00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa mbere wahawe impyiko y’ingurube yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 April 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba uwa mbere ku Isi wasimburijwe impyiko agahabwa iy’ingurube, kuri ubu yasezerewe mu bitaro, abaganga bemeza ko ikora neza.

Richard Slayman w’imyaka 62 yasezerewe ku wa 03 Mata 2023 nyuma y’ibyumweru abagiwe mu bitaro bya Kaminuza y’Ubuvuzi ya Harvard bya Massachusetts, biherereye muri Leta ya Boston.

Iyi mpyiko y’ingurube uyu mugabo yahawe yabanje gutunganywa hakurwamo bimwe mu biyigize byashoboraga gutuma umubiri we utayakira neza, imirimo yakozwe n’ikigo gikora ibijyanye n’imiti cya eGenesis.

Ni ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu buvuzi kuko mu myaka yashize ingingo ziturutse kuri iyo nyamaswa zakunze kudakunda ku muntu.

Mu itangazo ibi bitaro byashyize hanze, byavuze ko Slayman yari arwaye impyiko ku rugero rwa nyuma, ha handi byasabwaga ko isimbuzwa, hemezwa ko ahabwa iy’ingurube, igikorwa cyatwaye amasaha ane.

Ibi bitaro bigaragaza ko Slayman wabazwe ku wa 16 Werurwe 2024, urugingo yahawe rukora neza ndetse yavuye ku mashini yamufashaga kuyungurura amaraso.

Ni ibintu byashimishije n’uyu murwayi, wagaragaje ko kubona avuye mu bitaro ataribwa ndetse urugingo yahawe rukora ari kimwe mu bihe bishimishije atazibagirwa, kuko yari amaze igihe afashwa n’iyo mashini mu kuyungurura amaraso.

Mu 2018, Slayman yari yahawe impyiko yari yakuwe mu muntu wapfuye ariko mu 2023 itangira kugira ibibazo, ari bwo abaganga banzuye ko ahabwa iy’ingurube.

Ni inkuru nziza ku bakeneye uru rugingo, kuko nko muri Amerika buri munsi abagera kuri 17 bapfa ku munsi bazize kubura ubaha urugingo, abakeneye impyiko bakiganza mu mibare.

Ntabwo ari ubwa mbere urugingo rw’ingurube rushyizwe mu muntu kuko mu myaka ya vuba abarwayi babiri bahawe umutima wayo ariko ntibyakunda bapfa hadaciye kabiri.

Richard Slayman w’imyaka 62 yasimburijwe impyiko ahabwa iy'ingurube birakunda
Ubwo Richard Slayman (wicaye) yari kumwe n'abaganga bo mu Bitaro bya Massachusetts bamufashije guhindurirwa impyiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .