00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Iki ni cyo gihe cyo kubyina intsinzi?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 October 2021 saa 03:55
Yasuwe :

Uwagize amahirwe yo gutemberera ahabera ibirori mu tubari dutandukanye cyangwa ahari utubyiniro [ibizwi nko gusohoka] muri Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kubona ibyo amaso ye yaherukaga kubona mu mezi hafi 20 ashize.

Ni kimwe mu bishimangira ko urugamba rwo guhangana na Covid-19 nubwo rugikomeje ariko hari ibyo kwishimira bivuye mu ngufu Guverinoma yashyize mu guhangana n’iki cyorezo ndetse n’imyitwarire yaranze Abanyarwanda mu kubahiriza amabwiriza n’ingamba zashyizweho hagamijwe kugikumira.

Hari hashize iminsi ine yikurikiranya nta muntu n’umwe uhitanwa na Covid-19, ibintu byaherukaga kugaragara muri raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima mbere ya Kamena 2021. Ibi kandi birajyana n’ubwandu bushya bugenda bugabanuka ku buryo bugaragara kuko kuri ubu bugeze ku ijanisha rya 0,1%.

Icyorezo cya Covid-19 cyatangiriye i Wuhan mu Bushinwa mu 2019, kiza gukwira Isi yose, gihinduka intambara y’ikiremwa muntu aho kiri hose. Cyageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, kuko ari bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yabonetse mu rwa Gasabo.

Kuri uwo munsi nibwo Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba.”

Perezida Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda abibutsa ko nk’uko bisanzwe ku bufatanye na bo, inzego z’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, icyorezo kizatsindwa.

Ati “Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Icyo gihe ariko cyageze abaturarwanda baramaze kwigishwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, aha buri wese yari azi neza ko kwambara agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera na mugenzi we ndetse no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa ugakoresha umuti wabugenewe ‘Hand sanitizer’.

Ibi ariko nubwo inzego z’ubuzima zari zarabibwiye abanyarwanda, ntabwo benshi bari bamenya uburemere bwabyo kugeza umunsi iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ibikorwa bigafungwa mu buryo bw’agateganyo ndetse abantu bagasabwa kuguma mu ngo zabo.

Amabwiriza n’ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima kuva ku munsi wa mbere, byabaga bigamije gufasha mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ibintu benshi bemeza ko byafashije muri uru rugamba rugikomeje.

Gusobanukirwa iki cyorezo; ibanga ryo kugihashya

Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rumaze hafi imyaka ibiri mu rugamba rwo guhangana na Covid-19. Imiterere y’iki cyorezo iri mu byatumye uru rugamba rukomera kuko ubwo igihe cyageraga abantu bakabona agahenge, aribwo cyagarukaga mu isura nshya.

Nk’urugero, muri Werurwe na Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwagaragaraga nk’urugiye gutsinda iki cyorezo ariko haza kwaduka virusi nshya yihinduranya izwi nka ‘Delta Variant’, iyi yaje no gutuma habaho inkundura ya gatatu yo guhangana na Covid-19.

Dr Nkeshimana avuga ko kugeza ubu guhangana na Covid-19 byoroshye kuko imyumvire n'ubumenyi byazamutse

Kuva muri Kamena 2021, mu buryo butari bwarigeze kubaho, mu Rwanda hagaragaye umubare munini w’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya Covid-19, aho byageze aho abandura ku munsi bakarenga 1000 ndetse n’abapfa bakagera muri 15.

Abahanga bakurikiranira hafi ibijyanye n’iki cyorezo bagaragaza ko nubwo urugamba rugeze kure ariko hari impamvu z’ingenzi zatumye u Rwanda rubasha kugera aho ruri uyu munsi mu bijyanye no guhangana na Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko hari impamvu z’ingenzi umuntu yashingiraho nk’izirimo gutuma u Rwanda rubasha guhashya Covid-19 ku rwego rushimishije.

Ati “Impamvu ya mbere umuntu yatekereza ni imyumvire y’abaturage muri rusange kuko buriya icyorezo gihagarikwa na ba nyir’ubwite kuko abandura ni abaturage, kuba imibare irimo y’abandura n’abapfa igabanuka ni uko hari ikigero gishimishije cy’abagenerwabikorwa bumvishe Covid-19, bakamenya uko yandura ndetse n’uko bashobora kuyirinda.”

Yakomeje agira ati “Niba mwibuka, iyi ndwara yatangiye abaturage bamwe batemera ko ibaho, babifata nk’ibihuha, bumva ko ari ibintu bya politiki n’ibiki [….] ariko ibyo byose byavuyeho kubera ko bayimenye, bakabona abo yagezeho na bene wabo yishe, ibyo byose byatumye bayimenya bamenya no kuyirinda bigatuma rero bigengesera, aho bari hose bakirinda.”

Dr Nkeshimana avuga ko kandi kugeza ubu n’abakora mu nzego z’ubuzima bamaze kugira ubumenyi buhagije kuri Covid-19, uko yandura n’uko bashobora kuyivura ndetse n’uko bashobora kwitwara mu gihe bahuye na yo muri rusange.

Inkingo; intwaro iganisha ku ntsinzi

Umunyamakuru Uwayo Divin, wakunze gukurikirana ibijyanye n’iki cyorezo we agaragaza ko kugeza uyu munsi gukingira abantu benshi biri mu bikomeje gufasha mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.

Ni ibintu ashingira ku kuba imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva muri Werurwe 2021, ubwo ibikorwa byo gukingira byatangiraga kugeza kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, hamaze gukingirwa abantu 3.328.947 bahawe nibura doze imwe y’urukingo ariko hari n’abandi 1.739.947 bamaze gukingirwa byuzuye.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwayo yagize ati “Ikintu gitumye tugeze kuri iyi ntera, aho gishingiye ni ku rukingo nta gushidikanya kubera ko igihugu cyari cyaragerageje gukora ibishoboka byose, mu gushyira mu bikorwa izindi ngamba zo guhangana n’icyorezo harimo ibijyanye no gukaraba, kwambara agapfukamunwa no guhana intera, ubona ko abaturage babyumviye bakabishyira mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko mu by’ukuri, ibyo byarakozwe ariko ikibazo kigakomeza kutagabanyuka ku rwego abantu bacyifuzaho, ariko by’umwihariko kuva hatangira gutangwa urukingo ku bantu bose by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, ubona ko hari icyizere cyagarutse.”

Tubyine intsinzi?

Ku nshuro ya mbere kuva imwe mu mirimo yafungwa kubera imiterere y’icyorezo cya covid-19, mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko hari icyizere cyo gukomorera utubari.

Utubari twakurikiwe n’ifungurwa ry’utubyiniro, ibintu benshi batangiye gushingiraho bavuga ko ubuzima bwamaze kugaruka ndetse nta kabuza iki cyorezo gishobora kuba kiri mu marembera.

Mu mpera z'icyumweru gishize abantu bagaragaje ko bari banyotewe kubaho mu buzima busanzwe bidagadura

Umunyamakuru Uwayo avuga ko kuri we yumva ko igihe kigeze ngo abaturage nubwo bashobora gukomeza kwigengesera bubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko bakwiye kujya mu mirimo yabo bagakora bakiteza imbere.

Ibi kandi bijyana no kuba Guverinoma ikomeje gufungura ibikorwa hagamijwe kugera ku ntego y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko rizagera ku kigero cya 5,1% kugera mu mpera z’uyu mwaka.

Uwayo ati “Ubona ko leta nayo yari ifite umutwaro uremereye binyuze mu byo ihomba kuko ntabwo yinjizaga binyuze mu misoro, ariko noneho no ku bijyanye n’icyerekezo kigari igihugu kiba cyarihaye ubona ko habayeho kugenda biguru ntege bitewe n’iki cyorezo.”

“Ibi bijyana no gufungura ubuzima kuko leta ikeneye ko imisoro yongera kugaruka, hakenewe ko abaturage bongera kwishima kuko babasha gukora imirimo yabo, hanarebwa kuri ya ntego y’uburyo igihugu kigomba kuzamuka mu bukungu.”

Kuri we asanga nubwo abantu badashobora kubyina intsinzi ariko bitabuza abantu gukora ibikorwa byabo.

Ni ibintu ahuriraho n’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bifuza ko ibikorwa byose byafungurwa ariko bakibutsa bagenzi babo kwirinda kwirara kuko icyorezo kigihari.

Uwamariya Constantine ucururiza imyenda mu isoko rya Nyabugogo yabwiye IGIHE ati “Kuba ibikorwa bikomeje gufungura ni byiza biratuma dukora twiteze imbere nyuma yo gukomwa mu nkokora n’iki cyorezo, ariko na none ntabwo twakwirara kuko icyorezo kiracyahari.”

Mupenzi Janvier ufite akabari mu Murenge wa Muhima yagize ati “Kuba baradufunguriye utubari ni byiza ariko tunifuza ko amasaha yakongerwa kuko burya abakiliya bacu baboneka mu masaha akuze cyane, kandi nanabwira bagenzi banjye bakora mu gucuruza utubari gukomeza kubahiriza amabwiriza hato tutazasubira inyuma kuko icyorezo kigihari.”

Ku rundi ruhande ariko Dr Nkeshimana avuga ko nubwo hari igihe kizagera abantu bagatsinda burundu iki cyorezo, ariko hakiri kare kuba abantu bakwirara cyangwa ngo babyine intsinzi.

Ati “Ntabwo navuga ngo abantu birare, ariko nta cyabuza umunyarwanda wese uyu munsi kwishimira intera igihugu kigezeho mu guhangana na Covid-19 kubera ubufatanye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse kuvuga ko gufungura ibikorwa ahanini bishingira ku isesengura rikorwa n’inzego zitandukanye ariko bitavuze ko abaturage bagomba kwirara bibwira ko icyorezo cyarangiye.

Umunyamakuru Uwayo Divin asanga gukingira abantu benshi ari intwaro iganisha ku gutsinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .