Uyu mugabo ni umwe mu bayoboye Ikigo cy’Ubuvuzi mu Bushinwa, mu gihe Isi yari yugarijwe na Covid-19. Yabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yahaye BBC, Gao yavuze ko abavuga ko Covid-19 yavuye muri laboratwari, badakwiriye kubyemeza nubwo kubikeka babyemerewe.
Gao yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umwaka ushize, ubu ni Visi Perezida w’Umuryango National Natural Science Foundation of China.
Yabwiye BBC ko Guverinoma y’u Bushinwa yakoze iperereza kuri laboratwari yo muri Wuhan byavugwaga ko ariho virusi ya Covid-19 yaturutse.
Nubwo Gao yemeje ko abakoze iryo perereza atabazi kuko ari abandi bashyizweho na Leta, yemeza ko amakuru amugeraho ari uko basanze laboratwari yo muri Wuhan nta kibazo yari ifite ku buryo yakekwaho kuba intandaro ya Covid-19.
Ati “Ntabwo rwose tuzi aho virusi yaturutse, ariko urubuga ruracyafunguye ku bashaka kuhamenya.”
Haracyari impaka mu bashakashatsi mu kumenya neza aho Covid-19 yaturutse, kuko hari abavuga ko yaba yaravuye mu ducurama two mu gasozi ikajya mu bantu binyuze mu kurya inyama zatwo, abandi bakavuga ko yaba yaravuye muri laboratwari yiga kuri za virusi muri Wuhan ikajya mu bantu.
Izi mpande zombi ntabwo zigaragaza ibimenyetso simusiga by’aho Covid-19 yaba yaraturutse.
Hari inyandiko z’ubutasi bwa Amerika ziherutse kujya hanze, zivuga ko mu 2019 hari igihe abashakashatsi bakorerega muri laboratwari yiga kuri za virusi muri Wuhan barwaye, bagaragaza ibimemyetso nk’ibya Covid-19.
Icyakora abandi bashakashatsi bo mu Bushinwa bavuga ko mu ntangiriro za 2020 hafashwe ibizamini abakoreraga muri iyo laboratwari yose ngo barebe ko hari covid-19 yaba yarageze mu mibiri yabo, bakayibura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!