Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko iyi nama iza kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ingamba zo kurwanya Covid-19.
Iyi nama ibaye mu gihe hashize iminsi irenga irindwi ubwandu bwongeye kuzamuka mu gihugu.
Uhereye nka tariki 5 Kamena, habonetse ubwandu 49, bigeze ku itariki ya 6 Kamena haboneka ubwandu 34 n’umuntu umwe wapfuye, ku wa 7 Kamena habonetse abantu 62 banduye, bigeze ku wa 8 Kamena haboneka 127 n’abantu bane bapfuye.
Ubwandu bwakomeje kwiyongera umunsi ku wundi aho ku wa 9 Kamena bwari 114 n’umuntu umwe wapfuye, bigeze ku wa 10 Kamena abanduye na bwo bariyongera baba 112 n’umuntu umwe wapfuye.
Mu gihe kirerekire, hongeye kuboneka abanduye barenga 200 aho mu bizamini byafashwe ku wa Gatanu tariki 11 Kamena bari 202 mu gihe abapfuye bo ari babiri.
Kuva ku itariki 1 Kamena 2021, mu Rwanda hamaze kugaragara ubwandu bwa Covid-19 ku bantu 899 mu minsi 11 gusa.
Muri iyi minsi kandi ni na bwo hagaragaraye impfu nyinshi ku munsi umwe, zari enye, zaherukaga kugaragara nanone ku wa 15 Mata 2021. Ni mu gihe ubwandu burenze 200 bwaherukaga kugaragara ku wa 05 Mata 2021 kuko uwo munsi hari habonetse abantu 202 banduye.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda, hamaze kugaragara ubwandu 27.863 mu gihe abapfuye bo ari 368. Abamaze gukira ni 26.351 naho abakirwaye ni 1.153.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!