00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 16% by’abapimwa COVID-19 mu Rwanda baba baranduye bakarinda bakira batabimenye

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 January 2021 saa 09:31
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibipimo bimaze iminsi bifatwa byagaragaje ko 16% by’abantu bapimwe, byagaragaye ko barwaye COVID-19 bakarinda bayikira batamenye ko bayanduye.

Ibi Dr Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times, aho yasobanuye ko imwe mu mpamvu yo kwiyongera k’ubwandu muri iki gihe ari ingendo n’imihuro abantu bakoze mu bihe by’iminsi mikuru, ariko ko hanagaragaye ko hari abarwara ntibagaragaze ibimenyetso bakarinda bakira batabimenye ariko baranduje abandi.

Yavuze ko hagendeye ku bipimo bimaze iminsi bifatwa, byagaragaye ko nko muri Kigali umubare w’abasanzwe baranduye COVID-19 bakayikira batarabimenye ari munini kurusha uw’abasangwa bakiyirwaye.

Ati “Bivuze ko hari umubare munini w’abantu banduye icyorezo ariko ntibabimenye, ahubwo bakanduza abandi, ubu barakize. Ibyo birerekana impamvu y’izamuka ry’imibare y’abanduye tubona uyu munsi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko abanduye icyorezo ntibagaragaze ibimenyetso ndetse bakagitsinda bagakira bataramenye ko banduye, abenshi ni urubyiruko kuko umubiri warwo ufite ubudahangarwa bwo guhangana n’ibimenyetso mu buryo bworoshye.

Ati “Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, abantu bakuze barabimenya iyo banduye COVID-19 kubera ko bagaragaza ibimenyetso. Ibi bivuze ko ubwo hari urubyiruko rugendana icyorezo, ingaruka zabyo ku bandi bantu ni nini cyane.”

Yakomeje avuga ko iyi mibare y’abagendana iyi virusi batabizi yiyongereye cyane, kuko ugereranyije n’ibipimo byafashwe muri Kanama 2020, byagaragaje ko 3% gusa ari bo basanzwe baranduye COVID-19 bakanayikira batabizi, icyo gihe mu masoko niho hasangwaga benshi kuko ho bari 4%.

Dr Nsanzimana yagarutse no ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri iheruka cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo, avuga ko bwari bwo buryo bwiza bwo kugira ngo umubare w’abandura wari ukomeje kwiyongera ugabanuke.

Yavuze ko ibi byumweru bibiri bizakoreshwa mu gupima abantu benshi, aho biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo bigera ku 20.000 muri Kigali gusa.

Ati “Tuzafata ibipimo turebe ibiri kuba birenze ku bantu bajya kwa muganga bafite ibimenyetso. Nyuma y’icyo gikorwa turizera ko kuzaba dufite imibare ifatika kurushaho.”

Kuri ubu imibare y’abasangwamo COVID-19 ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu, gusa muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abanduye kurusha ahandi hose mu gihugu, abahitanwa n’icyorezo nabo bakomeje kwiyongera, aho nk’ejo ku wa 21 Mutarama, cyahitanye abantu icyenda.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 21 Mutarama 2021, abanduye bamaze kugera ku 12.170, aho abakize ari 7.973 naho abapfuye bakaba bageze ku 162.

Abantu 16% by’abapimwa COVID-19 mu Rwanda baba baranduye bakarinda bakira batabimenye ariko baranduje abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .