Iyi nama y’icyumweru izaba yiga ku buryo isoko ry’umurimo mu rwego rw’ubuvuzi rishobora kwaguka ndetse n’uburyo abakora ibigendanye n’iryo soko bakongererwa ubushobozi.
Iyi nama yateguwe nyuma yo kubona ko hari ibihugu bitandukanye bya Afurika bihura n’ikibazo cy’abakozi haba ubuke bwabo ndetse n’ubushobozi. Imibare igaragaza ko 70% by’ibi bihugu bigifite ikibazo cy’ubuke bw’abakozi mu buvuzi.
Usibye umubare muto w’abakozi n’ubushobozi buke kandi haracyari imbogamizi ku bashora imari muri uru rwego ari na byo bituma ibikorwaremezo biba bike n’ibiciro by’imiti bigakomeza kwiyongera.
Umuyobozi w’ibikorwa byerekeye abakozi bakora muri OMS muri Afurika, Dr. Pascal Zurn, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko abari mu rwego rw’ubuvuzi bakwiye amahugurwa ahagije mu kuziba icyuho kikigaragaramo.
Ati “Iyi ni imbogamizi ikomeye ni yo mpamvu dukwiye gutanga amahugurwa atandukanye kandi ahagije ndetse tukamenya ko abahuguwe bahawe akazi cyane cyane mu bice by’icyaro.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa bizeye ko abayitabiriye bazatanga umusanzu mu bihugu byabo.
Ati “Twiteze ko inzobere ziri hano zizabona ubumenyi buhagije ku bijyanye no kurema abakozi mu buvuzi, bizafasha kujya kubikora mu bihugu byabo kuko bazaba bafite ubumenyi buhagije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi, yashimye abateguye iyi nama avuga ko ibihugu bizabasha guhererekanya ubumenyi bw’uburyo iki kibazo cyakemuka ndetse ko hari n’ibyo u Rwanda rumaze gukora.
Ati “Igenzura twakoze twabonye ko dukeneye abanyamwuga mu buvuzi haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga. Kuva icyo gihe twahise dushyiraho urwego rushinzwe imyigishirize kugira ngo bazamure urwego rw’abakozi."
Nubwo hakiri imbogamizi ariko hari intambwe imaze guterwa muri Afurika mu mu myigishirize y’abakora mu buvuzi kuko nk’amashuri y’ubuvuzi yavuye kuri 168 yari ariho mu 2005 agera kuri 401.
Umubare w’inzobere z’abaganga bahuguwe wavuye ku 6 000 mu 2005 ugera kuri 28 600 muri Afurika muri iki gihe. Nibura buri mwaka hasohoka abaforomo 60.000 ugereranyije na 26.000 basohokaga mu 2005. Kuri ubu inzobere 148 000 zihabwa amahugurwa atandukanye buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!