00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19: Amasaha y’ingendo yagabanyijwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 June 2021 saa 10:13
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, zirimo impinduka mu masaha y’ingendo aho yavanywe saa yine z’ijoro agashyirwa saa tatu z’ijoro.

Ni ingamba zatangajwe nyuma y’aho mu gihugu hongeye kugaragara izamuka ry’ubwandu bwa Covid-19, aho mu minsi 11 hari hamaze kugaragara abarwayi 899.

Ingamba nshya zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri zizatangira gukurikizwa ku wa 14 Kamena 2021, zimare ibyumweru bibiri.

Kimwe mu bintu bishya biri muri aya mabwiriza mashya, ni uko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Itangazo ry’ibyemezo by’Abaminisitiri rikomeza rigira riti “ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z’ijoro”.

Izindi mpinduka zagaragaye kuri iyi nshuro ni uko “imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare zagenewe gutwara.”

Abatwara bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza gukora ariko bikoresha abakozi b’ingenzi gusa batarenze 30% abandi bakorere mu rugo ariko bakazajya basimburana mu biro.

Ku bijyanye n’insengero, naho hari impinduka zatangajwe aho umubare w’abemerewe kuzijyamo wagabanyijwe ukavanwa kuri 50% ugashyirwa kuri 30%.

Itangazo rigira riti “ Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, zemerewe kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo”.

Ni mu gihe kandi Restaurant na Café zizakomeza gukora ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu zemerewe. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa mbili z’ijoro mu gihe ubusanzwe zafungaga saa tatu z’ijoro.

Ku rundi ruhande, iri tangazo rivuga ko “ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”.

Ikindi kandi ibigo “bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizakomeza gukora ariko ntibirenze 10% by’ubushobozi bwabyo bwo kwakira abantu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19”. Minisiteri ya Siporo ni yo izatanga amabwiriza arambuye agomba kuzajya akurikizwa kuri iyi ngingo.

Ibijyanye n’imihango y’ubukwe

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igena ko “ishyingiranwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.

Ikindi kandi ibikorwa byose bihuriza abantu muri hoteli, mu busitani cyangwa ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Ibyo byose ariko bigomba gukorwa hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

Gusa “abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba”.

Iyi myanzuro mishya ivuga ko ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo byo “birabujijwe”.

Ntacyo amabwiriza yashyizwe hanze avuga ku bukwe bwo gusaba no gukwa buherutse gukomorerwa nyuma y’igihe buhagaritswe.

Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Ku batazabyubahirizwa, “bazafatirwa ibihano”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .