00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu guhashya COVID-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 January 2021 saa 11:13
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ‘Lowy Institute cyo muri Australia, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 80.8 mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

Urutonde rugaragaraho ibihugu 98 byo ku Isi, aho Nouvelle-Zélande Vietnam, Taiwan biza mu bya mbere mu gihe bitatu bya nyuma ari Brésil, Mexique na Colombia.

Ibihugu byo muri Afurika biza mu myanya ya hafi birimo Togo iza ku mwanya wa 10 na Mozambique iza ku wa 26.

Ikigo Lowy Institute cyakoze ubushakashatsi kigaragaza ko mu byagendeweho ari amakuru atangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w’abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n’abakirwaye.

Ibihugu birimo u Bushinwa, Tanzania n’u Burundi ntabwo bigaragara ku rutonde rw’ibihugu kuko nta makuru bitanga ku bijyanye n’imiterere ya Coronavirus umunsi ku munsi.

Coronavirus iri mu muryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo indwara zoroheje nk’ibicurane n’izikomeye nk’iz’ubuhumekero zikomeye bita (MERS-CoV), n’iz’ubuhumekero zikakaye nka (SARS-CoV).

Ku ikubitiro iyo virusi yagaragaye mu isoko ry’inyama n’amafi riherereye mu mujyi wa Wuhan, mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iyo virusi yahise ifata izina rya 2019-nCoV cyangwa Coronavirus nshya.

U Rwanda rwubatse ubushobozi mu bijyanye no gupima umubare munini

Ku wa 11 Werurwe 2020, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku mugaragaro ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi.

Icyo gihe imibare y’abarwaye COVID-19 yari imaze kugera ku 118.319, mu bihugu 113 biri ku migabane yose. Iki cyorezo cyari kimaze no guhitana abangana na 3.162.

Nyuma y’iminsi itatu [ku wa 14 Werurwe], nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19, Umuhinde wari uturutse mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

U Rwanda mu ngamba!

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda abanyarwanda bose bafatanyije mu rugamba rwo kugihashya.

Yagize ati “Urugamba rwo guhangana na COVID-19, rwahagurukije abanyarwanda bose kuva ku mukuru n’umuto, aho kuyirwanya byabaye igikorwa cy’inzego zose z’igihugu, nta rwego na rumwe rutagize uruhare mu kwinjira mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.”

“Bose bagize uruhare mu kurwanya iki cyorezo, gukurikirana amakuru yacyo ndetse no gushishikariza abandi kukirinda. Ntabwo cyabaye icyo kurwanywa na Minisiteri y’Ubuzima gusa ahubwo twabonye n’izindi nzego zibigiramo uruhare.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uko iminsi yagiye ushira ariko ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 bwagiye bwiyongera, bwaba ubwo gupima abantu, gukurikirana no kwita ku barwayi no gushakisha abo bahuye nabo.

Muri Mutarama 2020 [aha ni na mbere y’uko icyorezo kigera mu gihugu], u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gupima abatarenze 300, ariko nko mu minsi yashize higeze gupimwa abarenga ibihumbi 10, hakoreshejwe uburyo bwo muri laboratwari buzwi nka Rapid Test.

Niyingabira avuga ko “Hashyizwe imbaraga mu gukurikirana abagaragaye ko barwaye, bakitabwaho kugeza bakize, abarembye bakurikiranwa bari mu mavuriro yabugenewe ariko abatarembye basigaye bakurikiranwa bari mu ngo zabo.”

Mu gukomeza urugamba rwo kurwanya COVID-19, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali hashyizweho uburyo bwo gutahura abarwayi bwaba ubwifashisha ikoranabuhanga rya Robot, ndetse hanashyirwa laboratwari yifashishwa mu gupima abinjira mu gihugu.

Akazuba Ikirezi Mwiza Ngabo na Urumuri nizo Robots ziri gufasha u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Si ibyo gusa kandi mu minsi ishize, Minisiteri y’Ubuzima yasabye amavuriro y’Uturere gushyiraho ahantu hashobora kwifashishwa mu gukurikirana abarwayi ba Coronavirus.

Niyingabira ati “Ibyo byose nibyo bikomeje gukorwa ntabwo byigeze bihagarara. Ahubwo uko umunsi ushize niko harushaho kongerwa imbaraga, haba mu gupima , gukurikriana abahuye n’abarwayi no gukumira ubwandu bwakwinjira mu gihugu bw’abantu bavuye hanze. Ni urusobe rw’ibintu byinshi bikomeje gukorwa n’inzego zose mu guhashya COVID-19.”

Bimwe mu byaranze urugamba rwo guhangana na Coronavirus mu Rwanda...

Kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda, hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse abanyarwanda bose bafatanya n’ubuyobozi mu kuzishyira mu bikorwa ari nako bikomeje kugenda.

Mbere gato y’uko umurwayi wa mbere agaragara mu Rwanda, Guverinoma yari yashyizeho urwo rwego ruhuza inzego zitandukanye za Leta rushingwa by’umwihariko gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byo kurwanya COVID-19 (National Command Post).

Uru rwego rwahawe ibikenewe byose harimo aho gukorera, imodoka zibafasha mu bikorwa byo gukurikira abahuye n’abanduye COVID-19 n’ibindi.

Ku wa 15 Werurwe 2020, ubwo u Rwanda rwari rumaze umunsi umwe rubonye umuntu wa mbere ufite ibimenyetso bya Coronavirus, rwahise rwihutira gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virus.

Mu byakozwe, hafunzwe insengero, bukeye bwaho amashuri ya leta n’ayigenga yose arafunga, Abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, basabwe gukorera mu rugo, aho bishoboka; Amahuriro y’abantu benshi nk’imikino n’ubukwe byarahagaritswe, Umubare w’abitabira imihango yo gushyingura waragabanyijwe ugera ku bantu 30.

Mu bindi hihutiwe guhagarikwa ingendo zitari ngombwa, Abanyarwanda bashishikarijwe kurushaho kugira umuco wo gukaraba intoki, kwisukura muri rusange, ndetse no kubahiriza intera hagati yabo.

Hashyizweho uburyo bwo kwita ku barwayi n'indembe za COVID-19

Ku wa 21 Werurwe 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda ya “Guma mu Rugo” (lockdown). Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri byose byarahagaritswe, mu gihe cyagombaga kumara ibyumweru bibiri.

Ku itariki ya 30 Mata 2020, Guverinoma yafashe icyemezo cyo koroshya gahunda ya “Guma mu Rugo”; bityo guhera ku itariki ya 4 Gicurasi 2020 ibikorwa bimwe na bimwe byari byarafunzwe byongera gusubukurwa.

Ni nabwo hatangiye gupimwa abantu benshi no kwambara agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

Nyuma y’icyo gihe igihugu cyagiye gishyiraho uburyo bwo gufungura ibikorwa bitandukanye kugeza mu Ukuboza 2020, ubwo iki cyorezo cyongeye kugarukana umurindi udasanzwe [byaba nk’icyiciro cya kabiri cya COVID-19 mu Rwanda].

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Mutarama 2021, yafatiwemo ingamba nshya zirimo guhagarika ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’lgihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

Mu zindi ngamba zashyizweho icyo gihe harimo kongera gukuraho amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, ibijyanye no kugabanya amasaha n’izindi ngamba.

Ku wa 18 Mutarama, hongeye guterana Inama y’Abaminisitiri, ishyiraho ingamba zikakaye zirimo no gushyira Umujyi wa Kigali mu cyiciro cya kabiri cya ‘Guma Mu Rugo.

Nyuma yo gushyira Abanyakigali muri Guma mu Rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyahise gitangiza uburyo bwo gupima abaturage bose hagendewe kuri buri kagari.

Ni gahunda iteganyijwe gusiga muri Kigali hapimwe abarenga ibihumbi 20 ariko ikazakomeza no mu tundi turere tw’igihugu hagamijwe kureba uko icyorezo gihagaze mu Rwnada.

Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira n’izindi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda, abantu 14 166 bamaze kwandura. Abayikize ni 9042 mu gihe abamaze kwitaba Imana ari 183.

Gahunda ya guma mu rugo iri mu zafashije mu guhashya icyorezo cya covid 19
Ibikorwa byo gupima abantu Coronavirus bigiye gukorerwa mu tugari twose tw'igihugu
U Rwanda rwubatse ubushobozi mu bijyanye no gupima umubare munini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .