00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkingo zizahagera zihita zitangwa: Gahunda ihamye y’uko urukingo rwa COVID-19 ruzatangwa mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 January 2021 saa 02:27
Yasuwe :

Ibihugu byose ku Isi birimo n’u Rwanda bihanze amaso urukingo rwa Coronavirus nk’uburyo rukumbi buzabifasha guhashya iki cyorezo cyahungabanyije ubuzima bw’abayituye.

Kuri ubu ibihugu bikize byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo ndetse ibikiri mu nzira y’amajyambere nabyo birategereje.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aheruka gutangaza ko u Rwanda ruri gushaka uburyo rwabona urukingo mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Turi gushyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo twifashishije inzego z’Umuryango w’Abibumbye n’indi miyoboro, tubone urukingo vuba kandi vuba bishoboka. Ikigaragara ni uko urukingo turushaka kandi tugiye kurubona vuba bishoboka.”

Yavuze ko nk’u Rwanda bakoze ibishoboka byose mu kwitegura urwo rukingo, ndetse ngo “Igihugu cyacu kiri muri bibiri bya mbere byiteguye neza.”

Yavuze ko inkingo za mbere zizaboneka zizashyikirizwa abazikeneye kurusha abandi.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe.

Mu gihe Coronavirus ikomeje gukaza umurego mu Rwanda, kuri ubu urukingo rw’iki cyorezo ni rwo ruhanzwe amaso, rushobora kugicogoza rukagabanya umubare w’abacyandura n’abicwa nacyo wiyongera ubutitsa.

Abaturage benshi bari kwibaza ingano ya dose igihugu kizasaba, abazahabwa inkingo, uko bizakorwa n’abandi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yaganiriye na The New Times ku buryo u Rwanda rwiteguye kwakira inkingo no kuzitanga.

  U Rwanda rwiteguye gutanga inkingo miliyoni ruzahabwa ku ikubitiro

Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwasabye inkingo rukeneye kandi ko niziboneka igihugu cyiteguye guhita gitangira kuzitanga ku bazazigenerwa.

U Rwanda rwasabye inkingo mu bigo bitandukanye kuko rwiteguye kwakira nyinshi zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nk’izishobora kwifashishwa.

Dr Nsanzimana yagize ati “Twasabye dose miliyoni zakoreshwa mu buryo bwihuse, turategereje kandi vuba, twizera ko bitarenze Gashyantare cyangwa mbere yaho, dushobora kuba twatangiye icyiciro cya mbere cyo gukingira.’’

U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abaturage mu gihe cy’imyaka ibiri; aho ruzakoresha miliyoni 124$, akabakaba miliyari 122 Frw kugira ngo abagera kuri 60% bahabwe urukingo.

Yakomeje ati “Muri aya mafaranga harimo inkingo n’ibindi bikenerwa nk’ibikorwa na serivisi zo kwa muganga zikenerwa kugira ngo zitangwe. Ni gahunda y’imyaka ibiri izasozwa nibura abaturage miliyoni umunani bakingiwe.’’

  Inkingo nyinshi zizava mu Burayi

Dr Nsanzimana yagaragaje ko umubare munini w’inkingo u Rwanda ruzagura ziganjemo iziri gukorerwa ku Mugabane w’u Burayi.

Inkingo ziri gukwirakwizwa hashingiwe ku masezerano yabayeho hagati y’inganda ziyikora n’imigabane itandukanye irimo na Afurika.

Yagize ati “Turi gukorana na gahunda ya Covax aho ibihugu byihurije hamwe hagamijwe kwihutisha ibiganiro ku biciro, gukora no kubona inkingo. Unyuze muri Covax, nibura kuri dose imwe igura 19$, akabakaba ibihumbi 18 Frw, ushobora kuyibona kuri kimwe cya kabiri cyayo.’’

Gahunda ya Covax iyobowe n’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine); Itsinda ryo kurwanya ibyorezo, CEPI na OMS igamije kwihutisha ikorwa ry’inkingo no guhuriza imbaraga z’ibihugu hamwe kugira ngo bibashe kubona inkingo za COVID-19 mu buryo bungana.

Intego nyamukuru yashyizweho ni uko umwaka wa 2021 uzarangira hamaze kuboneka dose miliyari ebyiri z’inkingo.

Nsanzimana yavuze ko Guverinoma iteganya guhabwa inkingo zizahabwa abaturage bangana na 20% binyuze muri Covax.

Ati “Binyuze muri iyi gahunda twasabye dose miliyoni z’inkingo za Pfizer ndetse turi kureba izindi nganda ziri muri Covax. Tuzakira inkingo mu byiciro ndetse izi miliyoni ziri mu cyiciro cya mbere.’’

  Nta mpungenge ku buryo inkingo zizatwarwa n’aho zizabikwa

Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo nyinshi zikenera uburyo bwihariye zigomba gutwarwamo. Izo u Rwanda ruzakira bwa mbere zizakenera kubikwa ahantu hari ubukonje bwa degree celsius -70.

Mu gihe Pfizer na Moderna, ziri mu nkingo u Rwanda ruzakira mu cyiciro cya mbere zikenera kwitabwaho byihariye, izindi zirimo AstraZeneca, urukingo rukorerwa mu Buhinde siko bimeze.

Igihugu cyagaragaje ko cyiteguye kwakira ubwoko bwose bw’izo nkingo kuko rwanaguze frigo eshanu zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa -80.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Dufite n’izindi frigo zishobora gukonjesha muri buri ntara ndetse twaguze ibyuma [kontineri] bito bishobora kwifashishwa mu kwimura inkingo zijyanwa mu ntara mu munsi umwe cyangwa mu gihe cy’icyumweru mu gihe hagiye gutangwa urukingo bihoraho.’’

  Abazahabwa inkingo mu Rwanda

Biteganyijwe ko inkingo zizatangwa mu byiciro. Mu cya mbere, urukingo ruzahabwa abakozi bo kwa muganga, abantu barengeje imyaka 65 n’abadafite ubudahangarwa bukomeye bw’umubiri ukaba ushobora kwibasirwa na cancer, Sida, diabète n’izindi ndwara zikomeye.

Dr Nsanzimana yasobanuye ko Guverinoma iri kwiga ku bindi byiciro by’abantu bashobora gukingirwa barimo imfungwa n’abagororwa, impunzi, abashinzwe umutekano bashobora guhura n’abantu benshi bikaba byabashyira mu kaga ko kwandura.

Mu gutanga inkingo hazibandwa ku bantu bafite ibyago byo kwandura, bivuze ko nk’abafite munsi y’imyaka 16 batazaherwaho ku ikubitiro.

Dr Nsanzimana yagize ati “Ni ukubera ko uko umuntu akura, ni bwo ibyago byo kwandura Coronavirus byiyongera. Abantu bato, bafite imyaka 16 no munsi yayo ntabwo bo bibareba cyane.’’

  Uko urukingo ruzatangwa

Mu Rwanda, urukingo ruzatangwa mu buryo bwo kurutera mu kaboko. Buri wese azaruhabwa inshuro ebyiri, mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko hari urukingo rumwe rushobora gutangwa inshuro imwe gusa.

Dr Nsanzimana yavuze ko abantu banduye Coronavirus bakayikira nubwo umubiri wabo uba warubatse ubudahangarwa kuri yo bashobora kongera kwandura, ku buryo na bo bazitabwaho.

Ati “Ni gake cyane ariko birashoboka ko umuntu ufite Coronavirus yakongera kuyandura. Ni yo mpamvu urukingo ari ingenzi ku bantu bigeze kurwara Coronavirus n’abatayifite.’’

Mu Rwanda, itsinda ry’abaganga bazatanga inkingo n’abazakurikirana uko bikorwa ryarateguwe ndetse ryahawe amasomo akwiye azafasha mu kuzitanga zikigera mu gihugu.

Dr Nsanzimana yavuze ko abakozi b’inzobere bahuguwe mu gihugu hose ku buryo ‘twiteguye gutanga urukingo.’

Ati “Inkingo nizigera ku kibuga cy’indege, tuzazikura mu ndege duhita dutangira gukingira.’’

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira no gutanga inkingo za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .