00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 February 2021 saa 04:08
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.

Inkuru nziza y’uko abantu ba mbere batangiye gukingirwa Coronavirus mu Rwanda yamenyekanye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko muri gahunda y’igihugu yo gutanga inkingo, abafite ibyago byo kwandura biganjemo abakozi bo kwa muganga batangiye kuzihabwa.

Minisante yavuze ko muri iki gikorwa cyo gukingira iri gukoresha inkingo nke yabonye binyuze mu bufatanye butandukanye igihugu gifitanye n’amahanga.

Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kizakurikirwa n’ikindi kinini kizakingirirwamo umubare munini w’abaturage.

Iti “Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira yatangiye hakingirwa amatsinda ari mu byago byinshi byo kwandura by’umwihariko abari mu nzego z’ubuzima hakoreshejwe inkingo za COVID-19 zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, zikaboneka binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.”

Iri tangazo ryemeza ko inkingo u Rwanda rumaze kubona ari nke, ryakomeje rivuga ko gahunda yo gukingira mu buryo bwagutse izatangira mu minsi iri imbere.

Riti “Iki cyiciro kizakurikirwa n’igikorwa cyagutse kizaba muri uku kwezi hakoreshejwe inkingo zizava muri COVAX no muri gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe yo gutanga ibikoresho byo kwa muganga. Gahunda y’u Rwanda yo gukingira COVID-19 yamaze gutegurwa, ibizifashishwa, amabwiriza n’abakozi byose byamaze kujya mu buryo.”

Nubwo Minisiteri y’Ubuzima itigeze itangaza umubare w’abamaze gukingirwa, amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko mu bamaze gukingirwa harimo abakozi ba King Faisal Hospital ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi.

Uretse inkingo zamaze kuboneka, u Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira iza mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, hamwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y’Epfo.

Ni nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika izikenewe zose. Firigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70, -80.

Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Byari biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abari hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego z’ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .