Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, imibare ya Minisante yagaragaje ko nta muntu Coronavirus yahitanye, biba andi mateka kuko hari hashize ukwezi n’igice buri munsi iyi ndwara ihitana abantu mu Rwanda.
Tariki 25 Ukuboza 2020 nibwo haherukaga gutangazwa imibare itarimo uwapfuye yishwe na Coronavirus mu Rwanda.
Mu masaha 24 ashize kandi, Minisante yatangaje ko umubare w’abanduye Coronavirus wageze kuri 67. Ibintu nk’ibi by’aho ku munsi handura abarwayi bari munsi y’ijana byaherukaga tariki 9 Mutarama 2021 ubwo habonekaga abarwayi 93.
Mu barwayi babonetse kuri uyu wa Gatandatu, 19 babonetse i Kigali, Nyamagabe haboneka 8, Muhanga 7, Karongi 7, Kayonza 4, Ruhango 3, Ngoma 3, Ngororero 2, Kamonyi 2, Rusizi 2, Burera 2, Gakenke 2, Huye 2. Nyaruguru 2, Rubavu 1, Gicumbi 1.
Kugabanyuka kw’abandura ni umusaruro w’imbaraga u Rwanda rumaze iminsi rushyira mu bwirinzi aho mu byumweru bine bishize, umujyi wa Kigali wafatwaga nk’izingiro ry’ubwandu bwa Covid-19 washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo hirindwa ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imwe mu ntandaro yo kwiyongera kw’abandura.
Nubwo umujyi wa Kigali wakuwe muri Guma mu rugo mu cyumweru gishize, ingamba zo kwirinda zarakomeje kuko ahahurira abantu benshi nko mu masoko hashyizweho uburyo bwo gukaraba, guhana intera no gukoresha kimwe cya kabiri cy’abari basanzwe bayakoreramo.
Ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali n’izihuza uturere zabaye zihagaritswe kandi saa moya z’umugoroba abaturage bose basabwa kuba bavuye mu nzira.
Minisiteri y’Ubuzima yashyize imbaraga kandi mu gupima abantu benshi bashoboka hirya no hino mu gihugu, no kwita byihariye ku barwariye mu ngo kugira ngo bataba icyuho cyo gukwirakwiza icyorezo.
U Rwanda rumaze iminsi mu myiteguro yo kwakira urukingo rwa Covid-19 aho ku ikubitiro ruzakira izigera ku bihumbi ijana zizifashishwa hakingirwa abari mu byiciro bishobora kwibasirwa n’icyorezo kurusha ibindi. Biteganyijwe ko tariki 15 Gashyantare inkingo za mbere zizaba zageze mu gihugu.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare, abantu 17 267 nibo bamaze kwandura Coronavirus kuva muri Werurwe 2020. Abakize ni 14 447, abakirwaye ni 2554 mu gihe abapfuye ari 236. Minisante yatangaje ko abantu 14 aribo barembye.
13.02.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/g8564katON
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 13, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!