00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikingije Covid-19 mu Rwanda bashobora gutangira gushyirirwaho umwihariko mu gihe bashaka serivisi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 August 2021 saa 03:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko mu byumweru bine bishize harashyizweho ingamba zikakaye zo kwirinda Covid-19, ubwandu bwagabanyutse ndetse ashishikariza abantu kwitabira gufata inkingo batarindiriye igihe itangazo ry’uko uwakingiwe ari we ugomba guhabwa serivisi runaka rizasohokera.

Abitangaje mu gihe kuva kuri uyu wa 12 Kanama 2021, Abanyarwanda batangiye kubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo gusuzuma imiterere y’icyorezo hanzuwe ko havugururwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covid-19, aho muri zo harimo kuba amasaha yo gutaha yavuye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro.

Ingamba nshya zashyizweho kandi zirimo kuba ibikorwa bitandukanye by’abikorera n’insengero byafunguye ariko hakaba hari n’imirenge 10 yari isanzwe muri gahunda ya Guma mu Rugo yongerewe indi minsi 20.

Mu byumweru bine bishize, ku rwego rw’igihugu handuraga abantu 500 mu bihumbi 100 ariko ubu bageze kuri 50 mu bihumbi 100. Muri rusange habayeho igabanuka rikubye incuro 10. Ni mu gihe abapfa na bo bagabanutse inshuro ebyiri mu byumweru bine bishize.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati “No ku bijyanye n’abapfa na ho muri ibyo byumweru bine bishize abantu barabyibuka twigeze kujya tugira abantu 23 cyangwa 24 bapfa buri munsi, ariko uyu munsi murabona ko muri iyi minsi ine ishize dufite hagati y’abantu 8 na 10. Umubare uracyari munini birumvikana ariko nibura habayeho kugabanuka inshuro ebyiri nibura.”

Yakomeje agira ati “Urebye n’abarwayi twakira mu bitaro, twari tugeze mu barwayi babarirwa muri 30 ariko ubu ngubu ni 10 twakira mu bitaro bitandukanye mu gihugu. Ibyo rero ni ingaruka nziza ku byemezo byafashwe harimo na Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu.”

Mu mirenge 50 imaze iminsi iri muri gahunda ya guma mu rugo, imibare igaragaza ko mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, icyorezo kirimo kugabanyuka cyane hagendewe ku bipimo byagiye bipimwa muri buri Kagali.

Muri rusange u Burasirazuba ndetse n’Amajyepfo ni zo zigifite imirenge ifite ikibazo. Imirenge 10 ikiri muri Guma mu Rugo yose ibarizwa muri izi ntara. Imirenge 7 ni yo igifite ubwandu buri hejuru ya 10%

Dr Ngamije ati “Numva rero amabwiriza nk’uko yashyizweho, ibyafunguwe byose ntabwo bigomba kuba intandaro yo kugira ngo abantu birare kuko ni yo makosa yakozwe bituma habaho Guma mu Rugo, icyorezo kiracyahari, abantu bakomeze birinde.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu muri rusange ababa bafite gahunda yo guhura n’abandi kwibuka kwipimisha buri munsi cyane ko kugeza ubu ibipimo bisigaye bihagaze 5000 Frw gusa.

Icyemezo cy’uko wakingiwe kizagirwa nk’indangamuntu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko mu minsi ishize ubwo abantu bari bari muri guma mu rugo hari abakozi bamwe ba leta batagiye bakora akazi uko bikwiye bitwaje ko ‘Network’ zanze gukora.

Yahise aca amarenga ko mu minsi iri imbere abakozi ba leta bashobora kuzajya babazwa icyangombwa cy’uko bikingije ngo badateza ibizazo abo bakorana.

Ati “Abakozi twabasabye gusubira mu kazi kuri 50%, hari abakozi benshi bari baragiye mu rugo, bakorera mu rugo ariko ntibakore akazi ndetse twabonye n’abayobozi bamwe batubwira bati ’hari abakozi bavuga ko babuze Network, hari inama yari iteganyijwe ntayijyemo bakigira mu buzima bwabo.”

Yakomeje agira ati “Twabasabye ko bagomba gusubira mu kazi kandi tukibutsa abakozi ba leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizaba ngombwa ko umuntu aba yababaza icyangombwa cy’uko bikingije kugira ngo badatera ibibazo abo bakorana ku kazi kandi barahawe amahirwe yo kwikingiza.”

Ibi byashimangiwe na Minisitiri Ngamije wavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo guhabwa inkingo cyane ko Guverinoma ikomeje kuzakira ari nyinshi, kuko nibura mu byumweru bitatu bishize u Rwanda nibura buri cyumweru bakira inkingo 220,000 za Pfizer, zigenda zisaranganywa Abaturarwanda hirya no hino mu gihugu.

Ati “Mu kindi cyumweru kizaza hari n’izindi zizaza, kuko hari inkingo zimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye zirenze izo twari tumenyereye nka Moderna, Pfizer, AstraZeneca, na Sinopharm , ni urukingo rwakozwe n’Abashinwa – Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) wamaze kurwemeza ku buryo mu minsi iri imbere tuzakira inkingo zisaga 200,000 tuzifashisha mu gukingira.”

Yakomeje agira ati “Bityo rero hari icyizere, kuko urukingo ni cyo gisubizo navuga kirambye ku kibazo cya COVID-19. Ziri kuboneka, Leta yashyizemo amafaranga akwiriye kugira ngo ziboneke. Turazitanga dusaranganya abazikeneye kurusha abandi mu cyiciro cya mbere.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abantu basabwa kwitabira gufata inkingo kuko ari ngombwa kandi bizafasha gutuma ubuzima busanzwe bugaruka igihe nibura abarenga 60% bazaba bamaze gukingirwa.

Ati “Hari abakozi usanga batabishyiramo imbaraga, ariko nk’uko Minisitiri Gatabazi yabivuze, igihe kizagera tujye twibutsa abantu duti ariko wari ukwiriye kuza hano ari uko wakingiwe kuko kuza utarakingiwe, twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa, uri kuza guteza ibibazo aha ngaha.”

Yakomeje agira ati “Abantu rero be gutegereza igihe iryo tangazo rizasohokera. Nta wujya ku kazi, nta wujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari, inkingo turi kuzishaka kandi zizaboneka zigere ahantu hose.”

Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza kuwa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 kuva ibikorwa byo gukingira byatangira kuri ubu hamaze gukingirwa 729.130.

Dr Ngamije yavuze ko kuba ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe bidakwiriye kuba icyanzu cyo kwirara mu gukomeza kwirinda
Minisitiri Gatabazi yasabye abakozi batandukanye kwihutira kwikingiza kuko hari igihe bishobora kuzagenderwaho mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .