00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monkeypox ishobora kwihagararaho igihe kirekire mu mazi no mu biribwa bibitse muri ‘frigo’

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 August 2022 saa 12:57
Yasuwe :

Hashize iminsi Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), atangaje ko Monkeypox ari icyorezo cyugarije Isi nyuma y’aho ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku migabane itandukanye. Kuri iyi nshuro, raporo nshya yagaragaje ko iyi virus inafite ubushobozi bwo kumara ibyumweru mu mazi ikiri nzima.

Kugera ku wa 29 Nyakanga, imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe gishinzwe Kugenzura no Gukumira Ibyorezo (CDC), yagaragazaga ko abantu bagera ku 22.485 bamaze kwandura iyi virus ku Isi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hatangajwe ko abandi bantu batatu bashya bahitanywe n’ubu bushita bw’inguge.

Igikomeje guhangayikisha cyane ni uko ibihugu hafi ya byose bimaze kugaragaramo monkeypox bitari byarayivuzwemo hagendewe ku mateka ndetse abashakashatsi bakomeje guterwa urujijo na byo bitewe n’uko byari bizwi ko ari icyorezo cyibasiraga abo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo Hagati.

Newsweek itangaza ko ibintu bikomeje kujya irudubi kubera ko raporo ya DCS, yahishuye ko monkeypox yifitemo ubushobozi bwo kwihagararaho iri mu mazi ikaba yamara igihe kibarirwa mu byumweru ikiri nzima.

Si ibyo gusa kuko uretse no mu mazi, iyi virus byagaragaye ko yanabasha gukomeza kubaho hanze y’umubiri w’umuntu cyangwa uw’inyamaswa ikamara igihe kirekire nko mu butaka, mu biribwa bibitswe mu byuma bikonjesha ndetse yanamara amezi cyangwa imyaka ikiri nzima mu mubiri w’ikinyabuzima.

Iyi raporo ntiyagaragaje igihe iyi virus ishobora kumara hejuru ku butaka ari nzima, icyakora CDC yakomoje ku kuba hari ubucukumbuzi bwakozwe bagasanga iyo virus ikiri nzima mu rugo rw’umurwayi wari umaze iminsi 15 akuwe iwe kandi muri iyo minsi nta wundi muntu warubagamo.

Abantu bibukijwe ko iyi virus ishobora gukomeza kubaho ahantu hatandukanye hashobora kugera umwuka harimo no mu myambaro n’ibiryamirwa, ahantu hijimye, ahahehereye n’ahumutse ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kuhamara igihe kirekire ari nzima ugereranyije n’icyo yamara ku bikoresho bya pulasitike, ibirahuri n’ibyuma.

CDC yongeye kwibutsa ko abantu bakwiriye kwitwararika kuko hari inzira nyinshi iyi virus ishobora kwanduriramo zirimo guhoberana, gusomana, imibonano mpuzabitsina ndetse ikaba yanakwandurira mu nzira z’ubuhumekero no mu matembabuzi cyangwa se umuntu akayandura biciye mu kurya inyama z’inyamaswa iyifite.

Monkeypox ishobora kwihagararaho igihe kirekire mu mazi no mu biribwa bibitse muri ‘frigo’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .