Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, abantu batanu bishwe na COVID-19; barimo abagabo batatu b’imyaka 91, 69, 64 n’umugore w’imyaka 39 b’i Huye ndetse n’umugabo w’imyaka 54 wo mu Karere ka Kirehe.
Abantu batanu bishwe na COVID-19 batumye umubare w’abo imaze guhitana ku butaka bw’u Rwanda kuva umurwayi wa mbere agaragaye uba 153.
Kuri uyu munsi kandi abantu 312 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 4247 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura uba 11 860 mu gihe 232 ari bo bayikize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 7812. Abagera ku 3895 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga.
Abarwayi bashya biganje mu Mujyi wa Kigali ndetse aka gace kari mu turi kubonekamo abantu benshi bafite Coronavirus muri iyi minsi. Ibi byanatumye gashyirwa muri guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Itangazo rya Minisante ryagaragaje ko bakuwe muri “Kigali: 186, Gicumbi: 22, Nyanza: 18, Rulindo: 13, Musanze: 13, Ngoma: 11, Gatsibo: 9, Karongi: 8, Muhanga: 7, Nyagatare: 4, Rubavu: 4, Gakenke: 4, Nyamasheke: 4, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Gisagara: 1, Ruhango: 1, Huye: 1.’’
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe. Umubare munini waherukaga kuboneka ku wa 19 Mutarama 2021 ubwo abantu 289 basanganwaga ubwandu bw’iki cyorezo cyugarije Isi.
Ni n’ubwa mbere kandi abantu benshi bakize mu munsi umwe [232] kuko umubare munini w’abasezerewe icyarimwe wari 180, icyo gihe hari ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2020.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
20.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 186, Gicumbi: 22, Nyanza: 18, Rulindo: 13, Musanze: 13, Ngoma: 11, Gatsibo: 9, Karongi: 8, Muhanga: 7, Nyagatare: 4, Rubavu: 4, Gakenke: 4, Nyamasheke: 4, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Gisagara: 1, Ruhango: 1, Huye: 1 pic.twitter.com/I0bB37svxW
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 20, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!