00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rwiteze mu kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’Imiti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2022 saa 09:13
Yasuwe :

Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko u Rwanda rwamaze guhabwa kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA), cyitezweho gufasha Afurika mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Ni icyicaro u Rwanda rwashakaga cyane ndetse rwanakoze ibishoboka byose ngo rwumvishe ibindi bihugu bya Afurika ubushobozi bwo kwakira ibigo nk’ibyo bikomeye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Dr Emile Bienvenu, yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko AMA mu ngamba ifite zirimo gutuma muri Afurika hashobora gukorwa ubushakashatsi ku miti mishya ariko mu buryo bworoheje ndetse no kugira ngo indwara zihariye zigaragara muri Afurika zitagaragara ahandi zishobore kugira imiti n’inkingo.

Ati “Ibyo bizaba ari umwihariko wa Afurika, bivuze ko Ikigo Nyafurika cy’Imiti (AMA) kizaba gifite mu nshingano gukurikirana uburyo iyo miti y’umwihariko, ihuye no gushyira mu bikorwa ingamba z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rw’ubuzima.”

Yakomeje avuga ko iki kigo kizihutisha ibikorwa bihuriweho mu rwego rwa Afurika mu byo gukora imiti, kuyikwirakwiza, kumenya ko n’ubushakashatsi ku miti bukorwa neza. Kubikurikirana kandi na byo bizoroha.

Dr Bienvenu yavuze ko u Rwanda hari ishoramari rushobora kunguka yaba mu rwego rw’ubuzima ndetse n’izindi nzego. Iri shoramari rizajya riza mu Rwanda kubera ko hari ikigo gikomeye gihari.

Ati “Indi nyungu ni uko hari abazajya bagana iki kigo baturutse mu bindi bihugu kubera impamvu zinyuranye, abo bose iyo baje mu Rwanda hari icyo bahazana n’icyo bahasiga”.

Dr Emile Bienvenu avuga ko u Rwanda rwakiriye AMA mu gihe hari intambwe rumaze gutera mu kugeza ku baturage imiti yujuje ubuziranenge, aho uyu munsi ubuziranenge bw’imiti bwagiye bwiyongera ku kigero kigera ku 100% .

Abishingira ko uyu munsi nta muntu ukijya kwivuza ngo anywe umuti awurangize atarakira indwara kuko uwo utujuje ubuziranenge. Ntawe uragura umuti ngo nawugeza mu rugo abone wahinduye isura kubera ko utujuje ubuziranenge.

Mu gihe AMA izatangira gukorera mu Rwanda hari ibyo izaba ifite by’ibanze, ibyo izaba idafite Rwanda FDA yiyemeje kuzayifasha igakoresha ubushobozi ifite mu gihe irimo gutangira. Urugero ni nka laboratwari yo kugenzura ubuziranenge.

Muri Gashyantare 2019 ni bwo umwanzuro ushyiraho AMA watowe n’Inteko Rusange ya AU aho iri shami ryitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse muri Afurika.

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 ni bwo iki kigo cyatangiye gukora nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho. U Rwanda rwemeje amasezerano ashyiraho iki kigo ku wa 7 Ukwakira 2019.

Kugeza mu Ugushyingo 2021, ibihugu 17 bya Afurika ni byo byari bimaze kwemeza amasezerano agishyiraho byaranatanze n’inyandiko zisabwa. Ibyo birimo Algeria, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Tchad, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Mauritius, Namibia, Niger, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tunisia na Zimbabwe.

Iki kigo kizafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.

AMA kandi izashyiraho uburyo bworohereza inganda zishaka gukorera imiti muri Afurika. Ni ikigo cya kabiri uyu mugabane uzaba ubonye gishinzwe ubuvuzi nyuma ya Africa CDC yita ku kurwanya indwara z’ibyorezo.

Inkuru bifitanye isano: Inkundura i Lusaka ubwo Algeria yahanganaga n’u Rwanda mu kwakira Ikigo Nyafurika cy’Imiti

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, avuga ko u Rwanda rufite inyungu nyinshi mu kwakira AMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .