Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, muri Kigali honyine abantu 862 banduye Coronavirus mu gihe abo yahitanye ari 19.
No kuri uyu wa 17 Mutarama 2021, abantu babiri bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na COVID-19 mu gihe mu Rwanda hose mu bipimo 5395 habonetsemo 182 banduye iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 61 na 60 bitabye Imana muri Kigali.
Imibare y’abarwayi bashya ikomeje kwiyongera kuko nko mu minsi irindwi ishize mu Rwanda habonetse abantu 1402 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus. Abitabye Imana na bo bariyongereye cyane baba 22.
Abarwayi bashya bagaragaye kuri iki Cyumweru bakuwe muri Kigali: 128, Kirehe: 13, Gatsibo: 10, Rwamagana: 6, Rulindo: 6, Musanze: 5, Rubavu: 5, Gicumbi: 4, Huye: 2, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1, Nyagatare: 1.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867; muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.
Nyuma y’ubwiyongere bw’ubwandu bwagaragaye mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zo gufunga amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane muri Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”
Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Ibi byemezo bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.
17.01.2021 Amakuru Mashya | Update
Kigali: 128, Kirehe: 13, Gatsibo: 10, Rwamagana: 6, Rulindo: 6, Musanze: 5, Rubavu: 5, Gicumbi: 4, Huye: 2, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/RBecDFB4by
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 17, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!