00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marburg, icyorezo gitera impiswi n’urupfu cyageze muri Ghana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Abantu babiri bishwe na Virus ya Marburg abandi 98 bashyirwa mu kato nyuma y’ubwoba bwinshi mu baturage bo muri Ghana bitewe n’ukwiyongera gukabije kw’iki cyorezo.

Ni virusi itera impiswi, kuruka ku buryo bukomeye no kuribwa mu mitsi. Ni indwara iteye ubwoba cyane ko umuntu ashobora kwicwa nayo binyuze mu gutakaza amaraso menshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Marburg ari indwara yamenyekanye bwa mbere ubwo abantu basaga 31 bari bamaze kuyandura n’aho barindwi bagahitanwa nayo mu 1967 mu Budage mu gace ka Marburg na Frankfurt ndetse no muri Serbia mu gace ka Belgrade.

Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda. Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducurama.

Nubwo iki cyorezo cyageze muri Ghana ariko hari n’ibindi bihugu bya Afurika byigeze kugerwamo na cyo nk’uko BBC yabitangaje.

Ibyo bihugu birimo Rebupulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda na Zimbabwe.

Ubakare bw’iyi ndwara bwakunze kugaragara mu myaka yashize nk’aho mu 2005 muri Angola honyine Marburg yahitanye abantu 329 muri 374 yari yagaragaweho naho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1998-2000, yahitanye abagera ku 128 mu bantu 154 bayanduye.

Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye, bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.

Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n’ingurube.

Mu gihe umuntu yayanduye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze mu gusohora amazi yanduye mu mubiri nk’inkari, amacandwe, amaraso, amavangingo kandi no kuryamana n’umuntu wamaze kuyandura.

Igitera iyi ndwara gukomera ni uko n’umuntu wayirwaye agakira amaraso ye ashobora kwanduza abandi mu gihe cy’amezi atari make.

Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti ushobora guhangana n’iyi virusi uhari ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko hari gushakishwa umuti.

Nubwo bimeze bityo ariko umuganga ashobora gufasha umurwayi wagaragaje ibimenyetso binyuze mu kumwongerera amaraso kuko aba ari gutakaza menshi.

OMS itanga inama ku baturage ba Afurika zo kwirinda kurya inyama z’inyamaswa zo mu gasozi ndetse n’imiryango mpuzamahanga isabwa kongera uburyo bwo kugeza inkingo kuri bose.

OMS kandi ikomeza igaragaza ko abantu bakwiye kwirinda ingurube mu gace gatuwemo kandi kamaze kugaragarwamo n’ibimenyetso by’iyi ndwara inasaba abagabo bakize iyi virusi gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nibura umwaka kugeza igihe bongeye kwisuzumisha nibura inshuro ebyiri bikagaragara ko yakize.

Inkende ziri muri zimwe mu zishobora gukwirakwiza virusi ya Marburg
Uducurama turi mu nyamaswa zishobora gukwirakwiza iyi ndwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .