00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyari 500 Frw azashorwa mu kongera umubare w’abakora mu buzima mu myaka ine

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 March 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iteganya gukoresha arenga miliyoni 395,2 z’Amadolari (agera kuri miliyari 508,1 Frw) mu kugera kuri gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi, aho iteganya kongeramo abantu 32.973 bitarenze 2028.

Minisante yagaragaje ko kuva hatangizwa gahunda yihariye igamije kongera umubare w’abaganga mu gihe cy’imyaka ine, hamaze gukorwa byinshi aho kuri ubu abagera kuri 4849 batangiye kwiga mu banyeshuri 12,532 bifuzwaga mu 2024.

Ubwo yaganiraga n’abafatanyabikorwa muri urwego rw’ubuvuzi, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje uko ayo mafaranga azakoreshwa, aho kongera umubare n’ubushobozi bw’abanyeshuri bizatwara arenga miliyoni 141$, gushyiraho amashami y’amasomo runaka mu Rwanda no kuzana abayigishamo bizatwara miliyoni 172,8$, kubaka ubushobozi bw’ibigo byigisha bitware miliyoni 80,9$ no guhuza ibyo bikorwa bikazatwara arenga miliyoni 168,7$.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bigifite umubare muke w’abakora mu rwego rw’ubuzima muri Afurika ariko rufite intego nibura yo kugera mu myanya itatu ya mbere mu gihe cya vuba.

Binyuze muri iyo gahunda yihariye yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka 4x4 Reform, Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yagaragaje ko hari byinshi byitezwe kandi hari icyizere cyo kubigeraho ukurikije ibyakozwe mu gihe cy’amezi icyenda gusa ashize itangijwe.

Imibare igaragaza ko mu 2023 hiyongereye abanyeshuri biga amashami atandukanye y’ubuvuzi, aho ababaga amenyo biyongereho 59, abakora muri farumasi biyongereyeho 157, abaforomo biyongeraho 1924, ababyaza biyongeraho 341, mu gihe abakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange biyongereyeho 868.

Yagaragaje ko mu kongera umubare w’abaganga ariko harebwa no kukuzamura ireme ry’uburezi butangwa.

Ati “Ntabwo ari ukongera umubare gusa, ahubwo tuzamura n’ireme ry’uburezi butangwa kugira ngo serivisi bazatanga zizabe zinoze.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bizanajyana no guhanga amaso isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Ati “Ibyo biratuma tuzamura uburyo bwo gutanga amasomo yacu, uko duha abantu ubumenyi bufite ireme, tureba aho bazakora kuko bashobora gukenerwa ku isoko ry’umurimo no hanze y’igihugu. Tureke kureba ngo nituramuka duhuguye benshi bazabura aho bakora. Nubwo ibyorezo byiyongera buri munsi ariko natwe twahanga amaso n’isoko ry’umurimo hanze y’igihugu.”

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko bifuza gukorana n’inzego zitandukanye mu gufatanya gukemura ibibazo bikigaragara mu nzego zihariye zirimo ubuvuzi.

Ati “Ubuvuzi ni urwego rw’ingenzi, dukeneye gukomeza gukorera hamwe kuko dukeneye abadogiteri benshi, abaforomo n’abandi.”

Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye no gushyiraho ingamba zigamije gufasha mu kugera ku bisubizo byifuzwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yagaragaje ko mu gihe iyi gahunda izaba igezweho nk’uko yitezwe izatanga umusaruro ku rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Twiteze gukuba kane abinjira mu kwiga umwuga w’ubuvuzi. Icyo bitanga ni uko abantu bazabaho igihe kirekire, babeho neza, indwara zigabanyuke ku buryo abantu bapfa bishwe n’indwara nabo bazagabanyuka ku rwego rugaraga. Ndetse n’izi ndwara zadutse turashaka kuzihashya. Iyo abantu bafite ubuzima bwiza n’iterambere ry’igihugu n’ubukungu bigenda bimera neza.”

Abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuvuzi basabwe gukomeza kugira uruhare mu rwego rwo kugera ku ntego u Rwanda rwiyemeje yo kongera umubare w’abakora mu buvuzi.

Hagiye gushorwa arenga miliyari 500 Frw mu myaka ine mu kongera umubare w'abakora mu buvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .