Ni kenshi hagaragazwa ko abantu barwaye Covid-19 by’igihe kirekire bibaviramo kubaho ubuzima bw’ibizazane nyuma yo kuvurwa ibimenyetso, ari na cyo gikomeje gusunikira inzobere mu buvuzi gushakisha igisubizo ngo haboneke umuti ushyira iherezo kuri iki kibazo.
Mu bibazo bigaragazwa nk’ibikunze kwibasira aba bantu, harimo icyo gutangira kwibagirwa ibintu bya hato na hato, kunanirwa guhamisha intekerezo ku kintu runaka, umunaniro.
Hari kandi ibibazo byo kubura ibitotsi, umuhangayiko, agahinda gakabije ku buryo bamwe bashobora kwibasirwa n’izindi ndwara zikomeye zishingiye ku buzima bwo mu mutwe.
Kugeza ubu nta buvuzi bwa burundu buhari bwa Covid-19 kuva iki cyorezo cyakwaduka mu mpera za 2019.
Igerageza ry’imiti ya Covid-19 ku bibasiwe na yo by’igihe kirekire, ryatangiriye mu Busuwisi aho byitezwe ko aba bantu bashobora kuba bagiye kubona igisubizo ku bibazo bahuraga nabyo.
Muri uru rugendo rwo gushaka igisubizo, Ibitaro bya Kaminuza bya Genève byinjiye mu cyiciro cya kabiri cyo gutanga imiti ikorwa mu basirikare b’umubiri n’insoro zera z’amaraso, imiti izwi ku izina ry’ikinyabutabire cya ‘temelimab’, byitezwe ko uzafasha abantu bahuye n’uburwayi bwa COVID-19 bw’igihe kirekire.
Abashakshatsi bavuze ko bafitiye icyizere intambwe bateye bashaka igisubizo na cyane ko bagarutse cyane ku kuba hari hakenewe uburyo bwihuse bwo kugoboka aba barwayi.
Bitewe n’uko iri gerageza ry’ubuvuzi rikiri mu ntangiriro, aba bashakashatsi barimo gushaka abakorerabushake bagera kuri 200 bashobora kwitanga ngo bakorerweho igerageza ry’iyi miti by’umwihariko abigeze kwandura Covid-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!