00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwemeje inkomoko ya Covid-19

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 27 July 2022 saa 12:22
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kwezi gushize ryasabye ko abashakashatsi bakomeza gucukumbura bakamenya inkomoko nyakuri y’icyorezo cya Covid-19, kigiye kumara imyaka itatu cyibasiye Isi.

Kuri ubu hemejwe amakuru yo kuba iki cyorezo bishoboka cyane ko cyakomotse mu nyamaswa ziribwa zo mu nyanja, zacururizwaga mu isoko rya Huanan, riherereye mu mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’u Bushinwa.

CNN itangaza ko abashakashatsi batabashije kugaragaza izina ry’ubwoko bw’inyamaswa nyirizina zabaye intandaro y’icyorezo, icyakora bagahuriza ku kuba iyi virus yaravuye mu nyamaswa zo mu mazi zicuruzwa zitarapfa burundu.

Iyi virusi ngo ikaba yaratangiye gukwirakwirira muri iryo soko bitewe n’uko mu gucuruza ziba zegeranye cyane cyangwa zimwe zirambitse ku zindi.

Ibi babishingiye ku kuba abantu ba mbere basanzwemo Covid-19 mu mpera z’umwaka wa 2019 ari abari abacuruzi b’izo nyamaswa ndetse n’abandi bari bahahiye muri iryo soko muri icyo gihe.

Abashakashatsi batekereza ko icyo gihe hashobora kuba hari virusi ebyiri zitandukanye zari mu nyamaswa zo muri ako gace nyuma bikarangira zigeze no mu bantu ndetse ubu bushakashatsi bwibutsa ko “abantu umunani bose basanzwemo iyi virusi mbere yo ku wa 20 Ukuboza 2019 bari abo mu gace k’uburengerazuba bw’Isoko rya Huanan.”

Michael Worobey ukuriye ishami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Arizona, avuga ko “virus yatangiye kuboneka mu bantu bakora mu isoko nyuma igenda ikwirakwira mu bo mu maduka yegeranye naryo ndetse no mu batuye hafi aho bitewe n’uko bamwe bo mu isoko bavagamo bakajya kugira ibyo bagura mu maduka.”

Worobey avuga ko na we mbere yatekerezaga ko iyi virus yaba yarakorewe muri laboratwari, ariko nyuma ashingiye ku bushakashatsi akabona ko bigaragara ko ibimenyetso byinshi bihamya ko yaturutse mu nyamaswa aho we na bagenzi be bavuga ko bizeye kuzamenya inyamaswa nyirizina yakomotsemo agakoko ka SARS-CoV-2 bikanafasha mu guhanga n’ibindi byorezo byakwaduka mu gihe kizaza.

Basoza bavuga ko ikibazo gikomeye gikwiye kwibazwa ari uburyo bwo gutahura vuba inkomoko y’indi virusi yakwaduka mbere y’uko igera mu rwego rwo gukwirakwira ngo ibe icyorezo, dore ko banibutsa ko virusi zo zitazabura gukomeza kwaduka.

Covid-19 imaze imyaka itatu yugarije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .