hafi ufite nibura imyaka 18.

Mu gihe hakozwe ubushakashatsi ku mubiri w’umuntu wapfuye, ibice by’umubiri we n’ibikomoka ku muntu byakoreshejwe mu bushakashatsi ntibishobora kugurishwa.

Umuntu ugiye gukorerwaho ubushakashatsi abanza kugaragaza ko abyemeye mbere y’uko ubushakashatsi butangira.

Mbere y’uko ugiye gukorerwaho ubushakashatsi agaragaza ko abyemeye, ukora ubushakashatsi abanza kumumenyesha icyo ubushakashatsi bugamije, uburyo buzakoreshwa mu gukora ubushakashatsi, igihe buzamara, igitegerejwe kuri ubwo bushakashatsi n’ingaruka zishobora kumubaho zikomoka kuri ubwo bushakashatsi kandi bigakorwa mu rurimi ukorerwaho ubushakashatsi yumva.

Umuntu wasabwe kugira uruhare mu bushakashatsi afite uburenganzira bwo kwanga kwitabira ubushakashatsi cyangwa bwo kwisubiraho ku kwemera kwe igihe cyose, kandi nta nkurikizi.

Umushinga w’itegeko uvuga ko uwitabiriye ubushakashatsi nta gihembo cyaba kijyanye n’amafaranga cyangwa ikindi kintu ahabwa, haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Icyakora, ukora ubushakashatsi ashobora gusubiza uwitabiriye ubushakashatsi ubwishyu bw’ibyo yatanze kubera kwitabira ubushakashatsi cyangwa akamuha indishyi ihwanye n’igihe yakoresheje mu kwitabira ubushakashatsi.

Iyo umushakashatsi abona ko gukomeza ubushakashatsi bishobora kwangiza, gutera ibikomere bikomeye, ubumuga cyangwa urupfu uwitabiriye ubushakashatsi, afite inshingano zo guhita ahagarika ubushakashatsi.

Iyo ubushakashatsi burangiye, umushakashatsi afite inshingano yo kumenyesha uwitabiriye ubushakashatsi ibyavuye mu bushakashatsi no kumuha inyungu zibukomokaho

Umuntu wagizweho ingaruka bitewe n’impamvu zidafatika ziturutse ku bushakashatsi bugamije ubumenyi afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi ikwiye hakurikijwe amategeko.

Uyu mushinga byitezwe ko uramutse utowe mu nteko, wafungurira amarembo abashakashatsi batandukanye bifuza gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .