Nubwo abandura buri munsi bataragera munsi ya 400, iijanisha ku bandura rigaragaraza igipimo ubwandu buriho, ryatangiye kugabanuka, ndetse biratanga icyizere ko iki cyorezo cya COVID-19 gishobora kugabanuka mu gihe abantu bakomeje kwirinda.
Nko ku itariki 17 Nyakanga 2021, ubwo Umujyi wa Kigali wajyaga muri Guma mu rugo, handuye abantu 1.997 mu gihugu hose ariko 69.6% muri bo ari abanyamujyi. Umunsi wakurikiyeho nabwo byabaye uko kuko mu bantu 2.773 banduye harimo Abanya-Kigali 2.225 byerekana ko ubukana bw’icyorezo bwari hejuru.
Nyuma y’iminsi icumi gusa ya Guma mu rugo ku itariki 26 Nyakanga, imibare y’abandura muri Kigali yaramanutse cyane ku buryo bugaragara, kuko mu bantu 791 bari banduye, Abanyakigali bari 76 gusa ndetse ku munsi wa nyuma wa Guma mu rugo ku wa 31 Nyakanga hari handuye 34 mu bantu 860 babonetse mu gihugu hose.
Imibare yari yagabanutse ariko igipimo cy’ubwandu kikiri hejuru kuko mu bantu bose bari bapimwe uwo munsi, abagera ku 9% bose basanganywe ubwandu, mu gihe ikigero cy’ubwandu kitagakwiye kurenga 3% nkuko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yabitangaje.
– Igipimo cy’ubwandu cyatangiye kugabanuka
Imibare yo ku wa 8 Kanama 2021 yasohotse muri raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima ku miterere y’ubwandu bwa Covid-19, yerekanye ko ijanisha ku bandura ryari 6.7% mu bantu 448 banduye.
Nubwo icyo gipimo cyazamutseho gato, ku wa 5 Kanama 2021 cyari kuri 5.2% naho ku wa 4 Kanama cyari kuri 5.3%, byerekana ko imibare igenda imanuka nubwo hari igihe izamuka ariko ku buryo budakanganye.
Nubwo ariko iki gipimo kiri kugabanuka ntibivuze ko iyi mibare ari myiza, kuko iyo igipimo cy’ubwandu kiri hejuru ya 5% kuri virusi yandura cyane nka Covid-19 biba bigaragaza ko icyorezo kigihari. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko bibaye byiza ibikorwa byajya bifungurwa ariko ijanisha ku bandura riri munsi ya 5%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yerekanaga imibare y’uko ubwandu buhagaze mu turere twashyizwe muri guma mu rugo kuri Televiziyo Rwanda yavuze ko mu gihe ubwandu buri hejuru ya 3% biba bikigoye inzego z’ubuzima kwita ku barwayi.
Yagize ati “Twifuza ko igipimo cy’ubwandu kijya nibura munsi ya 3%, kuko imibare iba yasubiye ku bipimo twumva bitabangamira inzego z’ubuzima, bitatuma icyorezo kizamuka cyane ngo usange abarwayi baruta ubushobozi bwacu bwo kubakira. Kuko hose barwaye kandi ari benshi nibaza ko utabona ibyangombwa byose byo kubakira.”
– Iminsi icyenda ishize iratanga icyizere cyiza
Imibare y’ubwandu bwa Covid-19 mu minsi icyenda ishize Umujyi wa Kigali n’Uterere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro tuvanywe muri Guma mu rugo irerekana ko hari icyizere cyo guhashya uyu mwanzi wadurumbanyije ubuzima bw’abatuye Isi kuva mu mwaka ushize.
Akarere ka Rutsiro ni ko kari kwitwara neza kurusha utundi kuko nyuma ya Guma mu rugo, imibare yo hagati ya tariki ya 1-6 Kanama yerekanya ko hamaze kwandura 24 gusa mu gihe mu minsi itandatu ya mbere yuko ishyirwa muri guma mu rugo yari ifite abarwayi ba Coronavirus 84.
Umujyi wa Kigali ari nawo ukunze kubamo ubwandu bwinshi kubera urujya n’uruza rw’abantu benshi n’ubucucike bw’abahatuye, ni wo ufite ubwandu bwinshi ugereranyije n’utwo Turere ariko abandura Covid-19 baragabanutse ndetse icyumweru gishize abandura bashya muri Kigali ntibageraga ku 100 ku munsi mu gihe Guma mu rugo yatangiye handura abantu hafi 200 ndetse hari nubwo barenze 2000 ku munsi.
Nubwo umuntu atakwicara ngo yifate neza ngo icyorezo cyaragabanutse ariko hari icyizere ko Umujyi wa Kigali uri kwitwara neza, cyane ko bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi nka restaurants zikora mu buryo budahuza abantu kandi amasaha yo gutaha akegezwa imbere kugira ngo n’abashaka aho kugorobereza batahe hakiri kare badakwirakwiza icyorezo.
– Covid-19 imeze nk’iyimutse i Kigali igana mu tundi turere
Nyamagabe ubu ni kamwe mu turere turi kugaragaza izamuka ry’ubwandu bwa Covid-19 kuko yavuye ku barwayi 15 ku munsi ku itariki ya 1 Kanama igera ku barwayi 86 ku munsi ku itariki 6 Kanama. Imibare iheruka yerekana ko abarwayi bashya bahabonetse ari 11.
Muhanga, Ruhango, Huye, Nyanza, Rusizi, Karongi na Ngororero ni tumwe mu tundi turere dufite imibare y’abarwayi ba Covid-19 ndetse imirenge imwe yo muri utu turere cyane iri mu bice by’imijyi yashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 14 izageza ku itariki 10 Kanama 2021.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 622.695 bose bahawe dose ebyiri z’inkingo mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 890 naho abarembye ni 41.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!