Abajyanywe mu bitaro muri uko kwezi biyongereyeho 42% mu bihugu bigera kuri 50 byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi na Amerika nk’uko OMS yabitangaje ku wa Gatatu.
Hari kandi ubwiyongere bugera kuri 62% mu b’indembe ugereranyije n’uko byari bihagaze mu Ugushyingo nk’uko inkuru ya Deutsche Welle ibivuga.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye itangazamakuru ko “nubwo impfu ibihumbi 10 atari nyinshi ugereranyije n’igihe icyorezo cyari kigikajije umurego, zidakwiye mu gihe bishoboka ko zakwirindwa.”
Ibi bije mu gihe ubwoko bushya bwa JN.1 variant bukomeje gukwira henshi ku Isi.
Tedros yongeyeho ko azi neza ko ubwandu bukomeje kwiyongera mu bindi bihugu ariko bikaba bidatangazwa.
Yasabye za guverinoma gukomeza ubugenzuzi no kwegereza abaturage ubuvuzi.
Ati “Dukomeje guhamagarira abantu ubwabo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza, kwipimisha, kwambara agapfukamunwa aho biri ngombwa no gusuzuma niba ahahurira abantu benshi hari umwuka uhagije.”
OMS yavuze ko hari ubwiyongere bw’indwara z’ubuhumekero ku Isi hose bitewe na Coronavirus ndetse n’ibicurane n’umusonga kandi ko byitezwe ko bizakomeza no muri Mutarama uyu mwaka by’umwihariko mu gice cy’umubumbe cya ruguru.
Uyu muryango usaba ko abantu bikingiza bakanambara agapfukamunwa aho biri ngombwa. Nubwo inkingo zitabuza abantu kwandura, ngo zigabanya ibyago byo kuremba cyangwa gupfa.
OMS yatangaje ko Covid-19 itakiri icyorezo muri Gicurasi 2023 nyuma y’imyaka irenga ibiri virusi yayo igaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!