00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku rubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kwandura Virusi Itera SIDA

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 December 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwatabarijwe nyuma y’aho imibare yerekana ko ari rwo rwandura virusi itera SIDA kuruta abakuze.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu Karere ka Huye ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. Ni umunsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “ Rubyiruko tube ku isonga mu guhangana na SIDA”

Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94%.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Noella Bigirimana, yavuze ko Leta kuri ubu yafashe gahunda yo kongera ahipimishirizwa SIDA kugira ngo abagifite imbogamizi yo kwipimisha iveho, ibi ngo bizafasha mu korohereza ababa bakeneye kwipimisha ku bwinshi.

Bigirimana Noella yavuze ko nubwo igihugu gihagaze neza mu kurwanya Virusi itera SIDA, hakiri imbogamizi mu kuyirwanya mu rubyiruko ngo kuko umubare munini w’abandura bashya ariho biganje.

Ati “ Ubwandu busigaye bwiganje mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 15- 24 muri bo abenshi ni abafite Virusi itera SIDA batabizi.”

Yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bashyizeho gahunda yo kwipimisha ku bushake hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha benshi kumenya uko bahagaze.

Yasabye urubyiruko kuba ku isonga bakitabira gahunda za Leta zibakangurira kwirinda SIDA kandi bagaharanira kumenya uko bahagaze.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE, rwavuze ko zimwe mu mpamvu zituma SIDA yiyongera muri bo bituruka kuri bamwe na bamwe ngo batajya bipimisha ntibanakoreshe agakingirizo.

Nizeyimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye yagize ati “Abenshi usanga SIDA bazanduzwa n’abantu bakuru, cyane cyane abakobwa noneho nabo bakazanduza ba basore bari mu kigero kimwe. Ikindi urubyiruko abipimisha ni bake cyane kuko buri wese nubwo yasambana usanga yarishyizemo icyizere cyinshi cy’uko atakwandura bigatuma SIDA irushaho gukwirakwira ku bwinshi.”

Mulisa Hervine wiga mu mashuri yisumbuye we yavuze ko hakongerwa imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ngo kuko aribyo bituma abenshi barwara SIDA.

Yagize ati “ Urasanga umusore amara kunywa inzoga akifuza kuryamana n’umukobwa, banaryamana ntiyibuke agakingirizo aho rero niho SIDA iri guturuka uwo musore usanga ayikwirakwiza mu bandi kuko aba atari yamenya ko yanduye.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko Leta yashyizeho serivisi zitandukanye zirimo ubujyanama, gupima n’ubukangurambaga asaba urubyiruko kwitabira.

Yavuze ko kandi hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije guhuza imbaraga mu kurandura SIDA, muri ubu bukangurambaga ngo buzakorerwa mu bitaramo by’abahanzi, ku mbuga nkoranyambaga n’ibiganiro hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda SIDA no kuyirandura burundu mu mwaka wa 2030.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.

Umuyobozi Mukuru wa RBC wungirije, Noella Bigirimana yavuze ko umubare munini w’urubyiruko rwandura ari abakobwa
Dr Patrick Ndimubanzi yasabye urubyiruko kwitabira kwipimisha virusi itera SIDA
Urubyiruko rwibukijwe ko kwipimisha ari bwo buryo bwiza bwo kumenya aho ruhagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .