00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bafite abana barwaye ‘Autisme’ batabaje Leta

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 April 2024 saa 12:30
Yasuwe :

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa “Autisme’’ basabye ubufasha Leta cyane cyane mu bijyanye no kwiga ndetse no kuvuzwa kuko bihenze cyane, ku buryo bamwe bibaremerera.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 02 Mata ubwo ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga bahuriraga ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi , bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariye ubukangurambaga kuri ubu bumuga.

Twagirimana Alphonse, umubyeyi utuye mu Akarere ka Kicukiro afite umwana wavukanye ubumuga bwa Autisme, yavuze ko yatinze kumenya ubumuga umwana we yari afite biramugora kumwitaho.

Yavuze ko umwana we yagize imyaka irindwi ataravuga ndetse atinya abantu, biza kumenyekana nyuma yo kwegera abaganga bamugira inama yo kumujyana mu kigo kibitaho.

Nubwo umwana we wujuje imyaka 19 ubu yamenye gusoma no kwandika, Twagirimana avuga ko kwita ku bana bafite ubwo bumuga bigoye cyane kuko bakenera byinshi birenze ubushobozi bw’ababyeyi benshi.

Undi mubyeyi wo mu karere ka Rusizi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko afite umwana w’imyaka itatu wavukanye Autisme.

Yavuze ko byabanje kumugora kwiyakira no kubyakira mu muryango we, kandi bikamuvuna kuko bimusaba kwirirwa mu rugo akamwitaho ntajye mu yindi mirimo y’urugo.

Yasabye Leta ko yabafasha hakaboneka ikigo cyihariye cyakira abo bana ku nkunga, kuko kwirwanaho kw’ababyeyi bigoye.

Musenyeri Rukundo Jean Pierre Methode uri mu babyeyi bafite umwana ufite ubu bumuga bwa Autisme , yavuze ko imiryango myinshi igiterwa ipfunwe no kuba ifite aba bana ,abandi bakabifata nk’amashitani cyangwa ko abana batewe n’amadayimoni bagahabwa akato, asaba ababyeyi kumva ko ari ubumuga nk’ubundi batagomba kwiheba cyangwa se ngo bumve ko bagushije ishyano.

Umuyobozi w’Umuryango uhuza ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga Rwanda (Parents Initiative on Autism(RPIA), Larissa Umutoni yavuze ko abana bafite ubu bumuga bigora cyane ababyeyi kubarera kuko bisaba ubushobozi bwinshi bwo kubitaho burimo kubafasha kwiga kandi ibigo bibitaho ari bike mu gihugu, bikaba binahenze.

Yavuze ko no kubavuza bibahenda, hakabaho n’ikibazo cyo kubaha akato mu miryango bavukamo bagahezwa .

Yagaragaje ko aba bana bitaweho bakiri bato bagahabwa ubushobozi n’uburenganzira bwabo, bagera kure kuko bashoboye.

Dr.Jean Paul Rukabyarwema ,umuganga ku ndwara z’abana, yavuze ko bimwe mu bimenyetso biranga ubu bumuga bwa Autisme harimo kugira ikibazo cyo gutinda kuvuga , imyitwarire idasanzwe ugasanga abo bana badakunda kureba ababyeyi babo mu maso, kutitaba umuhamagaye mu izina, kugira umujinya ukabije, kwikomeretsa bakava amaraso, kuticara ngo batuze n’ibindi.

Yagaragaje ko iyo ababyeyi bamenye kare ubu bumuga bakavuza abana ku gihe bagenda bahinduka, bakaba babasha kwiyitaho nubwo ubu bumuga budakira burundu.

Kugeza ubu ntabarura rusange ryari ryakorwa ngo rigaragaze umubare nyawo w’abana bafite ubu bumuga, nubwo hirya no hino ku Isi bagenda biyongera.

Ababyeyi basabye ubufasha Leta ngo babashe kwita ku bana babo
Umuyobozi w’Umuryango uhuza ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga Rwanda (Parents Initiative on Autism(RPIA), Larissa Umutoni yavuze ko abana bafite ubu bumuga bigora cyane ababyeyi
Musenyeri Rukundo Jean Pierre Methode uri mu babyeyi bafite umwana ufite ubu bumuga bwa Autisme , yavuze ko imiryango myinshi igiterwa ipfunwe no kuba ifite abana bafite Autsime
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite Autisme bagaragaje ko bagorwa no kubitaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .