00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu bane bishwe na Coronavirus mu Rwanda, abayanduye biyongereyeho 107

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 December 2020 saa 10:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane bishwe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe abagera kuri 107 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 2913 byafashwe mu masaha 24 yashize.

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hatangajwe umubare w’abantu benshi bahitanywe na COVID-19. Ku wa 21 Ukuboza 2020 nibwo bwa mbere hatangajwe ko bane bishwe n’iki cyorezo mu munsi umwe.

Minisante yavuze ko abitabye Imana kuri uyu wa Kabiri barimo abagabo babiri b’imyaka 78 na 68 n’umugore w’imyaka 84 bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwitaba Imana bishwe na COVID-19 bagera kuri 79.

Usibye abitabye Imana, abantu 107 basanganywe ubwandu mu gihe nta wakize ngo asezererwe aho arwariye.

Abarwayi bashya babonetse muri “Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1.’’

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 8128 banduye mu bipimo 722 395 mu gihe 6339 bayikize naho 1710 bakaba bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Umubare w’abahitanwa na COVID-19 iterwa na Coronavirus ukomeje kuzamuka mu gihe n’abari kwitabwaho mu buryo bwihariye biyongereye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w’abarembye kubera iki cyorezo wiyongera aho kugeza ubu basaga 40 bari ku mashini zifasha guhumeka muri bo umubare munini ukaba ari uw’abagabo.

Mu mezi atatu ashize icyorezo cya COVID-19 cyongereye ubukana mu Rwanda, umubare w’abo gihitana wariyongereye ndetse uw’abacyandura wikubye inshuri zirenga ebyiri.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko mbere abarwayi ba COVID-19 babaga barembye batashoboraga kurenga 10 ku munsi.

Ati “Nibyo barahari barembye, ubundi twari tumenyereye ko abantu barembye nko ku munsi umwe batajya barenga 10 uwo niwo mubare munini twaba twaragize kuva icyorezo cyatangira, twitaga ko bari guhabwa umwuka, za ndembe zitaweho.”

Yakomeje avuga ko abari ku mashini zifabafasha guhumeka bikubye hafi inshuro enye, abagabo akaba aribo bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Uyu munsi tuvugana dufite abarwayi basaga 40 bari guhabwa ubutabazi bwihuse, bari guhabwa umwuka, bari kuvurwa nyine nk’indembe […] usanga abagabo haba mu bandura, haba no mu barembye n’abitaba Imana ari bo benshi.”

Yavuze ko intandaro y’ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda, ifitanye isano n’ibikorwa byakomorewe ndetse no kudohoka kw’abantu ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo no kuba mu mezi ashize abantu baritabiriye ibirori birimo ubukwe kuko abantu bari baratangiye kwiyumvisha ko nta kigihari.

Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bihuriza hamwe abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .