00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yashimangiye akamaro ko kubungabunga ibidukikije ku buzima bwa muntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimangiye ko kubungabunga ibidukikije bifitiye akamaro kanini urwego rw’ubuzima haba mu gukumira ibyorezo by’umwihariko ibituruka ku nyamaswa, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya imyuka ihumanya ikirere n’ibindi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nyakanga 2022, mu nama Mpuzamahanga ya IUCN yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika (IUCN Africa Protected Areas Congress) iri kubera i Kigali.

Iyi nama y’iminsi itandatu yahurije hamwe abahoze ari abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi n’abandi.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyayakiriye kuko yari isanzwe ibera ku Migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho imbaraga nyinshi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko muri za pariki, ibishanga, imigezi n’amashyamba.

Yagize ati “Urwego rw’ubuzima dufite uko dukorana n’izindi nzego za leta by’umwihariko tugamije kunoza servisi z’ubuzima n’iz’ibidukikije.’’

Yatanze urugero rw’aho abantu bajya mu bishanga bagiye guhinga basabwa kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima basanzemo.

Yakomeje ati “Urugero rwa kabiri, uyu munsi abantu bose basura ingagi muri Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kubungabunga ingagi zacu, tubasaba ko bagomba kuba bafite ibisubizo bigaragaraza ko nta COVID-19 bafite. Ibi byose biba bigamije kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima muri rusange.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kubungabunga ibinyabuzima bisaba umusanzu w’inzego zitandukanye kandi ibikorwa bisaba ko nta kintu kibangamira ikindi.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke, yagaragaje ko Isi ikomeje gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima akenshi biturutse ku kwangirika kw’ibidukikije.

Yagize ati “Uyu munsi turabona impinduka zidasanzwe, turabona inyamaswa n’ibindi binyabuzima bizima burundu, turabona ibyorezo byinshi byaduka hirya no hino.’’

Yavuze ko uko inyamaswa zikomeza kuva mu byanya byazo zikabana n’abantu, akenshi niho haturuka ibyorezo bibica.

Yakomeje ati “Kugira ibinyabuzima biri ku Isi bibungabuzwe neza ni izingiro ryiza ry’ubuzima bwa muntu.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije IUCN, Stewart Maginnis, na we yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bifite akamaro kanini mu mibereho ya muntu.

Ati “Ubuzima bwa muntu biragoye kuvuga ko bushoboka mu gihe nta rusobe rw’ibinyabuzima ruhari. Dukenera urusobe rw’ibinyabuzima haba mu mafunguro tubona, mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, ibidukikije no muri serivisi z’ubuzima. Kubungabunga uyu mutungo kamere ni ukubaka ubuzima buzira umuze.”

Inama ya IUCN Africa Protected Areas iteraniye muri Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga 2022. Yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu bihugu 52 bya Afurika n’ahandi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimangiye ko kubungabunga ibidukikije bifitiye akamaro kanini urwego rw’ubuzima
Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke, yavuze ko uko inyamaswa zikomeza kuva mu byanya byazo zikabana n’abantu hashobora guturuka ibyorezo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka mu Karere ka Afurika, Karangwa Charles, ari mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Steffi Lemke, yagaragaje ko Isi itakaza urusobe rw’ibinyabuzima biturutse ku kwangirika kw’ibidukikije
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije IUCN, Stewart Maginnis, yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingenzi ku mibereho y'ikiremwamuntu
Inama ya IUCN Africa Protected Areas iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .