00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yagaragaje inyunganiramirire zakifashishwa mu guhangana n’uburwayi bwa Covid-19

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 4 June 2022 saa 05:04
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ikigo Rinda Ubuzima gikora ubushakashatsi ku by’ubuzima yashyize ahagaragara ubushakashatsi bw’inyunganiramirire zikozwe mu buryo bw’ibinini zishobora guhangana n’uburwayi bwa Covid-19.

Izi nyunganiramirire zakozwe zishobora kwifashishwa mu gufasha abarwaye icyorezo cya Covid-19 bikabaganyiriza ubukana cyari gifite ndetse binyuze mu bushobozi zifite.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza kongera ubushakashatsi ku ndwara zitandukanye zigaragara mu Rwanda by’umwihariko iziterwa na Virusi.

Izi nyunganiramirire zikozwe mu binini byiswe Prothione, zifite ubushobozi bwo kongerera ubudahangarwa uwazahajwe na Covid-19, ndetse n’umubiri ukagarura imbaraga ku buryo bwihuse.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ndetse bamwe muri bari barwaye Covid-19 bakorerwaho igeragezwa bagaragaje ko bashobora gukira nyuma yo guhabwa ubwo bwoko bw’ibinini.

Abahawe izi nyunganiramirire bavuga ko bakimara gufata iki kinini batangiye kumva basubiranye imbaraga nk’uko Mubandakazi Angelique yabigarutseho ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi.

Ati “Kiriya kinini cyatugiriye umumaro, mu gihe nari ndi aho ndembye, nagombaga no kujya mu bitaro nkurikije uko nari meze. Ariko mu gihe bari batangiye kumpa ikinini numvise imbaraga zitangira kuza.”

Mukanyandwi Beata nawe yavuze ko bamuhaye ibi binini ameze nabi ariko aza kubona imbaraga ndetse ko ngo yari yanagerageje imiti yahabwaga kwa muganga bikanga.

Ati “Bangezeho ncitse intege cyane numva ndembye no guhumeka biri kumbabaza. Batuzaniye ibinini ariko nyuma y’iminsi ibiri numvise impinduka, nubwo mbere nafataga imiti yo kwa muganga nkimara gufata ibyo binini nahise numva impinduka zigaragara.”

Dr Vincent Mutabazi wari ukuriye ubu bushakashatsi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi 230 ba Covid-19, ndetse avuga ko byatumye bataremba ndetse n’abari barembye bituma bagarura imbaraga vuba.

Yanavuzwe ko kandi ubu bushakashatsi buzakomeza gukoreshwa no ku zindi ndwara ziterwa na virus.

Yakomeje agira ati “Dukoresheje ubu buryo bwo kureba ubudahangarwa wa prothione, twabonye ko bishobora kurwanya indwara mu gihe gito, bivuze ko bigabanya virus mu mubiri. Iyo virus yagabanyutse mu mubiri biba bivuze ko umurwayi adashobora kwanduza abandi bantu kandi ko indwara idashobora gukomeza gukura.”

Yongeyeho ati ati “Turimo kubona mu minsi iri imbere dushobora gushaka izindi ndwara tuzareba izindi ndwara ziterwa na virus tukazikoraho ubushakashatsi nk’uko no mu bindi bihugu bagiye babikora kuri SIDA na Hepatite kandi byagiye bitanga umusaruro.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi rusange Dr. Cornelle Ntihabose, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu buzakomeza gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ndetse ko harimo kuvugururwa itegeko rigenga ubushakashatsi ku by’ubuzima mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abakora ubushakashatsi.

Ati “Hazakomeza gushyirwamo imbaraga cyane cyane ubushakashatsi butandukanye buba buhari kugira ngo byorohere ababukora haba abava hanze y’igihugu cyangwa abo mu gihugu, hashyirwaho n’amategeko aboneye kugira ngo hakomeze kunozwa uburyo ubu bushakashatsi bukorwamo maze bigire ingaruka nziza ku banyarwanda.”

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko u Rwanda nk’igihugu cyitegura gutangira gukora inkingo hanongerwa imiti ikorerwa mu Rwanda, ari ingenzi kunoza urwego mu by’ubushakashatsi mu buvuzi ari na ko hanongera ireme mu mashuri yigisha iby’ubuvuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .