00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Sita, abagenzi binjira mu gihugu bakurirwaho akato

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 October 2021 saa 12:11
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko amasaha ntarengwa abantu bagomba gusorezaho ingendo ari saa Sita ndetse abagenzi binjira mu Rwanda bakuriweho kujya mu kato ahubwo bazajya bapimwa COVID-19 hifashishijwe ibipimo bya PCR.

Iyi myanzuro igamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iri mu yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira iyobowe na Perezida Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko amasaha ntarengwa yo gukora ingendo ari saa Sita, avuye saa Tanu yari imaze ibyumweru bitatu yubahirizwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zari zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Uwo mwanzuro ugira uti “lngendo zirabujijwe guhera saa Sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tanu z’ijoro (11:00 PM).’’

Inama y’Abaminisitiri kandi yananzuye ko igihe abagenzi bageze mu Rwanda bamaraga mu kato kivanwaho ku bamaze kwikingiza COVID-19.

Ikomeza iti “Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID· 19 (PCR test) bakigera mu gihugu.’’

Mu zindi ngamba zikomeye zafashwe harimo ko ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, kandi buri rwego rwemerewe gukoresha abakozi barwo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iyi nama yananzuye ko utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro ndetse ahagenewe imyidagaduro hakaba hatagomba kurenza 50% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

Iti “Abitabira ibikorwa by’imyidagaduro bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi bayipimishije mu masaha 72 mbere yo kubyitabira. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere kandi ni rwo ruzatanga amabwiriza azubahirizwa mu gufungura ibikorwa byo koga muri za Pisine n’ahakorerwa sauna na massage. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira.

Indi ngingo yahawe umwihariko ni insengero aho imihango yose iberamo yakomorewe ariko ikaba igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Ikomeza ivuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo izayitangaho amabwiriza arambuye.

lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu gihe cy’ukwezi, guhera ku wa 14 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021.

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Yavuze ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .