00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti mushya uvura malaria ugiye kugeragerezwa mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Iradukunda Serge
Kuya 25 November 2022 saa 04:44
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bigiye kugeragerezwamo uruvange rw’umuti rwa ganaplacide ruzajya rukoreshwa mu kuvura Malaria haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru.

Ubushakashatsi bw’ikoreshwa ry’uru ruvange rw’imiti buri gukorwa n’Ikigo gikora imiti cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya Novartis ku bufatanye n’umuryango Medicines for Malaria Venture, ukora ibikorwa byo kurwanya Malaria.

Amakuru yashyizwe hanze n’ibi bigo byombi ku wa 23 Ugushyingo 2022, avuga ko mu 2023 aribwo hazatangizwa icyiciro cya gatatu cy’igerageza ry’uruvange rw’iyi miti, aho biteganyijwe ko Abanyarwanda bazifashishwa muri ubu bushakatsi.

Mu bindi bihugu bizakorerwamo ubu bushakashatsi harimo Burkina Faso, Mali, Gabon, Niger ndetse n’ibindi byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Biteganyijwe ko mu gihe uru ruvange rw’imiti rwaba rwemewe ruzajya rukoreshwa mu kuvura abana cyangwa abantu bakuru bafite malaria itari iy’igikatu.

Uyu muti uzaba ufite umwihariko w’uko uzajya unyobwa rimwe ku munsi, bitandukanye n’indi miti ya malaria nka ’coartem’ bisaba kunywa kabiri ku munsi kugira ngo ukire.

Uretse gukiza malaria, biteganyijwe ko uyu muti mushya uzaba ufite n’ubushobozi bwo gukumira ubwandu bw’iyi ndwara.

Igeragezwa ry’uyu muti ryinjiye mu cyiciro cya gatatu nyuma y’uko wabashije gutanga umusaruro mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bantu 524 byagaragaye ko impinduka zaje mu mubiri w’abawunyoye rimwe ku munsi mu gihe cy’iminsi itatu zisa n’iziba mu mubiri w’abantu bamaze iminsi itatu banywa indi miti ya malaria, ariko kabiri ku munsi.

Igeragezwa ry’uru ruvange rw’umuti wa malaria ryatangiye nyuma y’aho bigaragariye ko imiti isanzwe ivura iyi ndwara irimo lumefantrine, mefloquine na amodiaquine igenda inanirwa nk’uko byatangajwe na Dr Sujata Vaidyanathan, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Novartis.

Ati "Kuba imiti ihari igenda irushaho kunanirwa birasaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo haboneke imiti mishya ya malaria. Dukeneye indi miti ikoze mu buryo bushya bushobora guhangana na malaria yananiranye kandi bworohera abantu bigendanye na gahunda yo gufata imiti kugira ngo abantu barusheho kwivuza."

Yakomeje avuga ko uyu muti uzaba igisubizo. Ati "Nitubona uyu muti hakiri kare bizafasha Isi kuwibonamo vuba kandi tugire n’amahirwe yo guhangana na malaria yananiranye."

"Iki cyiciro cya gatatu nikigenda neza, uru ruvange rushya ruzongera umubare w’imiti ibihugu bifite ndetse rubifashe gutaba ubuzima bw’abantu buri mu kaga ko kwibasirwa n’iki cyorezo."

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hagaragaye ubwandu bwa Malaria miliyoni 241 ndetse abagera kuri 627 000 irabahitana.

Afurika niyo yugarijwe cyane n’iyi ndwara kuko yihariye 95% by’ubu bwandu bwose bwabonetse ku isi ndetse na 96% by’impfu. Kuri uyu mugabane abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bicwa cyane n’iyi ndwara kuko bagize 80% by’izi mpfu zose.

U Rwanda rurakataje mu kuyirwanya

Umuyobozi Mukuru w’Agashami gashinzwe kurwanya malaria mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyi ndwara ihangayikishije ariko usanga umubare munini w’abaturage barwara uherereye muri Afurika no muri Aziya.

Yemeje ko urebye uburyo ibindi byorezo byaduka bigenda bihagurukirwa ushobora gusanga malaria itaritaweho nk’uko bikwiye bigendanye no kuba ari indwara yasaga naho idahangayikishije ibihugu bikize.

Ati “Ushobora kubibonera mu kuba ibihugu bifite abashakashatsi mu gushaka inkingo bireba aho bifite inyungu cyane. Hari igihe hashobora kuza icyorezo ariko kuko gihangayikishije abashoramari cyane bakaba bashyira imbaraga muri ubwo bushakashatsi kurushaho kugira ngo urukingo ruboneke.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu munsi urukingo rwa malaria rwamaze kuboneka nk’uko hari aho batangiye igeragezwa kandi ko mu myaka ibiri mu Rwanda ruzaba rwatangiye kuhakorerwa.

Ati “Mu minsi ishize mwumvise ko rwatangiye kugeragezwa ndetse ku bw’amahirwe mu Rwanda duteganya ku rukorera hamwe n’izindi nkingo. Igisubizo gihari rero ni uko urukingo rwamaze kuboneka ariko rufite ubushobozi butazakuraho izindi ngamba. Mu minsi mike itarenze umwaka cyangwa ibiri rushobora kuba rwatangiye gukoreshwa mu gihugu cyacu.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe imiti ivura iyi ndwara mu Rwanda ihari kandi ko hari icyizere bitewe n’uko ari ingamba zigiye kujya mu zindi kuba urukingo rugiye kuboneka by’umwihariko mu Rwanda.

Ati “Byaba ari ingamba yindi yiyongereye ishobora gutuma duhashya malaria kurusha mbere ariko ntabwo byakuraho ingamba zindi zisanzwe zikora neza nko gukoresha inzitiramibu, kwivuza hakiri kare n’ibindi bizagumaho no mu gihe ruzaba rwamaze kugera mu gihugu.”

Yavuze ko kugeza ubu abantu usanga bari gushyira imbaraga nyinshi mu guhangana n’imibu ishobora gutera malaria iba mu nzu kandi nyamara yaramaze gusa naho yiga amayeri kuko imibu myinshi iri gutera iyi ndwara irumira abantu hanze.

Yavuze ko hakwiye kubaho ingamba zitandukanye zo kwiga uburyo bushoboka bwose bwo gukurikirana no kurandura malaria harebwa ku ngamba zinyuranye zishobora gufatwa nko kugura imiti yo kwisiga ituma abantu batarumwa n’imibu igihe bari hanze n’ibindi.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hagaragaye ubwandu bwa Malaria miliyoni 241 ndetse abagera kuri 627 000 irabahitana.

Afurika niyo yugarijwe cyane n’iyi ndwara kuko yihariye 95% by’ubu bwandu bwose bwabonetse ku isi ndetse na 96% by’impfu. Kuri uyu mugabane abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bicwa cyane n’iyi ndwara kuko bagize 80% by’izi mpfu zose.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2021 mu Rwanda abantu 1.152.430 barwaye malaria, aho bagabanyutse ku kigero cya 38.3% ugereranyije n’abasaga miliyoni eshatu bayirwaye mu 2020.

Malaria ni indwara ikomeje kwibasira benshi muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .