00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu byubahwaga kuruta ibindi mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 23 November 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Byinshi mu bigize igihugu cy’u Rwanda n’amateka yacyo, nta na kimwe cyahurudutse mu ijuru ko kirwituremo, nta n’icyimejeje nk’ibihumyo byo mu ishyamba. Ahubwo byose byagiye biremwa bihabwa umurongo uhamye ngo bizagire umumaro mu iyubakagihugu.

Mu kugena uko igihugu kigomba kubaho no kwiyubaka, umwami Gihanga wahanze u Rwanda, yaremye ibintu bitanu bizira kuruta ibindi, ari na byo byagombaga kugira umumaro ukomeye mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Iyo bavuze ibintu bizira mu Kinyarwanda cya kera, bishaka kuvuga ibintu byera, bizira ikizinga, byubahwa kandi bitinywa na buri wese, bifite akamaro k’isumbwe ku gihugu cy’u Rwanda n’amahanga akizengurutse. Muri aya mateka, tukaba tugiye kubataturira ibyo bintu byubahwa bikanatinywa kuva amateka y’u Rwanda yatangira guhangwa.

Ibi bintu bizira kuruta ibindi mu mateka y’u Rwanda byahabwa icyubahiro bikanaziririzwa kimwe n’ibibikomokaho ndetse n’ibikroresho byabyo.

Ingoma Ngabe

Ingoma Ngabe yari ikirango cy’igihugu, ikaba yari ingoma iramvuwe mu buryo butandukanye n’izindi n’ubwo yabaga isa nka zo, kuko yaramvurwaga no mu biti izindi ngoma nk’iz’imisango zitaramvurwagamo.

Izina ryayo, ni ryo ryari umwihariko w’intego igihugu kizagenderaho mu myaka amagana n’amagana. Aha twavuga nka Kalinga byasobanuraga: ” Icyizere ntagamburuzwa cy’ahazaza”, ari nayo ntego y’ibihe byose ya bene igihugu cy’u Rwanda. Ingabe ni yo yari ifite icyubahiro cy’ikirenga ku gihugu kinasumba icy’umwami, kuko we yaratangaga, ingoma ngabe igasigara.

Ingoma ngabe ni yo yari umugenga w’igihugu, ikagaragirwa n’umwami. Yarubahwaga cyane mu rwego ruhanitse. Niyo twagereranya n’ibendera ry’igihugu mu bihe bya Repubulika, rihabwa icyubahiro gihanitse.

Umwami

Umwami yari umugenga n’umugabe w’igihugu, akiyemeza kukigwira no kukivira. Umwami w’u Rwanda, yabaga afite icyubahiro cy’ikirenga ku gihugu no ku mahanga akizengurutse. Niwe wari umwungiriza w’ingabo mu kugenga igihugu.

Iteka iyo bavuze umwami w’u Rwanda, hajye humvikana umuyobozi wese w’ikirenga w’igihugu, bona n‘ubwo yaba adafite inyito nk’iyo ha mbere y’umwami. Kirazira kwifatira ku gahanga umuyobozi uwo ariwe wese utwara igihugu cy’u Rwanda, kuko ni intumwa y’Imana ku Banyarwanda.

Inka

Inka ni kimwe mu bintu bizira, byubahwa kandi bitinywa mu mateka y’u Rwanda, ibyo bikagaragazwa n’ibikorwa byayifatiweho mu guteza imbere umushinga wo kubaka u Rwanda.

Inka yarenze kuba itungo bororera kubonaho inyama n’ amata, fumbire n’uruhu rwo kwambara, iba igikoresho cya Politiki y’igihugu, mu bubanyi n’amahanga, mu mibereho myiza y’abaturage, mu mutekano, mu bukungu n’ibindi.

Imibereho yayo n’imyororokere yayo yahawe agaciro nk’ak’umuntu k’uburyo yafatiweho byinshi mu kubaka u Rwanda, ari na cyo kiyiha agaciro ko kuba ikintu kizira mu mateka y’u Rwanda.

Umugore

Umugore mu mateka y’u Rwanda, yari umuntu wubahwa, uhabwa agaciro k’ikirenga mu gihugu. Byose bigaturuka ku kuba ariwe Mutako w’igihugu, urumuri rw’igihugu, umucungamutungo w’igihugu, akaba ari nawe ufatirwaho uburumbuke bw’igihugu, akakibyarira abagitwara, abakirasanira n’abakirinda.

Mu kugena agaciro k’umugore mu Rwanda, yari umwe mu bagenga bacyo, aho umwami yatwaranaga na nyina nk’uko iteka rigena imiterere y’ubuyobozi bw’igihugu ryaciwe na Gihanga ryabigenaga , umwe akaba umugabe, undi akaba umugabekazi. Ni umwe mu babaye inkingi ya mwamba mu kubaka ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, aho babashyingiraga ayo mahanga, kugira ngo arusheho guhamya umushyikirano na rwo.

Umugabo

Umumaro w’umugabo mu mateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, wari uwo kukirinda no kukirasanira, akagihanganira aho rukomeye.

Izindi nshingano z’umugabo mu gihugu, ni uko ari we wari ufite mu kuboko kwe kubungabunga ibindi bintu bine bizira mu Rwanda ngo bidahungabana, akanita ku busugire bwabyo no ku iyororoka ryabyo.

Ibi bintu bizira mu mateka y’u Rwanda, ni byo byabaye inkomoko ya: ” Ntibavuga, Bavuga”, nk’imvugo mwihariko yuje ikeshamvugo ikoreshwa kuri ibyo bintu gusa.

Bitewe n’uko byabaga bifite ubudasa mu mimaro y’umushinga wo kubaka u Rwanda, byahawe Ikinyarwanda mwihariko kidakoreshwa ku bindi.

Aho bagira bati Inka irabyara, umuntu akabyara, imbwa ikabwagura. Umwami arateka, rubanda rukicara. Amata barayabogora, amazi bakayamena. Ingoma barayiramvura ameza bakayabaza. Rubanda babaheka mu ngobyi, umwami bakamuremerera mu kitabashwa. Rubanda barapfa, umwami agatanga.

Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, ibi ibntu biracyafite agaciro ntayegayezwa mu kubaka igihugu, kuko amategeko n’amateka yerekeyeho mu buzima bwose bw’igihugu, yose afatirwa kuri ibi bintu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .