00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare yatumbagiye! Abanduye Coronavirus barenze 500, Kigali ikomeza kugarizwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 January 2021 saa 11:19
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda habonetse abantu barenga 500 bacyanduye mu munsi umwe mu gihe Umujyi wa Kigali umaze iminsi muri gahunda ya guma mu rugo ukomeje kugaragaza umubare w’abandura uri hejuru cyane.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, igaragaza ko mu masaha 24 ashize mu Rwanda hafashwe ibipimo 10, 4o7, habonekamo abantu 574 basanganywe Coronavirus.

Ni mu gihe abari basanzwe barwaye iki cyorezo bapimwa bagasanga batakigaragaza ibimenyetso byacyo, [bivuze ko bagikize] ari 180 naho abahitanwe nacyo ni bane.

Abantu bane bishwe na Coronavirus barimo uw’imyaka 64, 61, 60 bose bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’uw’imyaka 51 wabonetse mu Karere ka Muhanga.

Mu gihe Umujyi wa Kigali umaze hafi icyumweru kirengaho iminsi ibiri ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura Coronavirus kuko nko mu mibare yatangajwe uyu munsi 440 ari ab’i Kigali.

Ubwiyongere bw’abandura muri Kigali bufitanye isano na gahunda yatangijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021 yo gupima abaturage bagera mu bihumbi 20 muri buri kagari.

Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira zirimo Sida n’izindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko iyi gahunda izasiga hamenyekanye imiterere y’icyorezo mu Mujyi wa Kigali ndetse hakamenyekana uduce twugarijwe kurusha utundi ari naho inzego zibishinzwe zizahera zifata izindi ngamba.

Abandi barwayi babonetse mu masaha 24 ashize harimo ababonetse i Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8.

Hari kandi Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2 na Rulindo:1

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda igaragaye mu Rwanda, abantu 13885, bamaze kwandura mu bipimo 849,082.

Abayikize ni 8861 mu gihe abarwaye ari 4843. Abamaze kwitaba Imana ni 181.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .