Abapfuye ni abagabo babiri barimo umwe w’imyaka 90 n’undi wa 57. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Kuri uyu wa Gatandatu usibye babiri bapfuye, abanduye nabo biyongereyeho 127 bituma ubwandu mu gihugu bugera ku 7232. Abanduye kuri uyu munsi bagaragaye mu bipimo 4076 byafashe.
Mu banduye, umubare munini ni ab’i Kigali kuko ari 76 bahuye n’abanduye iki cyorezo bari kuvurirwa mu rugo. I Rusizi habonetseyo 12 banduye, Musanze nayo ni 12, Rubavu ni 11, Gakenke ni batandatu, Kirehe ni batanu, Huye ni babiri, Kayonza ni umwe, Rwamagana nayo ni umwe cyo kimwe na Muhanga.
Usibye abanduye n’abapfuye, nta muntu wakize mu barwaye iki cyorezo byatumye umubare w’abakirwaye ukomeza kuba 1084.
19.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 76 (Abahuye n'abanduye bari kuvurirwa mu ngo / Contacts of positive cases in home based Care), Rusizi: 12, Musanze: 12, Rubavu: 11, Gakenke: 6, Kirehe: 5, Huye: 2, Kayonza: 1, Rwamagana: 1, Muhanga: 1 pic.twitter.com/L8lKign5oa
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 19, 2020
Ubwiyongere bw’ubwandu n’impfu z’iki cyorezo nibwo bwatumye mu minsi ishize Inama y’Abaminisitiri ifata ingamba nshya zo kwirinda aho nk’amasaha y’ingendo yahinduwe, ikagena ko nta ngendo zemewe nyuma ya saa tatu kugera ku wa 22 Ukuboza aho icyo gihe bwo zizaba zibujijwe guhera saa mbili z’umugoroba.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gusaba abanyarwanda kubahiriza amabwiriza n’inama bagirwa n’inzego z’ubuzima, kuko Covid-19 ari indwara mbi, yica kandi mu buryo bubabaza.
Ati “Covid ni indwara yica, yangiza imyanya yo mu mubiri umuntu agapfa yananiwe guhumeka kubera ko igira gutya igatuma amaraso asa n’avura. Mu miti dutanga harimo ituma amaraso agenda neza kuko iyo amaze kuvura gutyo bituma akazi kayo ko gutwara umwuka no gusohora indi myuka mibi ivuye mu mubiri. Umuntu rero apfa ababaye kubera ko ntabwo umubiri we uba ukibona umwuka ahumeka ngo ugere mu ngingo zose.”
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru habarurwaga abarwayi batandatu ba COVID-19 bari ku mashini zibongerera umwuka kuko bari barembye cyane.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abarwayi benshi bahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, babaga bafite izindi ndwara karande ariko hari abandi bagera ku icumi bapfuye nta zindi ndwara bafite kandi bakiri bato.
Ati “Abenshi muri bo bagiye bapfa barwaye izindi ndwara karande ariko harimo abageze ku icumi, bapfuye bakiri bato bari hagati y’imyaka 20 na 35 na 40. Umuntu aba akiri muto. Wareba ugasanga nta kindi bari bafite cy’indwara yindi uretse Covid.”
Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!