00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: OMS yatanze impuruza isaba ko udupfukamunwa dusubizwaho; mu Rwanda naho biri guhindura isura

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 July 2022 saa 09:44
Yasuwe :

OMS yatanze impuruza ku bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, isaba ibihugu kongera gukaza ingamba zirimo no kwambara udupfukamunwa mu gihe henshi dusa n’utwirengagijwe.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko hari impungenge z’uko ubwandu bukomeje gufata indi ntera. Yabivuze mu gihe mu Rwanda naho imibare y’ubwandu n’impfu ikomeza kuzamuka cyane ko mu minsi irindwi ishize, abantu batanu bamaze kwicwa na Covid-19.

Ati “Ntewe impungenge n’uko umubare w’abandura Covid-19 ukomeje kwiyongera, ibintu bishyira umugogoro ku nzego z’ubuzima binateye impungenge ku buzima bw’abaganga. Biri gutuma kandi umubare w’impfu wiyongera.”

Dr Tedros yatangaje ko Komite ya OMS ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yateranye mu cyumweru gishize, yemeza ko iki cyorezo gikomeza gufatwa nk’igihangayikishije Isi muri rusange.

Iyo komite yavuze ko hari impungenge z’ubwiyongere bwa Virus ya Omicron yo mu bwoko bwa Ba.4 na Ba.5 butuma ubwiyongere bw’impfu n’ubwandu buboneka hirya no hino ku Isi.

Ni mu gihe kandi ngo ibikorwa byo kuvura no gukingira iki cyorezo bitari gukorwa mu buryo buboneye.

Nk’inama, OMS yasabye za Guverinoma gushyiraho ingamba zihariye mu kurwanya iki cyorezo zirimo gusaba abaturage kwambara udupfukamunwa, gupima mu buryo buhoraho iki cyorezo, ndetse no gukurikiza uburyo bwemewe bukurikizwa mu kuvura abarwayi.

Dr Tedros yakomeje agira ati “Ndasaba Guverinoma guhora zisubiramo kandi zinagenzura ingamba zijyanye no kurwanya Covid-19 bijyanye n’imiterere y’icyorezo cyangwa se ubwoko bushya bwacyo bugaragaye.”

Iyi mpuruza itanzwe mu gihe hirya no hino ku Isi ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kuzamuka. Ni nako bimeze mu bihugu birimo u Rwanda cyane ko impfu zongeye kuzamuka mu gihe higeze gushira amezi atatu nta muntu upfuye.

Mu minsi irindwi ishize, abantu batanu bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Ni mu gihe muri icyo gihe abanduye bo barenga 380. Amahirwe u Rwanda rufite ni uko rumaze kugira umubare munini w’abaturage bakingiwe byuzuye.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko imibare ya Covid-19 igenzurwa harebewe ku mibare yerekana niba ikigero iriho mu gihugu ari icyo hasi cyangwa se igikabije.

Iyo ubwandu buri hasi y’abarwayi batanu ku baturage ibihumbi 100, biba bivuze ko nta mpungenge zihambaye icyorezo giteye. Umubare w’ubwandu uwushyize ku kigereranyo cy’abaturage bose muri rusange, usanga ko ari 1,6 ku bantu ibihumbi 100.

Ibyo bivuze ko ubwandu bukiri hasi ku buryo hari n’icyizere ko bitatuma ingamba zo kwirinda zivugururwa ku buryo zakazwa kurusha uko byari bimeze.

Ni no mu gihe kandi u Rwanda ruri mu bihugu byateye imbere mu gukingira umubare munini w’abaturage, aho hejuru ya 65% bageze imyaka yo gukingirwa babonye urukingo rushimangira.

Abenshi mu banduye Covid-19 muri iki gihe nta bimenyetso bikabije by’iyi ndwara bafite kuko umubare munini ari ababa barwaye ibicurane gusa.

Nta muntu uri mu bitaro urembejwe nayo bivuze ko n’urwaye ataremba, n’iyo arembye ntabwo azahara byo gupfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .