00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 590 banduye bushya mu 2023, umwe arapfa; ishusho nshya ya Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 January 2024 saa 06:52
Yasuwe :

Ku wa 14 Werurwe ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuwemo Coronavirus, kuva ubwo iyo ndwara ikomeza guhererekanywa ari na bwo hashyizweho ingamba zitandukanye mu kwirinda ko yanduza benshi.

Ni indwara yazahaje u Rwanda mu nguni zitandukanye, kuko imirimo yose hafi ya yose yahagaze imwe n’imwe igakomerezwa ku ikoranabuhanga, bituma ubukungu buzahara cyane.

Yanatwaye akayabo k’amafaranga kuko kugeza uyu munsi imaze gushorwaho asaga miliyari 16,7 Frw mu bikorwa bitandukanye arimo 16.690.172.136 Frw yakoreshejwe mu 2022/2023 mu kugura inkingo, ibikoresho byifashishwa mu gukingira no gukingira nyir’izina, yiyongera kuri 42.815.728 Frw yakoreshejwe mu 2020/2021 mu bikorwa byo kubaka laboratwari zo gukingira mu gihugu cyose.

Kugeza uyu munsi Covid-19 imaze guhitana abarenga 1468 barimo umwe yahitanye muri Mutarama 2023, umubare utarabaye munini cyane bijyanye n’inkingo zatangwaga aho habanje gutangwa doze ya mbere hatangwa iya kabiri n’iyo gushimangira ku byiciro bitandukanye.

Izo nkingo zose zajyanye no gutanga doze ya kabiri yo gushimangira ku bantu bari bafite indwara cyangwa ibindi bibazo bituma umubiri ugira abasirikare bake batatuma uhangana n’iyo ndwara.

Kugeza uyu munsi, abarenga 133.518 ni bo bamaze kwandura Covid-19 barimo abagera kuri 598 bayanduye mu mwaka ushize, mu gihe abarenga 132.039 bakize iyi ndwara aho kuri ubu abagera kuri 11 ari bo bafite ubwandu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahohoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko uyu munsi Abanyarwanda bari mu byiciro byo guhabwa inkingo bagera kuri 98% bamaze guhabwa doze ya mbere n’iya kabiri ndetse na 70% bo mu byiciro byihariye bahawe izishimangira.

Ati “Ni nko kuvuga ngo hafi y’abantu bose twagombaga gukingira barakingiwe. Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS rivuga ko iyo ikingira ryageze nko kuri 70% mu by’ukuri urugero rwo gukingira ruba rwaragezweho. Urumva ko imibare ihagaze neza.”

Avuga ko ibi byatumye Covid-19 zihinduranyije nka Omicron yaje mu mpera za 2021 zitaratumye Abanyarwanda baremba, akavuga ko nubwo abantu barwaye ari benshi ariko umubare w’abahitanywe na yo wabaye muto cyane.

Buri munsi Covid-19 igenda yihinduranya aho kugeza ubu hari virusi zigera ku icumi ari zo zashyizwe mu cyiciro cy’izihangayikishije mu zihinduranyije zibarirwa mu magana.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya Indwara, CDC, mu Ukuboza 2023 cyatangaje ko indwara ya Coronavirus yihinduranyije izwi nka JN.1 yari ikomeje kukwirakwira muri iki gihugu ndetse mu gihe gito ishobora no kuba yageze mu bindi bice by’Isi.

CDC igaragaza ko mu bandura Coronavirus bashya, abafite JN.1 bangana na 20%, ikavuga ko iri kuzamuka ku buryo bwihuse kuko ubu yamaze kwiganza mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Amerika aho yihariye 1/3 cy’ubwandu bushya.

Iki kigo cyatangaje ko Covid-19 yongeye kuzura umugara, aho abarwayi bajya mu bitaro kubera iyo ndwara, biyongereyeho 16.7% ndetse hamwe bahita bategekwa kwambara agapfukamunwa.

Mahoro avuga ko nubwo umubare munini w’Abanyarwanda wakingiwe, u Rwanda ruhora ruri maso harebwa ko nta bwandu bushya bwinjiye mu gihugu, abantu bakipimisha mu gihe biyumvisemo uburwayi n’ibindi.

Ati “Nk’ubu ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe nka hamwe mu hanyura abaza mu Rwanda bakoresheje ikirere benshi, twahashyize laboratwari ihoraho ipima abangenzi binjiye mu gihugu. Dufiteyo abakozi bafata ibizamini ku buntu mu gihe habaye ikibazo tukaba twagkurikirana.”

Avuga ko bamaze gusinyana amasezerano n’Ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, bifite indege ziza mu Rwanda yo gupima amazi aba yakoreshejwe mu ndege nko mu misarani yazo, ibifasha gutanga amakuru abantu bakamenya niba nta muntu waje mu ndege arwaye ngo akurikiranwe.

Yemeza ko kugeza uyu munsi nubwo mu bihugu bitandukanye hagaragaramo Covid-19 zihinduranyije mu Rwanda zitarahagera, akavuga ko ni yo zahagaragara rwiteguye guhangana na zo haba kuri Covid-19 n’izindi ndwara zishobora gutera igihugu.

Uretse Covid-19 ubwayo hari ubwo abayirwaye hirya no hino bagiye bagaragaza ibindi bimenyetso by’indwara zaturutse kuba bararwaye iki cyorezo ibizwi nka ‘Long Covid-19’ ndetse bikabazahaza, ibyumvikana no mu Rwanda byaragaragaye.

Kuri iyi ngingo Mahoro yavuze ko mu bigo nderabuzima byose biri mu gihugu aba bantu bakurikiranwa ndetse bakivuriza kuri mituweli, agasaba abaganga bo kuri ibyo bigo ko mu gihe bagaragaye abafite ibibazo byisumbuye, baborohereza koherezwa mu bitaro bikuru ngo bitabweho bikwiye.

Abantu 598 banduye bushya mu 2023, umwe ahitanwa na Covid-19 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .